RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yahagamwe na Miroplast FC - Amafoto

Rayon Sports yahagamwe na Miroplast FC banganya igitego 1-1, Kiyovu Sports yihererana Etincelles FC iyitsinda ibitego 3-0 bituma ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, ku buryo ishobora kuba ari na wo isorezaho umwaka wa 2017.

Wari umukino w’umunsi wa 10 wa Azam Rwanda Premier League n’ubwo Rayon Sports ifite umukino w’ikirarane igomba kuzahuramo na Musanze FC.

Rutanga yateye coup franc maze umupira usanga Nahimana Shassir wari uhagaze neza awuboneza mu rushunduraRutanga yateye coup franc maze umupira usanga Nahimana Shassir wari uhagaze neza awuboneza mu rushundura

Muri uyu mukino wabereye i Gikondo, Rayon Sports ni yo yabonye igitego hakiri kare mu gice cya mbere, cyatsinzwe na Nahimana Shassir ku mupira yaherejwe na Rutanga Eric wari uteye coup franc.

Rayon Sports yakomeje gushakisha uburyo yabona ikindi gitego ari na ko Miroplast FC na yo ishakisha kwishyura hakiri kare ariko nta n’imwe yongeye guhirwa ngo inyeganyeze inshundura kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiraga ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yasaga n’aho yagabanyije umuvuduko yagiye ikora udukosa twa hato na hato turimo no kunanirwa kugenzura neza ikibuga abakinnyi bayo batari bamenyereye, byanabaviriyemo kwishyurwa igitego cyatsinzwe na Akuffo Muhamed Roo ku mupira yaherejwe na Tuyisenge Pekeyake.

Nahimana Shassir benshi bibeshye ko yaba yari yaraririyeNahimana Shassir benshi bibeshye ko yaba yari yaraririye

Umutoza Karekezi Olivier wa Rayon Sports yahise agerageza gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, yinjiza Bimenyimana Bonfils Caleb mu mwanya wa Nova Bayama, nyuma aza no kuzana Nyandwi Saddam akuyemo Tidiane Kone ariko nta kinini byahinduye mu kibuga kabone n’ubwo yahise yigiza Mutsinzi Ange Jimmy mu busatirizi.

Yaba Miroplast FC yaba na Rayon Sports buri imwe yakomeje gushakisha uburyo yabona igitego ariko biba iby’ubusa umukino urinda urangira bikiri igitego 1-1, amakipe agabana atyo amanota.

Imikino yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza:

Miloplast FC 1-1 Rayon Sports
Kiyovu Sports 3-0 Etincelles FC
Bugesera FC 0-0 AS Kigali
Kirehe FC 0-0 Marines FC
Espoir FC 0-0 Mukura VS

Miroplast FC yishyuye igitego ku burangare bw'ab'inyuma ba Rayon SportsMiroplast FC yishyuye igitego ku burangare bw’ab’inyuma ba Rayon Sports

Rwigema Yves yitwaye neza muri uyu mukinoRwigema Yves yitwaye neza muri uyu mukino

Ikibuga cya Miroplast FC nticyoroheye Rayon SportsIkibuga cya Miroplast FC nticyoroheye Rayon Sports

Abakinnyi ba Miroplast FC bo banaserebekaga aho bibaye ngombwaAbakinnyi ba Miroplast FC bo banaserebekaga aho bibaye ngombwa

Umutoza Muhire Hassan wa Miroplast FCUmutoza Muhire Hassan wa Miroplast FC
Karekezi Olivier yashakaga gutsinda uyu mukino ngo asatire umwanya wa mbereKarekezi Olivier yashakaga gutsinda uyu mukino ngo asatire umwanya wa mbere
Caleb yaje asimbuye ashakisha igitego kiraburaCaleb yaje asimbuye ashakisha igitego kirabura
Abakinnyi ba Miroplast FC bari barahiye kudatsindwa na Rayon SportsAbakinnyi ba Miroplast FC bari barahiye kudatsindwa na Rayon Sports
Rutanga Eric guhindura imipira ijya ku izamu rya Miroplast FC byanbzeRutanga Eric guhindura imipira ijya ku izamu rya Miroplast FC byanbze
Bamwe mu bafana bari bashungereye gusaBamwe mu bafana bari bashungereye gusa
Manzi Thierry yitwaye neza nk'ibisanzweManzi Thierry yitwaye neza nk’ibisanzwe
Mukamba wahoze muri Kiyovu Sports yarokoye kenshi Miroplast FC Mukamba wahoze muri Kiyovu Sports yarokoye kenshi Miroplast FC

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. erizz

    Kuya 3-01-2018 saa 18:43'

    reyo ifite inyatzi abafana mushywir baro hasi apr turabafite 27

  2. kabakama cosmas

    Kuya 25-12-2017 saa 17:24'

    apr tukurinyuma

  3. gggg

    Kuya 25-12-2017 saa 06:11'

    iyi gaswenyi aho bukera arasubira mikiciro cya 2 irigushonga nk’umunyu. kiriya kibuga cya skol kiramagiye,nibasubire kumumena. umuti wose wagiye kwa kiyovu.

  4. Theo

    Kuya 25-12-2017 saa 05:34'

    Wowe uvuga ibitambo nuko uziko iwanyu mubitanga! cg mubihabwa! kuko iyo uteye ibuye mungurube itatse mbere niyo uba wahamije! ubu kombona burimunsi uvuga amarozi, ubwo wahakanako iwanyu mutaroga????? ahaaaa!!!!!

  5. ema

    Kuya 25-12-2017 saa 05:24'

    ngo witwa Gerard eteseli niyahe?gasenyi niyahe?manegeka gutobero ishoboye iki?

  6. Gerard

    Kuya 24-12-2017 saa 14:52'

    ariko mujye mugabanya amagambo ubundi APR yavanye amanota angahe inyamagabe Gasenyi koyakuyeyo 3 yose kunganya na mironko ntagitangaza kirimo Eteseli koyatsinze gasenyi kiyovu ikayitsinda gasenyi ntiyatsinze kiyovu cyangwa mironko ntiyatsinze kiyovu amakipe yose hano mu Rwanda akina bimwe nabakinnyi bari kurwego rumwe

  7. Ndani

    Kuya 24-12-2017 saa 13:05'

    abarayon ko intambara itangiye kubatera ubwoba!! byabigeragezo bikaze ko noneho bitaributume bucya ka2. akabo kashobotse ndabarahiye, uyu mwaka nabo bazagarukira aha hepfo Bujumbura. maze urugambo rushire.

  8. rusa

    Kuya 24-12-2017 saa 09:13'

    tuli abarokore nta bapfumu wana

  9. kayu

    Kuya 24-12-2017 saa 08:43'

    rayon imaze guta icyanga imaze gukayuka. ubu ntabwoba igiteye kbs. president wayo ntabukana afite.

  10. habimana

    Kuya 24-12-2017 saa 05:46'

    Mugabanye urugambo.Gusa njye byanyobeye.Champion y’u Rwanda y’uyu mwaka Niba ikomeye cyangwa yoroshye?iyo ndebye urutonde usanga amakipe yose ari kumwe.ubwo rero amagambo muri kuvuga kuri rayon sinzi aho muyakura kuko mbere yo guseka abandi jya ubanza urebe mungo zanyu uko bimeze.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru