RUHAGOYACU.com

Rayon Sports ya Lomami Marcel nk’umutoza mukuru w’agateganyo yanganyije na Mukura VS

Ni umukino w’umunsi wa 6 wa Azam Rwanda Premier League Rayon Sports yakiriyemo MUkura VS nyuma y’ibyago iyi kipe yambara ubururu n’umweru yagize muri iki cyumweru, aho Ndikumana Hamad ’Katauti’ wari umutoza wayo wungirije yapfuye urupfu rutunguranye.

Uko umukino wagenze:

FT Rayon Sports 0-0 Mukura VS

86’ Ikarita y’umuhondo ihawe Kevin wa Mukura VS ku ikosa akoreye Niyonzima Olivier Sefu.

86’ Gusatira gukomeyen kwa Mukura VS, yazamutse Kevin, imbere y’izamu ariko Mugabo Gabriel ukinnye neza cyane araryama awumuteresha nabi ariko umusifuzi yerekana ko ari corner

82’ Gusatira kwa Mukura, Rashid na Kevin bacomekera Gael uwuteye n’umutwe arawuhusha ariko uhita ujya inyuma y’izamu. Umupira ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Bakame

81’ Corner itewe na Djabel umupira imbere y’izamu ariko Pierrot agerageje na none uca hejuru y’izamu

80’ Gusatiora kwa Rayon Sports ishoooti Pierrot ariko awukoraho uyu myugariro wa Mukura maze umunyezamu Rwabugiri awufashe umusifuzi aba yamuteye imboni ko ari corner

79’ Ikarita y’umuhondo ihawe Ndayegamiye Abou ku ikosa akoreye Irambona Eric. Coup franc iterwa an Pierrot ariko Gael akiza izamu

78’ Yazamutse na none Rutanga na Sefu, aramucomekera Rutanga ahita ahindura imbere y’izamu ariko umupira uba muremure Pierrot ntiyawugeraho

77’ Gusatira kkwa Rayon Sports na none kwa Rutanga wahinduye imbere y’izaaamua riko Umar Rwabugiri arawufata

75’ Coup franc nziza itewe na Rutanga, arawugarura myugariro wa Mukura VS ujya kwa Pierrot urekuye ishoooti ariko umupira uca hejuru gato cyane y’izamu

74’ Ikarita y’umuhondo ihawe Zagabe Jean Claude nyuma yo gukora mu maso Tidiane Kone

72’ Gusatira kundi, umupira kwa Rutanga Eric uhinduye imbere y’izamu kwa Tidiane Kone wenyine ariko ....ayayayaya biragoye kumva ukuntu ahushije iki gitego peee. Kone ateye umupira n’umutwe imbere y’izamu wenyine maze uhita uca hejuru y’umutambiko

71’ Gusatira kwa Rayon Sports ku mupira uturutse kuri coup franc itewe na Djabel, ariko Said uhagaze neza ahita akiza izamu rye

70’ Gusimbuza kwa mbere kwa Mukura VS: Nkomezi ALexis wavunitse asimbuwe na Samba Cedrick

69’ Gusatira kwa Rayon Sports, Pierrot yazamutse hariya atera ishooti ariko umupira uca ku ruhande

68’ Gusimbuza kwa kabiri kwa Rayon Sports: Yannick Mukunzi asimbuwe na Irambona Gisa Eric

68’ Umukino ubaye uhagaze gato ngo Nkomezi Alexis abanze avurwe, ashobore kuba yanababaye cyane kuko umusifuzi ahamagaje ingobyi. Ndabona n’abaganga barimo kumusabira gusimburwa kuko atabasha no guhagarara

67’ Umupira mu kibuga hagati kwa Kevin wa Mukura ahereza mugenzi we, barawumusubiza awuhereza Nkomezi ariko Yannick ahita amushyira hasi

65’ Coup franc itewe neza an Djabel imbere y’izamu birakomeye, Yannick n’umutwe ariko umupira uratumbagira maze Rwabugiri Umar ahita aza arawufata, ndetse Rutanga bawuhuriyeho we ahita aryama hasi yikanda mu mugongo

64’ Yannick ucenze neza ahereza Djabel na we ukinnye neza cyane maze Ndayegamiye amushyira hasi. Coup Franc

63’ Umupira kwa Sefu mu kibuga hagati, Nkomezi Alexis aramukurura bwa mbere, aramusubira ariko umusifuzi yamaze kumutera imboni, ati mutereke aho muhaterere

62’ Kugeza ubu Rayon Sports yihariye umukino ariko igitego cyo cyabaye ingume

61’ Corner ya Mukura itewe na Zagabe ariko habura uwakora ku mupira urarenga

60’ Gusatira gukomeye kwa Mukura VS, Mutebi Rashid ku mupira uturutse kwa Rwabugiri Umar, yazamutse neza ahindura kwa Kevin ahita awumusubiza, Rashid ishooti ariko Bakame arirambura neza umupira awucisha hejuru y’izamu

59’ Corner yatewe neza na Djabel ariko Caleb awuteye n’umutwe uca ku ruhande

58’ Umupira kwa Pierrot asubiza inyuma gato kwa Manzi na we ahita atanga umupira muremure ashaka Tidiane Kone ariko Said awushyira muri corner

54’ Umupira kwa Yannick uwugandaguranaho na Nkomezi, arawufata Caleb na Djabel acomekera Rutanga wiruka cyane ariko Ndayegamiye Abou aramwegamira koko amubuza kuwutera kugeza ubwo urenze

50’ Gusatira kwa Mukura VS, acenze enza Gael Duhayindavyi ahindura umupira imbere y’izamu ariko Kevin awuteye n’umutwe uca ku ruhande

48’ Coup franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Sefu. Yayiteye neza Rutanga, maze Manzi Thierry awukozaho umutwe ariko Rwabugiri ahita awufata

47’ Gusimbuza kwa mbere kwa Rayon Sports: Nova Bayama asimbuwe na Tidiane Kone

47’ Kugeza ubu Mukura VS ntako itagize ngo yirinde kuvunisha Umunyezamu wa Rayon Sports, kuko yo irimo gukinira inyuma cyane, gusatira bikabaho gake gashoboka

46’ Rayon Sports yongeye gutangira ihererekanya udupira tugufi, Rutanga na Djabel ariko Hassan ahita awushyira hanze

HT Rayon Sports 0-0 Mukura VS

45’ Ikarita y’umuhondo ihawe Gael Duhayindavyi ku ikosa akoreye Nova Bayama

Umutoza Lomami Marcel akaba yahisemo gukoresha Bimenyimana Bonfils Caleb na Kwizera Pierrot nka ba rutahizamu babiri

Kugeza ubu Rayon Sports irimo gutozwa na Lomami Marcel usanzwe ushinzwe imyitozo y’ingufu (Preparateur Physique) muri iyi kipe, akaba yungirijwe na Ramadhan Nkunzingoma

44’ Gusatira kwa Rayon Sports, Yannick Mukunzi na Pierrot ucomekeye Djabel ariko yaraririye

41’ Yazamutse Hassan Rugirayabo wiruka cyane ariko arahagoboka Manzi Thierry na Yannick acomekera Nyandwi maze agerageje gucenga Ndayegamiye ahita awushyira hanze

40’ Yazamutse Rutanga mu ruhande rw’ibumoso, ahindura imbere y’izamu kwa Caleb ushatse gucenga ngom ahereze Pierrot ariko Said ahita akiza izamu rye

39’ Gusatira gukomeye kwa Rayon Sports, Pierrot n’umupira kwa Nova na Yannick acomekera Caleb imbere y’izamu, shoti ariko umunyezamu Umar Rwabugiri ahita awufata neza cyane

36’ Corner yatewe byihuse na Hassan maze umupira Bakame awukubita ibipfunsi ujya kwa Pierrot wiruka cyane hariya, contre attaque ariko acomekeye Caleb umupira uramusiga ujya hanze

35’ Gusatira kwa Mukura, Rashid Mutebi n’umupira kwa Kevin ariko Mugabo Gabriel awushyira muri corner

31’ Coup franc itewe neza na Pierrot ariko umupira awushota mu rukuta maze uratumbagira

30’ Kwizera Pierrot acenze neza, ariko Ndayegamiye Abou amushyira hasi. Coup franc

24’ Gusatira kwa Rayon Sports, Djabel n’umupira ariko ahinduye imbere y’izamu habura umuntu

22’ Gusatira kwa Rayon Sports, Gabriel Mugabo utanze umupira

21’ Mukura VS isatiriye na yo, kwa Kevin na Rashid ariko Sefu abambura umupira bahita bakmukoreraho ikosa

20’ Gusatira kwa Rayon Sports, Pierrot na Nova ariko Alexis wa Mukura VS arawubambura

15’ Rayon Sports irimo guhererekanya neza umupira kurusha Mukura VS isa n’aho yabanje gukinira inyuma

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame (C), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier ’Sefu’, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Djabel Manishimwe na Caleb Bonfils Bimenyimana.

Mukura VS: Umar Rwabugiri, Hassan Rugirayabo, Ambroise Manirarora, Said Iragire, Nshimiyimana David, Nkomezi Alexis, Zagabe Jean Claude, Duhayindavyi Gael, Rashid Mutebi, Ndayegamiye Abou na Hakizimana Kevin.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bwiza

    Kuya 19-11-2017 saa 20:46'

    Kuki Shassir atakinnye?? bakinnyi beza ntako mutagize , gupfusha ntibijya bimenyerwa rwose kunganya nyuma y’akababaro nka kariya ntawabagaya.

  2. Hdieie

    Kuya 19-11-2017 saa 19:52'

    Ntacyo bitwaye, ukurikije ibihe rayon irimo, ahubwo ari indi kipe bayihunika byinshi, nawe se nta mutoza, gukina bari mu kiriyo, yewe muri abagabo kbs.
    Gusa muri mercato yo mu kwa mbere bashake imukinnyi usimbura Caleb, babe basbatse aho bamutiza, ntabwo ari ku rwego rwa rayonsport. Ntako batamugize,ariko byaranze pe.

  3. Kagina

    Kuya 19-11-2017 saa 17:29'

    Gooooaal APR fc iyi championtant irayitwara tu, gasenyi ndabona iri mu mandazi.

  4. Jmv

    Kuya 19-11-2017 saa 17:26'

    muraho neza tubashimiye amakuru meza mutugezaho ,arko naripfite igitekerezo ukuntu musigaye mwandika inkuru yumukino wabaye ,iyo muyanditse kuriya ukayisoma nkanyuma yumusi uba wunva bitajyanye ,uko mwajyaga mubikora nibyo byiza,muzabitekerezeho, murakoze

  5. seriye

    Kuya 19-11-2017 saa 16:47'

    bibazo fc komerezaho nubutaha azatakaze turagukunda cyaneeee nizereko ntarusaku turi burare twumva muri kgl

  6. Elyse

    Kuya 19-11-2017 saa 16:44'

    mbegabyiza ndumva reyo nako gakungugu fc irikwitwaraneza kbs

  7. umweyo

    Kuya 19-11-2017 saa 16:41'

    ikipe iracyari mukiriyo, gutsinda simbizi kbs! urabona bari hasi cyane, gusa atacke ikeneye umweyo .

  8. kayigana

    Kuya 19-11-2017 saa 16:22'

    Ni ibyo ni ibyo APR twagiye Gasenyi bayi bayi

  9. Uwiragiye Abel

    Kuya 19-11-2017 saa 15:42'

    komerezaho turikumwe

  10. aaaaaa

    Kuya 19-11-2017 saa 15:25'

    ubuse stade amahoro ayamasaha irigucaho amagare?????

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru