RUHAGOYACU.com

Seninga afite icyizere cyo kwitwara neza kuri Rayon Sports, ni ubwo Police yugarijwe n’invune

Umutoza w’ikipe ya Police FC, Seninga Innocent afite icyizere cyo kwitwara neza ku mukino w’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu, ni ubwo iyi kipe ibura abakinnyi benshi bakomeye, basanzwe babanza mu kibuga.

Police FC iracyira Rayon Sports, mu mukino ukomeye cyane wa shampiyona, ushobora gusiga iyi kipe ya Police FC ivye ku gikombe igihe yasubirwa na Rayon Sports.

" Turiteguye neza uyu mukino, abakinnyi bahari bameze neza, murabona ko Turi gukorera imyitozo ku kibuga cyiza aha i Gishari, twitegura ikipe ya Rayon Sports," Seninga Innocent aganira na TV10.

Ni ubwo umutoza Seninga avuga ibi ngibi, afite ikibazo gikomeye cy’abakinnyi bavunitse n’abandi batemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita.

" Ndabura Kapiteni Twagizimana Fabrice, wavunitse dukina na Espoir, Hussein bakinana mu mutima wa ba mygariro ntago ahari, kubera amakarita 3 y’umuhondo, ndetse na Neza ukina muri uyu mwanya, ararwaye," Seninga Innocent.

" Mu kibuga hagati, ndabura Ndatimana Robert, amaze iminsi arwaye na Mushimiyimana Muhamed na we afite ikibazo cy’uburwayi, ntabwo uyu mukino azawugaragaramo."

" Ni abakinnyi beza bose, basanzwe babanza mu kibuga, birunvikana ko ari ikibazo gikomeye, ariko abahari nabo, nzagerageza kubakoresha neza, turebe ko twakwitwara neza muri uyu mukino."

Police FC yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino ubanza wa shampiyona ibitego 2-0, ikaba inaheruka gutakaza umukino bakinnyemo na Bugesera FC, itsinzwe igitego 1-0, kitsinzwe na Miraaf.

Uyu mukino rutahizamu wa Police Dany Usengimana yasohotse acumbagira, ariko, kuri ubu ari gukora imyitozo nta kibazo, akaba uyu mukino araza kuwugaragaramo kuri uyu wa gatandatu.

Uyu mukino urabera kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa gatandatu.

Rayon Sports igomba guhura na Police FC, iraba ikinisha Rwatubyaye Abdul na Tidiane Kone, ku nshuro ya mbere muri iyi shampiyona, nyuma y’uko bahawe ibyangombwa na FERWAFA kuri uyu wa kane.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. eriya

    Kuya 25-02-2017 saa 01:26'

    Police irafaa

  2. ntirandekura jean paul

    Kuya 24-02-2017 saa 13:31'

    porice ibyo yibwira ninkinzozi

    icyambere reyon ifite amaraso mashya iri kuri morare ishaka igikombe ndetse nokubyizera neza itsinze uyumukino igikombe cyaba aricyayo bidasubirwaho.

    kandi porice ntari equipe wavugako yapfa kwikura imbere yabareyo doreko harimo nabenda kwigaragqriza abakunzi biyi equipe yubururu numweru

    3-1 nayo ibyo kwitwara neza imbere yumurindi waba reyon babyibagirwe9990%

  3. J.

    Kuya 24-02-2017 saa 04:03'

    Reka dutegereze iriya Minolta 90


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru