RUHAGOYACU.com

Rwatubyaye afashije Rayon Sports gutsinda Marines, abatoza bombi boherezwa mu bafana

Ibitego bya Kwizera Pierrot na Rwatubyaye Abdoul, bifashije ikipe ya Rayon Sports gukura intsinzi y’ibitego 2-1 ku ikipe ya Marines mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali.

Ikipe ya Marine FC yatangiye umukino yugarira cyane byahaye Rayon Sports gukina yitonze, abakinnyi bahererekanya umupira neza, ariko gutsinda bikaba ikibazo kuko byasaga nk’aho Marine FC yose yakiniraga inyuma yugarira.

Ibi byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora umukino ndetse no kubona uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Marine FC mu gice cya mbere. Amahirwe yabonetse ntabyazwe umusaruro n’abakinnyi ba Rayon Sports ni umupira mwiza w’umuterekano Manzi Thierry yananiwe gushyira mu izamu ku munota wa 16 kandi wari wageze ku mutwe we neza nta muzamu umuri imbere.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa mirongo itatu na kane (34) w’umukino Kwizera Pierrot yafunguye amazamu nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Irambona Gisa Eric wacenze ba myugariro bose ba Marines agatanga umupira mwiza kwa Pierrot nawe wari witeguye aboneza mu rushundura.

Igice cya kabiri cyatangiye Marine FC igaragaza gusatira cyane ari nako imikinire yayo yari yahindutse, gusa ku munota wa mirongo itanu na Kabiri (52) Rwatubyaye yaje kubonera Rayon Sports igitego cya kabiri yatsindishije umutwe nyuma yuko yari yahushije andi mahirwe y’igitego ku ishoti rikomeye yari atereye muri metero mirongo itatu(30) rikajya inyuma y’izamu.

Nyuma y’iminota icyenda Rayon Sports ibonye igitego, Marines FC nayo yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa mirongo itandatu na rimwe (61) cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Marines FC yakomeje isatira izamu rya Rayon Sports iza no kubona coup-franc itagize icyo itanga mu minota ine y’inyongera.

Iyi coup franc yatumye abatoza bombi yaba Masudi Djuma wa Rayon Sports na Nduhirabandi Abdul Karim (Coka) wa Marines FC bahanwa kubera kurenga urubuga bagenewe guhagararamo, boherezwa mu bafana n’umusifuzi.

Gutsinda uyu mukino bikaba byafashije Rayon Sports kuguma ku isonga n’amanota 43, amanota ane imbere ya APR FC ya kabiri mu gihe kandi Rayon Sports igifite ikirarane izahuramo na AS Kigali.

Mu yindi mikino yabaye, Etincelles FC yanganyije na Kirehe FC igitego 1-1, ni mu gihe kandi na Sunrise FC yanganyirizaga iwayo na Pepiniere FC ubusa ku busa.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Patrick papi y

    Kuya 20-03-2017 saa 09:48'

    Reyo amamamara urashoboye

  2. anathalie

    Kuya 8-03-2017 saa 09:23'

    ubwose uwo uvuga NGO rwatubyaye nitumujyamo amezi atatu azahita yigender
    a aravuga ibiki? Apr ko ntamukinnyi mujyamo ideni ubu Bose ntibarikwifuza kuza muri gikundiro, Apr mugizwe nimpuhwe zabasifuzi nahubundi ntamupira wanyu

  3. aimable

    Kuya 7-03-2017 saa 05:47'

    ikiryabarezi cyacu ndumva kizabikora da

  4. Emmanuel

    Kuya 7-03-2017 saa 05:37'

    Ndi LUSAKA Zambia nishimiye ikipe yanjye imba kumutima Rayooooooooooo!!!!!!!!!!!!!! Hano kuri Heroes National Stadium ya ZAMBIA abanyemari Under 20 bakubiswe na Chipolopolo ya Zambia U20 (6/1) icyo nabwira ikipe yanjye nuko bagomba gukina ntabwoba bafite gusa bakazirikanako bakina nikipe yomugihugu cyasebeye Zambia ikaba ifite ishyaka ryo guhumuriza abafana ubworero bagomba gukina ibyobyose babizirikana kdi badafite ubwoba.

  5. Musesenguzi

    Kuya 7-03-2017 saa 03:27'

    Garikani,
    Ari ugukira Ku mafaranga ariko ufite ikipe itajya irenga amajonjora no kutagira Frw ariko ukaba ufite ikipe ikwakwanya, wahitamo iki??!!!
    Murabyibuka ko nabibabwiye shampiyona itararangira ko APR ntakipe rwose iyirimo .
    Muribuka ko nahise mbabazwa na Muhadjiri na Emmanuel nayirukankiyemo!!!
    None reba ukuntu bameze cg bakina!!!!
    Ntamukinnyi ujya muri APR atarakaze mu ikipe aturukamo.
    None ndebera bose ukuntu baveteye!!!

  6. garikani

    Kuya 6-03-2017 saa 22:59'

    rwatubyaye muririmba ejo nimumujyamo amezi 3 mutamuhemba bimwebayanyu azahita abayoba mwongere musakuze doreko aribyo byanyu kdi mujyemwemerako mukennye.

  7. nkundimana

    Kuya 6-03-2017 saa 02:10'

    Umusaza umwe yaragize ati*tubari inyuma haki ya mungu.
    Aba Rayon sport natwe turi inyuma ya ekipe yacu.Byumvuhore ati*dukunda Rayon dukunda Rayon itwereka umukino ushimishije aru mu RWANDA ari no mu mahanga dukunda Rayon .

  8. bosco

    Kuya 6-03-2017 saa 00:32'

    ndi uganda turabakundacyane kubwamakurumezamutugezaho mutubwire aho umuntuyarebera umukino waRAYONSPORT na11yomurimari

  9. j m,v

    Kuya 6-03-2017 saa 00:25'

    tubari inyuma basore bacu oye rayoooooooo

  10. 0780134571

    Kuya 5-03-2017 saa 23:44'

    ndiyuganda nangenkundacyane gikundiro mumbwire aho umuntu yarebera umukinowarayonsport na onze murakoze kubibyubahiriza

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru