RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yitabaje ba myugariro 6 muri 11 bakina na Bugesera

Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports bitabaje abakinnyi 11 biganjemo abakina bugarira, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona, ugiye kubahuza na Bugesera FC.

Bitamenyerewe, Rayon Sports iraza kuba ifite ba myugariro batanu basanzwe bakina mu mutima wa ba myugariro, aba barimo; Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdul, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel na Manzi Thierry, biyongeraho Irambona Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, azamuka imbere.

Nahimana Shassir, Mugheni Fabrice na Niyonzima Olivier Seif ufite amakarita atatu y’umuhondo, ntibari mu bakinnyi 18 mu gihe Abuba Sibomana umaze iminsi afite imvune atangira ku ntebe y’abasimbura.

11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga:

Umunyezamu: Ndayishimiye Eric ’Bakame’.

Bamyugariro:

  1. Mutsinzi Ange
  2. Eric Irambona
  3. Fiston Munezero
  4. Manzi Thierry

Hagati:

  1. Rwatubyaye Abdul
  2. Nova Bayama,
  3. Kwizera Pierrot

Ba rutahizamu:

  1. Moussa Camara
  2. Mugabo Gabriel ’Gaby’
  3. Manishimwe Djabel

Abasimbura :

Abouba Sibomana, Muhire Kevin, Nshuti Savio Dominique, Tidiane Kone, Lomami Frank, Yves na Moustapha.

Indi nkuru: Masudi Djuma ntiyemerewe gutoza umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gatatabazi

    Kuya 23-03-2017 saa 17:39'

    nibirarane bisigaye tuzbitsinda bugeserayo ntiyarikanganye gikundiro yacu tuzayigwinyuma.

  2. Niyomukiza Aimé Théoneste

    Kuya 22-03-2017 saa 22:35'

    Amanota atatu Twayacyuye ntabintu byinshi.Mutubwire agihe Rayon Sport yacu izajya gukina Hanze,dore ko yurimo kwica amakipe agatangira gusezera.

  3. Dixon

    Kuya 22-03-2017 saa 18:51'

    @Kaka nibyo da Mugabo Gabriel yatangiye ari gutaha izamu.

  4. musa

    Kuya 22-03-2017 saa 17:47'

    ko mutaratubwira uko match yarangiye cg Rayon yatsinze mugira ikimwaro cyo kubivuga?

  5. mgm

    Kuya 22-03-2017 saa 17:35'

    intsinzi yari ikenewe mbere yo guhura na Nshimiyimana FC

  6. wa Jo

    Kuya 22-03-2017 saa 15:18'

    Atatu nayacu kbx!!!

  7. Musesenguzi

    Kuya 22-03-2017 saa 15:16'

    Mubakubite 2 kuri 1 maze mwitahire.
    Uyu munsi turahita tugira 46 n’ibirarane 2 nabyo tugomba gutsinda.
    Ntabyo kunganya, Oya! Tugomba kwerekana ko turi mu marushanwa mpuzamahanga nk’ikipe ikomeye cyane!!
    Ntabyo kunganya na PEPINIERE.

  8. kaka

    Kuya 22-03-2017 saa 15:09'

    uyu munyamakuru aransekeje narinpfuye, ngo mubatahizamu harimo Mugabo Gabriel ’Gaby’!

  9. Musesenguzi

    Kuya 22-03-2017 saa 14:59'

    Mubakibite 2 kuri 1 maze mwitahire.
    Uyu munsi turahita 46 n’ibirarane 2 nabyo tugomba gutsinda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru