RUHAGOYACU.com

Rayon Sports vs Kiyovu SC: Ibyatangajwe, amakuru avugwa mu makipe na byinshi wamenya mbere y’umukino

Nyuma y’iminsi 122 ikipe ya Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports ikayimanura mu cyiciro cya kabiri, amakipe yombi arongera guhurira mu cyiciro cya mbere, akina umunsi wa kabiri wa Azam Rwanda Premier League kuri iki Cyumweru, umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Saa kumi n’imwe n’iminota 30, ku wa 15 Kamena 2017, kuri stade yo ku Mumena, Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964 yasubiye mu cyiciro cya kabiri ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2 kuri 1!


Tariki ya 15 Kamena 2017 Kiyovu yamanutse mu cyiciro cya kabiri, aba-Rayon bavuga ko bayishyinguye ku MumenaTariki ya 15 Kamena 2017 Kiyovu yamanutse mu cyiciro cya kabiri, aba-Rayon bavuga ko bayishyinguye ku Mumena

Ni byinshi byavuzwe nyuma, ni byinshi byakozwe nyuma y’ibyabaye, gusa ijambo rimwe ry’ingenzi ni iryagiraga riti: "Kiyovu Sports á Jamais!", ubanza uwakumva iri jambo ry’igifaransa atabaza byinshi kuko Kiyovu Sports ihagaze bwuma mu cyiciro cya mbere ndetse kuri ubu ni yo ifite agahigo ko gutsinda igitego cyihuse muri iyi shampiyona nshya nubwo imaze kubamo imikino ibarika.

Aya magambo yagiye agaragara kenshi mbere y'uko shampiyona y'uyu mwaka itangira, Kiyovu ntaho izajyaAya magambo yagiye agaragara kenshi mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka itangira, Kiyovu ntaho izajya

Umukino w’abakeba barambanye muri ruhago yacu

Ngo kuva mu 1968 umukino uhuza aya makipe ushobora kuba ariwo mukino wahuruzaga imbaga mu rw’imisozi 1000.

Rayon Sports igiye guhura na Kiyovu Sports muri shampiyona ku nshuro ya 47 mu myaka 23 ishize. Mu mikino 46 zimaze guhuramo muri shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo 27, Kiyovu Sports itsinda 5, zinganya 14.

Ku ruhande rw’umutoza wa Rayon Sports; Karekezi Olivier yatangaje ko Kiyovu ari ikipe ikomeye badashobora gusuzugura.

"Kiyovu yatangiye neza shampiyona ndetse n’ikipe ikomeye gusa kuri twe imikino yose tuyifata kimwe kuko nta kipe tugomba gusuzugura. Igisigaye ni ugusaba abafana bacu kudushyigikira kuko turashaka gutwara amanota atatu kuri iki Cyumweru."- Karekezi Olivier.

Karekezi afite icyizere cyo kwitwara neza nubwo avuga ko Kiyovu Sports ikomeyeKarekezi afite icyizere cyo kwitwara neza nubwo avuga ko Kiyovu Sports ikomeye

Kiyovu ntiratsinda Rayon Sports mu myaka 5 ishize!

Kiyovu Sports iheruka gutsinda Rayon Sports muri shampiyona ya 2011/2012 , Byari ku italiki ya 21 Mata 2012, icyo gihe Kiyovu yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 , cyatsinzwe na Julius Bakabulindi.

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports; Cassa Mbungo yatangaje ko abakinnyi be biteguye neza umukino ndetse nta gitutu kibariho nka Kiyovu Sports kuba bagiye guhura n’ikipe ya Rayon Sports.

“Ikintu kiza ni uko abakinnyi banjye batajya bumva radio. Ntabwo bashyize umutima cyane ku mateka yaranze amakipe yombi, ahubwo bari gutekereza ku mukino ubari imbere. Siwo mukino wa mbere ntoje ukomeye kuko nakinnye kenshi na Rayon, APR FC n’izindi nyinshi zikomeye kurushaho. Nta gitutu gikomeye kituriho."- Cassa Mbungo.

Cassa avuga ko nta gitutu kiri ku ikipe yeCassa avuga ko nta gitutu kiri ku ikipe ye

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Rayon Sports izakira umukino, yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu idafite abakinnyi barimo; Niyonzima Olivier ’Sefu’, Mugisha François ’Master’, na Nzayisenga Jean D’amour ’Mayor’ bafite utubazo tunyuranye biyongera kuri Rwatubyaye Abdul na Habimana Yussuf bafite imvune z’igihe kirekire.

Iyi kipe izaba ikoresha abanyezamu babiri; Ndayishimiye Eric ’Bakame’ na Ndayisenga Kassim mu gihe Bashunga Abouba atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina muri shampiyona kimwe na rutahizamu Ismaila Diarra utarabona ibyangombwa bimukura muri DCMP yo muri Congo Kinshasa.

Shassir ashobora gukinana na Caleb ku nshuro ya mbere muri shampiyonaShassir ashobora gukinana na Caleb ku nshuro ya mbere muri shampiyona

Kiyovu Sports nta mvune ifite gusa izaba nayo ibura Kalisa Rashid utarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe y’Urucaca ngo yongere gutozwa na Cassa Mbungo babanye muri Police FC mu gihe kapiteni wa Kiyovu Sports; Mugheni Fabrice aza kuba ahura na Rayon Sports yakiniraga mu mwaka ushize.

Kiyovu Sports ni ikipe yiyubatse bikomeye uyu mwakaKiyovu Sports ni ikipe yiyubatse bikomeye uyu mwaka

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mikino yose izi kipe zimaze guhura inshuro 71, muri izo nshuro zose Rayon Sports yatsinzemo imikino 39, Kiyovu Sports itsinda imikino 14 , zinganya inshuro 18.

Gahunda y’umunsi wa kabiri wa shampiyona

Kuwa Gatanu

FT: Mukura VS 1-2 Police

Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017

Marines Fc vs APR Fc (Stade Umuganda, 15:30)
Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi, 15:30)
AS Kigali vs Miroplast Fc (Stade de Kigali, 15:30)
Sunrise Fc vs Gicumbi Fc (Nyagatare, 15:30)
Amagaju Fc vs Kirehe Fc (Nyagisenyi, 15:30)


Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2017

Rayon Sports Fc vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15:30)
Musanze Fc vs Bugesera Fc (Stade Ubworoherane, 15:30)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Habimana Pascal

    Kuya 14-10-2017 saa 13:41'

    Bakunzi Ba Gikundiro Muraho Mukomere Kuntego Tumenyereye Yogutwara Ibikombe Gusa Ejo Kiyovu Izaze Yitonze Itazatsirwa Byinshi Naho Gutsidwa Ko Izatsidwa Ibyo Yirata N’amagambo Nawese Kumikino 71 Rayon Yabatsinze 39 Tunganya 18 bari Barihe Rayon Sport Oyeeeeeee! Karekezi Olivier Oyeeeeeee Intego Yawe Nugutsinda Komera Watwihanangiririje Mukeba

  2. JAMES.MATUNGURU

    Kuya 14-10-2017 saa 12:48'

    KIYOVU.TURAYIKUBITIRA.AHAREBINZEGATURAYISTINDA.31

  3. guigui

    Kuya 14-10-2017 saa 08:25'

    bjr ariko murakabya kweli,Ubu ngo uwo mukino uba ukomeye ute muri 46 matchs imwe itsindamo 5 gusa,indi 27? ubwo c zihuriye he?

  4. Akbert

    Kuya 14-10-2017 saa 07:54'

    Ese match ni sakumi nimwe nigice cg ni sakenda nigice mwaduteye uruhijo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru