RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yabujije APR FC gukura Police FC ku mwanya wa kabiri

Mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, Rayon Sports na APR FC baguye miswi igitego 1-1, bituma Police FC ikomeza kwituriza ku mwanya wa kabiri mu gihe buri kipe isigaje umukino umwe ngo shampiypona irangire.

Wari umukino w’indyankurye nk’uko bisanzwe bigenda iyo ayo makipe yombi yahuye, ariko bikarushaho guhira cyane APR FC dore ko ari yo yatangiye neza isatira izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric.

APR FC yihariye iminota 20 ya mbere y’umukino, ku buryo yahushijemo n’uburyo bwinshi bwashoboraga ibitego, burimo n’umupira wari uturutse muri Koroneri maze Nsabimana Aimable awuteresha umutwe maze ugarurwa n’umutambiko.

Icyakora ntibyatinze, kuko biturutse ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports, Issa Bigirimana yaje gufungura amazamu, ku mu pira yazamukanye mu ruhande rw’iburyo, maze yinjiye mu rubuga rw’amahira awutera ku giti cy’izamu uhita ujya mu rushundura.

Igice cya kabiri Rayon Sports yihariye umukino kurusha APR FCIgice cya kabiri Rayon Sports yihariye umukino kurusha APR FC

Byabaye ngombwa ko Umutoza Masudi Djuma asimbuza mu gice cya mbere, akuramo Nsengiyumva Moustapha uteri wahiriwe n’uyu mukino, yinjiza Muhire Kevin, ariko biranga biba iby’ubusa igice cya mbere kirinda kirangira Rayon Sports itarabasha kwishyura igitego yari yatsinzwe.

Icyakora yagarutse mu gice cya kabiri na yo yahinduye imikinire, dore ko Umutoza Masudi wari watangiye akinisha ba myugariro bane, yahise afata icyemezo cyo gukinisha batatu, maze akura inyuma Nshuti Dominique Savio amwongera mu bataha izamu.

Ibyo bias n’aho byanamuhiriye, kuko Rayon Sports yahise yishyura igitego ku mupira Muhire Kevin yahinduye imbere y’izamu maze Tidiane Kone ahita awuboneza mu rushundura akoresheje umutwe.

Nubwo nta kindi gitego cyabonetse muri uwo mukino, igice cya kabiri Rayon Sports isa n’aho yihariye umukino kurusha APR FC, byatumye umutoza Jimy Mulisa akora impinduka zitandukanye, zirimo nko kuba yakuyemo Amran Nshimiyimana akinjiza Muhadjiri Hakizimana utagize byinshi agaragaza muri uyu mukino.

Ba kapiteni bombi bifotozanya n'abasifuzi bari barangajwe imbere na Ishimwe Claude wasifuye hagatiBa kapiteni bombi bifotozanya n’abasifuzi bari barangajwe imbere na Ishimwe Claude wasifuye hagati

Si uwo gusa kuko yaje no gukuramo Eric Tuyishime akinjiza Sekamana Maxim warushijeho kotsa igitutu ab’inyuma ba Rayon Sports ariko ntiyabasha kubona igitego. Byatumye Jimy Mulisa afata ikindi cyemezo ubwo umukino wasatiraga impera, akuramo Issa Bigirimana yinjiza Nshuti Innocent.

Rayon Sports 1-1 APR FC ni ko umukino warangiye, bituma iyo kipe bahimba “Gikundiro” ihita yuzuza amanita 70, mu gihe iyo y’ingabo z’igihugu yo yahise igira amanota 57, bitayihesha uburenganzira bwo gukura Police FC ku mwanya wa 2 yiyicariyeho n’amanota 58.

APR FC izasoza shampiyona yakira Bugesera FC mu gihe Police FC na yo izaba irimo kwakira Marine FC.

Tidiane Kone ntiyagoye cyane ba myugariro ba APR FC ariko yabatsindanye igitego cy'ubwengeTidiane Kone ntiyagoye cyane ba myugariro ba APR FC ariko yabatsindanye igitego cy’ubwenge

Kuva iburyo ujya ibumoso: Manzi Thierry (4), Mugabo Gabriel (15), Nsengiyumva Moustapha (20), Kakule Mugheni Fabrice (17), Nshuti Dominique Savio (27), Ndayishimiye Eric (1), Manishimwe Djabel (28), Kwizera Pierre 'Pierrot' (23), Niyonzima Olivier 'Sefu' (21), Tidiane Kone (19) na Mutsinzi Ange (5)Kuva iburyo ujya ibumoso: Manzi Thierry (4), Mugabo Gabriel (15), Nsengiyumva Moustapha (20), Kakule Mugheni Fabrice (17), Nshuti Dominique Savio (27), Ndayishimiye Eric (1), Manishimwe Djabel (28), Kwizera Pierre ’Pierrot’ (23), Niyonzima Olivier ’Sefu’ (21), Tidiane Kone (19) na Mutsinzi Ange (5)

Abahagaze kuva iburyo ujya ibumoso: Amran Nshimiyimana (5), Bizimana Djihad (8), Yannick Mukunzi (6), Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' (24), Issa Bigirimana (26). Abunamye: Rusheshangoga Michel (22), Tuyishime Eric (16), Kimenyi Yves (18), Nkinzingabo Fiston (29) na Nsabimana Aimable (13).Abahagaze kuva iburyo ujya ibumoso: Amran Nshimiyimana (5), Bizimana Djihad (8), Yannick Mukunzi (6), Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ (24), Issa Bigirimana (26). Abunamye: Rusheshangoga Michel (22), Tuyishime Eric (16), Kimenyi Yves (18), Nkinzingabo Fiston (29) na Nsabimana Aimable (13).

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rulove

    Kuya 30-05-2017 saa 08:12'

    Ariko murasetsa cyane !!!!! niko mwa bagabo mwe mbabaze, iyo nyir’urugo yijuse ibisigaye bijya he?
    kandi umugabo nyawe asigira abakwiye gusigirwa!
    Ibikombe twarabitse turongera turabika kandi tuzabika nitubona ab’inzara bamaze kubona urufatiro.
    mutuze rero kuko imperuka y’ibikombe ntiraba ngo iki kibe ari cyo cya nyuma.

  2. rulove

    Kuya 30-05-2017 saa 07:44'

    Ariko murasetsa cyane !!!!! niko mwa bagabo mwe mbabaze, iyo nyir’urugo yijuse ibisigaye bijya he?
    kandi umugabo nyawe asigira abakwiye gusigirwa!
    Ibikombe twarabitse turongera turabika kandi tuzabika nitubona ab’inzara bamaze kubona urufatiro.
    mutuze rero kuko imperuka y’ibikombe ntiraba ngo iki kibe ari cyo cya nyuma.

  3. IWACU NAMAHORO

    Kuya 29-05-2017 saa 23:02'

    RAYON INZEREREZI APR MANEGEKA UTE ? IZI MVUGO NGO NUGUFANA MUZIREKE KUKO NTAHOZIZATUGEZA UKURUSHA WEMERE KO AKURUSHA UBIMWUBAHIRE FERWAFA NABO BIKOSORE BAFATA UMWANA WESE NKUWAWE

  4. Aloys

    Kuya 29-05-2017 saa 22:20'

    Ariko abavuga ko Rayon ntaho ibarizwa bo bazi aho APR ibarizwa? Cyera tukiri abana twajya dusakuzanya tuti SAKWE SAKWE... SOMA "KUBA KU RUREMBO NTUMENYE IRENGERO RY’AMAGAMBO bagasubira ngo AGASONGERO. Ubonye ngo APR igire aho ibarizwa igire amafaranga igire byose ariko ntimenye irengero ry’igikombe? Birababaje ikipe y’ubushongore n’ubukaka ku mwanya wa gatatu? Harya ngo Rayon ibonye agafaranga ntizakaryaniremo? APR se iyafite itayaryaniramo habuze iki igera ku mwanya wa gatatu? Niba se Rayon igitwaye nta gafaranga ubwo ikabonye ntizarushaho kwiyubaka? Njye nshima ko RAYON ijya ku isoko ry’abakinyi APR yaragiyeyo mbere yayo yararobyemo ab’ingenzi nyamara Rayon ikayitwara igikombe

