RUHAGOYACU.com

Rayon Sports mu ihurizo ryo gukura amanota kuri Etincelles itaratsinda mu mikino ine iheruka

Ikipe ya Etincelles FC irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Umuganda saa 15:30.

Etincelles itozwa na Ruremesha Emmanuel uzwiho kugora amakipe y’ibigugu iraza kuba idafite Mbonyingabo Regis utemerewe gukina uyu mukino mu gihe uyu mukino ushobora kuba uwa nyuma kuri Kambale Salita Gentil wanakiniye Rayon Sports, uyu ajya kurangizanya na Singida United nyuma yaho.

Kambale agiye guhura na Rayon Sports yakiniyeKambale agiye guhura na Rayon Sports yakiniye

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi byari byitezwe ko baza uyu munsi mu gihe umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports birayiha amahirwe yo kurara mu makipe abiri cyangwa atatu ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Kwizera Pierrot na Shassir bamaze iminsi muri CECAFA Kwizera Pierrot na Shassir bamaze iminsi muri CECAFA

Ibyo wamenya ku mikino iheruka guhuza amakipe yombi

Mu 25 iheruka guhuza amakipe yombi, Rayon sports yatsinze 13, Etincelles 4, banganya 8.

Intsinzi ikomeye hagati yazo ni 7-1 bya Rayon Sports mu 2004.

Rayon Sports yigeze gutsindira Etincelles iwayo ibitego 5-0, muri Gicurasi 2013

Umukino uheruka amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Kunganya kunini hagati y’amakipe yombi ni ibitego 3-3, ibi byabaye mu Ugushyingo 2010.

Rayon Sports ifite intsinzi imwe mu mikino ine iheruka gukinira i Rubavu hamwe na Etincelles muri shampiyona (W1, L1, D2).

Rayon Sports yatsinze Etincelles ibitego 2-0 muri Feza Cup yabaye mbere ya shampiyona.


Indi mikino y’umunsi wa 9 iteganyijwe

Kuwa Gatatu

  • Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
  • Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)

Kuwa Kane

  • Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi )

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musafiri

    Kuya 20-12-2017 saa 17:15'

    erega biragoye guhangana na federation. everything is planned against rayons..ngaho olivier, ngaho gacinya, ngaho abakinyi... ngaho katauyi baramuhitanye...bizarangira

  2. Alpha

    Kuya 20-12-2017 saa 13:22'

    ese kubantu bari mu Rwanda mubasha kubona imikino ya champion ko twebwe hano uganda bitarimo gukunda mudufashe kbs tumenye niba ari hano gusa murakoze

  3. MKKM

    Kuya 20-12-2017 saa 10:38'

    turashaka ko ikirarane cya Musanze na rayon gishyirwa mbere yirangira rya 2017, abayobozi ba rayosports nibabisabe ferwafa, ntakwinjirana umwaka ibirarane nikijye le 29/12/2017.

  4. GIKUNDIRO

    Kuya 20-12-2017 saa 10:11'

    Aba rayons ko mucecetse ra ! buriya Etincelles ibateye ikibazo kuburyo kubwira uyu munyamakuru ko nta hurizo mwagira imbere ya Etincelles noneho itanafite Salita ari ikibazo ? Burya muri abanyabwoba nubwo muri benshi muvuga nyuma ya match ! Ubu dore muracecetse ariko reka match irangire comment ziruzura mwatsinda mwatsindwa murayavuga !!

  5. Gafaranga

    Kuya 20-12-2017 saa 09:51'

    Nta Gacinya gutsinda biragoye kuko niwe witangira ikipe ubona ayikunda ariko Rayon Sport ibihe irimo sibibazo ahubwo nakandare pe kimwe kivaho haza ikindi simfite nikizereko Karekezi azayigumamo

  6. rero

    Kuya 20-12-2017 saa 06:43'

    Kuki se Etincelles yo itagira ihurizo ryo gukura amanota kuri Rayon Sports?

  7. Umureyo

    Kuya 20-12-2017 saa 06:09'

    Abanya Rubavu Batwitegeturabatsinda 2-1 Nubwo Ntaribubone Ukonahagera Ndawukurikirana Ruhagoyacu Niwutugezaho Ndibunyoro Aho Nimuri Uganda

  8. mzczf

    Kuya 20-12-2017 saa 03:42'

    ese Azam ntizongera kutwereka chamion


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru