RUHAGOYACU.com

Rayon Sports vs Amagaju FC: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino n’ibindi wifuza kumenya

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 saa 18:00, kuri Stade ya Kigali, ikipe ya Rayon Sports irakira Amagaju FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona, uyu wagombaga gukinwa mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe impande zombi zitavugaga rumwe ku kwimura amasaha y’umukino, ariko byaje kurangira bumvikanye.

Rayon Sports ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 52 ndetse irimo kugenda isatira igikombe; irakina uyu mukino idafite abakinnyi barimo; Rwatubyaye Abdul utarakira neza, ndetse na Rwigema Yves urwaye.

Moussa Camara byitezwe ko na we atagaragara muri uyu mukino nyuma yo kudakora imyitozo ya nyuma itegura uyu mukino, aho ashobora kuza gusmbirwa na bagenzi be b’abanyamahanga bakina muri iyi kipe, barimo; Tidiane Kone na Nahimana Shassir mu rwego rwo kumuruhutsa.

Ku ruhande rw’Amagaju FC, umunyezamu wa mbere; Shyaka Regis, araza gusiba uyu mukino nyuma yo kuzuza amakarita atatu y’umuhondo mu gihe kandi iyi kipe ikibura imashini yayo y’ibitego; umurundi Shaban Hussein ’Tschabalala’, umaze kubatsindira ibitego 12 muri 18 batsinze, ariko kuri ubu aracyafite imvune y’urutugu.

Amagaju ashobora kuza gukoresha Yumba Kayite wari umaze iminsi afite akabazo k’imvune mu gihe kandi iyi kipe ishobora kuza kwifashisha ubusatirizi buyobowe na Lileko Bokatola Yves nyuma yaho Amani Mugisho ubushobozi bwe muri iyi minsi bushidikanywaho.

Amagaju FC aheruka gutsindira umukino uwo ari wose mu mujyi wa Kigali tariki ya 21 Werurwe 2015 ubwo batsindiraga ikipe ya Police FC ku Kicukiro.

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, mu gihe mu mukino uheruka kubahuriza kuri iyi stade ya Kigali bazakiniraho kuri uyu wa Gatatu, hari ku munsi wa 29 wa shampiyona y’umwaka ushize w’imikino; Amagaju FC yanyagiriwe kuri iki kibuga ibitego 6-0!

Uyu mukino uraza guhuza amakipe yombi, uraza kuba uhuza abatoza ku mpande zombi bahoze ari abavandimwe, dore ko bafashije Prince Luois gutwara shampiyona mu 2002, ndetse no muri Cecafa Kagame Cup ya 2002 yabereye Zanzibar, aba batoza bombi bagejeje Prince Louis ku mukino wa nyuma , batsindwa na Simba Fc yo muri Tanzania 1-0. Masudi Djuma utoza Rayon Sports kuri ubu, ni we wari kapiteni naho Nduwimana Pablo w’Amagaju FC ari rutahizamu.

Izindi nkuru

Rukundo augustin Kuya 6-04-2017 saa 13:59'

Reowe utagufana ninde twarashampiyona utware nicyamahoro tukugwe inyuma.

Nsabimana emmanuel Kuya 5-04-2017 saa 17:29'

reyo tukurinyuma intsinzi niyacuyumunsi nigikombe tuzagitwara oyee!

ndisanga pazzo Kuya 5-04-2017 saa 14:47'

amagaju arakubitwa 3-0

kubwimana Kuya 5-04-2017 saa 14:13'

turatsinda

aimable Kuya 5-04-2017 saa 13:50'

ariko murasetsa ye!!! ubwo koko ntimuziko Burozi fc yabirangije umupfumu yabategetse gushyira match saa 18:00 na FERWAFA ihuzagurika nayo irabyemera. yewe Burozi weeeeeee

NKURUNZIZATEWJENE Kuya 5-04-2017 saa 13:18'

RAYOSIPOIRAKUBITWA APERIOYE

GUTYJ Kuya 5-04-2017 saa 10:07'

Amakipe yombi akine ashizemo ubushake n’akagufu gutsinda, kunganya no gutsindwa birashoboka ku mpande zombi, buriya abareba dushobora kubona ruhago, itarimo igikweto nziza dore ko amakipe yombi ariyo atuye afite umupira mwiza hano mu Rwanda, nkeka ko nabaraza kuwumva ku maradiyo barumva umupira mwiza.

Musesenguzi Kuya 5-04-2017 saa 00:08'

Itangazamakuru murimo kuwukomeza kandi woroshye.
Sinzi umubare w’ibitego ari ndumva tuzakomeza umubatizo twabahaye ubushize.
Iyo umuntu yabatijwe, kugirango abe umwemera nyakuri agomba no gukomezwa.
Ejo rero, muzaze mu mukomezo w’amagaju.
Nababandi batukana nk’abashumba badafite uburere nabo bazaze kureba umupira, ureke bya bipira bya "Mbone kimvuyeho", "Yenda cyajya mu izamu!!!"

Nsanzimana Sylve Kuya 4-04-2017 saa 23:47'

Amagaju tuzayatsinda ntakabuza. ubwo cabarara atazanakina,ntanagatego nakamwe azabona,ni 5-0 ubundi GIKUNDIRO yacu igakomeza gusatira igikombe. Thanks Ruhago Yacu, Ndabakunda Cyane!!! J D Dukuze na J L IMFURAYACU.

ety Kuya 4-04-2017 saa 23:45'

Mwongere ho ko arabatoza b’abarundi bagiye guhura umwe aha amanota mugenzi we affaire yararangiye nukurangiza deal gusa.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!