  5. gashema

    Kuya 29-05-2017 saa 19:19'

    Mumyaka maze ndeba umupira wamaguru haba muRwanda ndetse nohanze yarwo ntahondabona Ikipe. yabaswa abanyeshyari abiyemezi nkabantu bomuri APR. kwanga gukomera amashyi Rayon mwibwirako arishema kurimwe kdi biriya nubugwari bubi. umupira mwawugize intambara fairplay numuco uranga aba Sportif kwisihose mwerero ntimuraba sportif muri ibigwari mwigaye .ibyomwakoze biragayitse.

  6. emanweri

    Kuya 29-05-2017 saa 16:41'

    Ahhhhh gasake ceceka isonga niyabakomeye amashi
    kuberiki abakinyi bagize ishaka. Bakarya muri reyo bavuye nwisonga bakaba batwaye igikonbe kuki mutagize isoni Ngo nanwe mubakomere amashi reyo ifite amashi ahagije mutayakonye ntagihonbo peeee!!!!!! niyo nwayakoma niyakunvikana

    murye mushimira abasifuzi penariti niyayimize yabakuye ahakomeye ibihe byiza bavandi;;

  7. Aloys

    Kuya 29-05-2017 saa 13:35'

    @Gasake ndibwira ko ibyo uvuze ubitewe n’ishyari. Kuko urishongora ko batakomewewe amashyi n’ubundi amashyi si itegeko ni fair play. Kuba APR itayakomye se ukeka ko ari igisebo kuri rayon? Ahubwo ni igisebo kuri APR Kuko iyo fair play irakorwa ku isi yose kuko football si intambara kdi ibyo APR yerekanye yihesheje icyubahiro kubwayo ariko muri sport yisize umugayo uzayihoraho mu mateka yo kutagira fair play. Mbonereho nsabe rayon umunsi tuzahura na APR yaramaze kwegukana championat twe tuzabakomere amashyi tubereke ko ntaho duhuriye nabo. Ikindi GASAKE uragira uti RWATUBYAYE NA RWIGEMA ntacyo bamaze? Iryo shyari ryawe rero rirakwibagiza ko bibohoye ingoyi yo kubaho nta masezerano no kudahabwa recruitement... Wagabanya ishyari rero kuko amashyi abarayon barayifitiye menshi kdi nyuma ya match barayakoma. Ikindi kuba rayon ari iya mbere n’amanota 70 APR ikaba iya 3 na 57 ubwo urumwa RWATUBZAYE na RWIGEMA badafite ishema? Ngo bajekurya iby’indangare? Harya ubwo ari uwa 1 cg uwabaye uwa 3 indangare ni nde?

  8. KAREMBURE FAN CLUB

    Kuya 29-05-2017 saa 11:23'

    Igikona kigomba kumenya urugo ndetse na barumuna bayo ntizigere ikubagana aho tuyishyize ariho tuzayisanga umwaka utaha

  9. ema

    Kuya 29-05-2017 saa 09:01'

    Manege ?bite sha washakaga gukora kwitama ryaso?ubuse iyo utiba mukura ngo utsinde ibyintoki ejo ntibanze gutanga penarit kuraho amanota 6 ya marine nubwo mwayitwerereye rimwe ngo itamanuka uba urinyuma ya bugesera ntamupira muzi usibye kurandatwa gusa

  10. lengi lenga

    Kuya 29-05-2017 saa 08:41'

    wowe wita gasake nta bwenge wigirira ureba kure nka gasake koko izina niryo muntu

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru