RUHAGOYACU.com

Rayon Sports izagaruka muri shampiyona isura Etincelles isoze umwaka yakira APR FC

Impinduka nshya z’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere zisize ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yarasabye guhagarika gukina shampiyona izagaruka mu kibuga isura ikipe ya Etincelles mu gihe umukino wa APR FC na Rayon Sports ari umwe mu izasoza uyu mwaka wa 2017.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryashyize hanze uko amakipe azahura ku munsi wa cyenda, uwa 10 n’uwa 11 wa shampiyona, ryemeza ko izasubukurwa tariki ya 19 z’uku kwezi.

Umukino uba utegerejwe na benshi mu Rwnada iyo hashyizwe hanze gahunda y’imikino, uhuza APR FC na Rayon Sports uzaba tariki ya 26 Ukuboza 2017, ku munsi wa 11 wa shampiyona.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri Cecafa izageza tariki ya 17 uku kwezi ishobora kugaruka i Kigali mu mpera z’iki cyumweru, ariko izitabira CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza ku ya 4 Gashyantare 2018.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 9, uwa 10 n’uwa 11 wa shampiyona nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ferwafa yandikiye amakipe.



Umunsi wa 9 wa shampiyona:

Tariki ya 19 Ukuboza 2017

Musanze Fc vs Miroplast Fc (Stade Ubworoherane)
Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)
Sunrise Fc vs Kirehe Fc (Nyagatare grounds)
Espoir Fc vs Police Fc (Rusizi)

Tariki ya 20 Ukuboza 2017

Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi grounds)
Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
Marines Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda)

Tariki ya 21 Ukuboza 2017

AS Kigali vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)

Umunsi wa 11 wa Shampiyona

Tariki ya 22 Ukuboza 2017

Miroplast Fc vs Rayon Sports Fc (Mironko Grounds)
Police Fc vs Sunrise Fc (Stade Kicukiro)

Tariki ya 23 Ukuboza 2017

Gicumbi Fc vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi)
APR Fc vs Musanze (Stade de Kigali)
Kirehe Fc vs Marines Fc (Kirehe Grounds)

Tariki ya 24 Ukuboza 2017

SC Kiyovu vs Etincelles Fc (Stade Mumena)
Espoir Fc vs Mukura VS (Rusizi)
Bugesera Fc vs AS Kigali (Bugesera Grounds)

Umunsi wa 11 wa shampiyona

Tariki ya 26 Ukuboza 2017

Musanze Fc vs Gicumbi Fc (Stade Ubworoherane)
Rayon Sports Fc vs APR Fc (Stade Amahoro)
Marines Fc vs Police Fc (Stade Umuganda)

Tariki ya 27 Ukuboza 2017

SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Stade Mumena)
Etincelles Fc vs Miroplast Fc (Stade Umuganda)

Tariki ya 28 Ukuboza 2017

AS Kigali vs Kirehe Fc (Stade de Kigali)
Sunrise Fc vs Mukura VS (Nyagatare Grounds)
Amagaju Fc vs Espoir Fc (Nyagisenyi Grounds)

Tariki ya 29 Ukuboza 2017

SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Stade Mumena)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ndarya

    Kuya 10-12-2017 saa 07:15'

    Ibirarane bya Rayon bizakinwa ryari

  2. mmm

    Kuya 9-12-2017 saa 13:41'

    ndabona ferwafa ishaka ko Diara atazakina na Apr fc, nicyo cyatumye match bayikura mukwa 1, nubundi ntacyo bizahindura tu.

  3. mugisha

    Kuya 9-12-2017 saa 11:54'

    mbega championat burimunsi niko bayihindura ubuse nigute ekipe ebyiri zituma championat ihagarara bisubiza inyuma small team kko abakinnyi bahemberwa ubusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru