RUHAGOYACU.com

Rayon Sports izahabwa miliyoni 32 nyuma yo gutwara shampiyona 2016/17 - Uko andi makipe azahembwa

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino izahabwa miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24.

Inama y’inteko rusange ya Ferwafa yabereye mu karere ka Musanze mu mwaka ushize, yemeje ko ikipe izatwara shampiyona y’umwaka w’imikino 2016/17 izahabwa miliyoni 25.

Uko amakipe azagabanywa amafaranga:

Azam Rwanda premier league:

  • Uwatwaye igikombe (Rayon Sports): Miliyoni 25
  • Kuza mu makipe 2 ya mbere: Miliyoni 3
  • Kuza mu makipe 4 ya mbere: Rwf 2m kuri buri imwe
  • Kuza mu makipe 8 ya mbere: Rwf 2m kuri buri imwe
  • Amakipe yose uko ari 16: Rwf 10m kuri buri imwe

Bivuze ko Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona izabona miliyoni 25 + miliyoni 3 zo kuza mu makipe 2 ya mbere + miliyoni 2 zo kuza mu makipe 4 ya mbere + miliyoni 2 zo kuza mu makipe 8 ya mbere + miliyoni 10 zo kuba yarakinnye shampiyona ( aya buri kipe yamaze kuyabona) = na miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya kabiri izabona miliyoni 17 muri rusange, iya gatatu miliyoni 14, iya kane miliyoni 14, iya gatanu, iya 6, iya 7 n’iya 8 zizatwara miliyoni 12 mu gihe kuva ku kipe ya 9 kugeza ku ya 16, buri imwe izatwara miliyoni 10 zo kwitabira. Aya mafaranga miliyoni 10 buri kipe (uko ari 16) yayahawe mu byiciro bibiri (buri cyiciro miliyoni 5).

Mu mwaka ushize Ferwafa yari yageneye buri kipe yakinnye shampiyona, miliyoni 6, aya mafaranga akaba yiyongereye agera kuri miliyoni 10 kubera ko mu mwaka wa mbere Azam TV yaguze shampiyona yashoyemo ibihumbi 350 by’amadolari mu gihe muri iyi myaka 4 agomba kuba ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika.

Kanda hano urebe uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 26.

Kanda hano urebe uko amakipe azahura mu mikino isigaye ya shampiyona.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. irankunda

    Kuya 21-05-2017 saa 10:36'

    nyamara rayon izatwara nicyamahoro simbeshya kuko irigukina bamwe baruhuka kuko yamaze gutwarigikombe mugihe izindi zikirwanirumwanya wakabiri twigaramiye Apr nimutegure abandibana abomufite barashaje bararongoye

  2. francis

    Kuya 21-05-2017 saa 00:12'

    rwose ibihembo ni byiza

  3. Bwiza

    Kuya 18-05-2017 saa 09:02'

    Congs to Gikundiro!!!!!

  4. Bronchard

    Kuya 18-05-2017 saa 07:38'

    musesenguzi wabaworoheje kwigikombe cyamahoro utakirimo wenyine ushaka ngobakibahe mutaramarakugikinira?banza uzisobanure na police f.c na muzanze wayicitsentankuru umutima wabavuyemo.

  5. mugisha

    Kuya 18-05-2017 saa 07:13'

    musesenguzi we congratulations for winning league arko icy’amahoro muzarira ntacyo muzadutwarana mubanze mutsinde police

  6. gatindi gacanga

    Kuya 18-05-2017 saa 07:08'

    abareyo ntimwikarange cyaneeee ntagikombe mutwaye ahubwo ni amatora.com

  7. Noel

    Kuya 18-05-2017 saa 05:51'

    Twishimiye itsinzi yikipe yacu dushakako Abafana ba APR n’Abakinnyi bayo badukomera amashyi kuri Radio Twese tukayumva.

  8. musesenguzi

    Kuya 18-05-2017 saa 02:17'

    Musigare murwanira umwanya wa kabiri kuko n’icy’amahoro twagitwaye.
    Sha wa kiyoni we, umwanya wa Kabiri nuwutwara Police na AS Kigali, uzagende usohoke!!!!
    Uzasigara kurugo tuuuuuu!!!!!!!!!! Usigare ukubura umuharuro no mu muhanda!!!!!!!!!!

    Mba mpari kuri buri match Claude Y!!!!!!!!!

  9. Musesenguzi

    Kuya 18-05-2017 saa 00:08'

    Ni ayo arahagije.
    Nitwongeraho n’ay’igikombe cy’amahoro azaba ahagije.
    Ni ah’umwaka utaha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru