RUHAGOYACU.com

"Rayon Sports izaba ikinira ku kibuga bamenyereye n’imbere y’abafana benshi ariko twe ibyo ntacyo bitubwiye"- Jimmy Ndayizeye

Umutoza w’ikipe ya Espoir FC, Jimmy Ndayizeye yatangaje aya magambo ubwo twamusangaga mu myitozo ibanziriza iya nyuma bakoreye ku kibuga cya Kicukiro bitegura umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 bazahuramo n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya mbere Werurwe.

"Turabizi Rayon Sports izaba ikinira ku kibuga bamenyereye n’imbere y’abafana benshi ariko twe ibyo ntacyo bitubwiye nk’uko twakinnye neza i Rusizi no ngaha tuje gukina neza kugira ngo turebe ko dushobora kuronka intsinzi ngaha"- Jimmy Ndayizeye umutoza w’ikipe ya Espoir FC yitegura guhura na Rayon sports.

Umutoza Jimmy Ndayizeye yatangaje aya magambo mbere yo guhura na Rayon Sports mu umukino w’ikirarane cy’umunsi wa cumi na karindwi wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Werurwe 2017, umukino ubanza wabereye i Rusizi Espoir FC yari yanganyije na Rayon Sports ubusa ku bundi.

Uretse uyu mukino, ku Kicukiro, APR FC iraza kuba yakiriye Gicumbi FC mu wundi mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 wa shampiyona.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkunda

    Kuya 2-03-2017 saa 23:37'

    Karisa,uratangaje pe nkunda rayon.sinanayireka ariko hari ibyo. abafana bagenzi banjye bavuga kuyandi makipe bitanyura pe!!!!
    Zauzoba yaririmbye ko ruhago atari intambara, gutsinda gutsindwa kunganya mpaga ndetse no gusubika umukino bibaho,
    Apr fc sinyifana ariko ndayikunda kuko rayon ntiyabaho idakompeta .umpamagare 0728261530 nibwo tahuza ibiganiro ukamenya icyo nashatse kuvuga.
    Mubafana ba Apr nkunda uwitwa Claude w,ikimironko kuko azi gufana pe.

  2. Kalisa Issa

    Kuya 1-03-2017 saa 06:37'

    Nkunda ko mwitaka ngo ikundwa n,abanyarwanda, izindise zozikundwa nabande , Gasenyi ntimugakabye ntamupira muturusha ,ntabikombe muzaturusha ,kandi Gasenyi mubimenye muturusha Abafana ariko Tubarusha Abakunzi, APR oyeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

  3. Murenzi

    Kuya 1-03-2017 saa 06:33'

    @nyaminani ubwo c umwana wimyaka 23ans nundi wa 42ans ubwo ingunge ishaje niyihe? Reka mpite ngusubiza iyishaje niyisaziye ubusa ihora yanduranya irya nihage ahubwo ikikoma abandi ngo bahora bayiba hahAhahah

  4. FABIEN

    Kuya 1-03-2017 saa 06:25'

    APR Muzajya muyitega iminsi nayo ibatwarane ibikombe mpaka musubiye mucya 2

  5. Rugero patrik

    Kuya 1-03-2017 saa 06:21'

    imvura niyo yagwa gutujyayo tu

  6. patrk rugero

    Kuya 1-03-2017 saa 05:30'

    ndaziko tubikora pe oye gikundiro

  7. nyaminani

    Kuya 1-03-2017 saa 03:00'

    hoya umunsi wageze ariko amasaha ntago aragera nubundi babyegeje inyuma ngo bidakurikije amategeko gusa byose ni hahandi ngo inguge ishaje inyagirirwa munsi yigiti kera yaracyuriraga ubu rero Gikona ntazongera gusunutsa utuzuru ku gikombe ibikombe nibyikipe ikundwa nabanyarwanda muragahorana gikundiro

  8. kalisa

    Kuya 28-02-2017 saa 23:04'

    Gikundiro yacu irabikora kandi tuyiri inyuma, A P R se noneho umunsi wo gukina uranze urageze?? Narinzi ko yongera igasaba bagakomeza basukuma inyuma.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru