RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Espoir, APR igatsindwa

Ikipe ya Rayon Sports isubiye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda ikipe ya Espoir FC ibitego 2 ku 0, APR FC ikananirwa kwikura imbere ya Gicumbi FC.

Igitego cya Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 8 w’umukino, n’igitego cya Tidiane Kone w’umunya Mali, nibyo bifashije Rayon Sports gutsinda ikipe ya Espoir FC.

Igice cya mbere cy’umukino kihariwe cyane n’ikipe ya Rayon Sports yabonyemo ibitego 2. Espoir yageragezaga gukina neza, ariko ikipe ya Rayon Sports wabonaga ko iri guhererekanya neza kurusha abasore ba Jimmy Ndizeye, umurundi utoza iyi kipe.

Moustapha yishimira igitego cya mbereMoustapha yishimira igitego cya mbere

Savio ajya guhindura umupira wavuyeo igitego cya mbereSavio ajya guhindura umupira wavuyeo igitego cya mbere

Tidiane Kone yafunguye compteur y'ibitego bye muri shampiyona atsinda Espoir FC ku mukino we wa mbereTidiane Kone yafunguye compteur y’ibitego bye muri shampiyona atsinda Espoir FC ku mukino we wa mbere

Ku munota wa 8 gusa w’umukino, ku mupira muremure Kwizera Pierrot yahereje Nshuti Savio, yawuhinduye imbere y’izamu, uhura n’umunya Mali Tidiane Kone, wawukojejeho umutwe uhura na Mustapha, ahita afungura amazamu.

Rayon Sports yakomeje yotsa igitutu mu minota micye yakurikiyeho, ndetse uyu munya Mali, Tidiane Kone, yari atsinze igitego cya 2, ku munota wa 15 w’umukino, ku mupira yateye aherejwe na Savio, ariko usanga umukinnyi wa Espoir mu izamu awukuramo, umuzamu wari wamaze kumucaho.

Espoir FC mu minota yakurikiyeho yakangutse, itangira guhererekanya neza, ari nako itangira kwegera izamu ry’ikipe ya Rayon Sports.

Masudi wakinishaga abakinnyi 3 inyuma, batangiye guhuzagurika, ukabona ko Rwatubyaye na Fiston ndetse n’umuzamu Evariste batari guhuza neza.

Seif yahawe ikarita y'umuhondo, amaze gukinira nabi ClementSeif yahawe ikarita y’umuhondo, amaze gukinira nabi Clement

Espoir yakomeje gukina neza, ahagana ku munota wa 25, ibona koruneli 3 zikurikiranye, ariko ntiyabasha kuzibyaza umusaruro.

Rayon Sports yongeye gukanguka ku munota wa 30, itangira gukina neza, yongera kwiharira umupira kurusha ikipe ya Espoir FC.

Moustapha Nsengiyunva yazamukanye umupira yihuta, acenga myugariro wa Espoir mu rubuga rw’amahina, wahise amushyira hasi, ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti.

Ku munota wa 42, ku mupira wahawe Moussa Camara mu rubuga rw’amahina, yacenze abakinnyi 3 ba Espoir, umupira uhura na Tidiane Kone, wahise atsinda igitego cye cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, ku buryo bumworoheye.

Mbere gato yuko bajya kuruhuka, Espoir yabonye coup franc iri ahantu heza, bayihindura vuba, rutahizamu w’iyi kipe y’i Rusizi, akojejeho umutwe, umupira ujya hejuru y’izamu.

Bavuye kuruhuka, amakipe yombi yatangiye akinira mu kibuga hagati,bagasatirana ariko imipira batera mu izamu ikaba micye.

Rayon Sports yakomezaga kugaragaza amakosa mu bakina inyuma bayo, ariko ikipe ya Espoir ntibashe kuyabyaza umusaruro.

Ahagana ku mnota wa 63, ku mupira muremure Evariste yahereje Kone, yashatse gutungra umuzamu wa Espoir, ariko ishoti ry’uyu rutahizamu rica ku ruhande gato.

Ku munota wa 71, Muhire Kevin yasimbuye Moustapha, maze ku mupira yari aherejwe na Pierrot ari mu kibuga hagati, acunga umuzamu wa Espoir wari uhagaze nabi, atera ishoti amutunguye, umuzamu awushyira muri koruneli, itagize icyo itanga.

Ahagana ku munota wa 76, ikipe ya Espoir yokeje igitutu Rayon Sports mu rubuga rw’amahina, batera ishoti rikomeye ryahuye na myugariro wa Rayon Sports umupira awukuramo.

Jimmy Ndizeye yari yatangaje ko bizeye gutsinda Masudi Djuma, ariko byamwangiyeJimmy Ndizeye yari yatangaje ko bizeye gutsinda Masudi Djuma, ariko byamwangiye

Masudi Djuma, nyuma yo gutsinda Espoir FCMasudi Djuma, nyuma yo gutsinda Espoir FC

Moussa Camara yazamukanye umupira ashyirwa hasi na kapiteni wa Espoir ku munota wa 81, bivamo coup franc. Kwizera Pierrot yawuteretse ku mutwe wa Rwatubyaye, ariko uyu awuteye ntiwerekeza mu izamu.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibugaAbakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibugaAbakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibuga

Espoir yahise isatira ikipe ya Rayon Sports, Mutunzi Clement arekura ishoti rikomeye, ariko rica ku ruhande rw’izamu gato.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe ahanini na za Contre Attaque ku mpande zombi.

Ku munota wa 87 w’umukino, Kwizera Pierrot yazamukanye umupira awusunikiye Kone, uba muremure ntiyabasha kuwufata.

Djabel na Lomami yinjiye mu kibuga asimbura Nova, na Lomami asimbura Kone, Rayon Sports ikomeza kotsa igitutu ikipe ya Espoir FC.

Nta cyahindutse mu minota 3 y’inyongera yashyizweho n’abasifuzi, umukino warangiye ari ibitego 2-0.

Rayon Sports yahise yisubiza umwanya wa 1 muri shampiyona nyuma y gutsindwa kwa APR FC na Gicumbi FC igitego 1-0, umukino wabereye ku Kicukiro.

Abafana ba Rayon Sports batashye bishimye cyane, nyuma yo kumenya ko APR FC itakaje amanota 3Abafana ba Rayon Sports batashye bishimye cyane, nyuma yo kumenya ko APR FC itakaje amanota 3

Rayon Sports irarusha APR FC imanota 2, ikinafite umukino w’ikirarane.

Rwatubyaye Abdoul na Nova, nyuma y'umukinoRwatubyaye Abdoul na Nova, nyuma y’umukino

Byari ibyishimo kuri Rwatubyaye na bagenzi beByari ibyishimo kuri Rwatubyaye na bagenzi be

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ni anathalie

    Kuya 3-03-2017 saa 14:51'

    Apr we komerezaho rata tuzajya tugusekera mumikino nyafurika niho uzajya ugaragarira kurintwari hhhh

  2. christian

    Kuya 2-03-2017 saa 09:19'

    mbega ngo apr iradusebya??? nibave mubyo barimo bashake abataka babanyamahanga!!! naho bitaribyo turakuswe karabaye!!!!!

  3. edi

    Kuya 2-03-2017 saa 06:37'

    Abarayo dushake abafana 5000bazajya batanga 5000 burikwezi dushyigikire gikundiro yacu muteteri mukomeze yibe ariko inatsindwa courage

  4. AD

    Kuya 2-03-2017 saa 03:58'

    Aho gutsindwa na Rayon Sport apr nitsindwe na Gicumbi ubundi itegure match ya Rayon kubera ko iyo itsinze Rayon ibona atatu yatsidwa na Gicumbi nabwo ikabona atatu, niba ari uko byavuzwe numva ikomereje aho ntakibazo igikombe yagitwara n’amanota menshi, uwo muntu wabivuze niwe muhanga abandi barabeshya.

  5. Wini

    Kuya 2-03-2017 saa 00:40'

    Ikipe y’Imana iradushimishije kbs nikomereze aho, bafana rero muze tujye inyuma ya ekipe yacu ubu nibwo idukeneye cne. twitangire numusanzu kwakundi murakoze

  6. ntirandekura jean paul

    Kuya 1-03-2017 saa 18:57'

    abareyoooooo oyeeeee igikombe nicyacu nibatsinde uriyamukino ubundi tubihe umugisha noneho nafinal babibira ntabwo izaba ikibaye9990%

  7. Muneza

    Kuya 1-03-2017 saa 14:34'

    Apr Mubihe Bishize Mugikombe cy’ Intwali Ndabyibuka Abakinnyi Bagiye Gusura Abamugariye Kurugamba, Abayobozi Bayo Bacengeza Mubakinnyi Babo Amagambo Avuga Ati; "aho Gutsindwa na Rayon Sports Watsindwa na Gicumbi". None Iryo Bavuze Rikomeje Kubakurikirana. Ndakeka Batari Bubabare Kuko Intego Yabo Tayari Bayigezeho; Batsinze Rayon Then Batsinzwe niyo Gicumbi Bifuje. Bravo Kuri OKOKO na GICUMBI yiwe!

  8. aba

    Kuya 1-03-2017 saa 12:08'

    Champional Irakaze, gusa rayon igitwaye byaba uburyohe, kd courage gikundiro yacu

  9. bahong

    Kuya 1-03-2017 saa 11:58'

    rayo oyeeee tugomba kugitwara

  10. ema

    Kuya 1-03-2017 saa 11:56'

    Mamashenge fc oyeee komeza utsindwe kuki itashyizeho akaboko? Bus yanyu bite? ntimuteze kuzamenya umupira mbandoga ruhotoraaa hahahaha byiza weeee

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru