RUHAGOYACU.com

Seninga Innocent yatangaje ibintu 2 byamufasha kugira Police ikipe itwara ibikombe

Umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC; Seninga Innocent ntabwo yanyuzwe n’umusaruro iyi kipe ifite muri uyu mwaka w’imikino n’ubwo bari ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ndetse bakaba bakiri mu gikombe cy’amahoro, gusa ngo hari ibintu yahindura muri iyi kipe ikaba iyo gutwara ibikombe.

Uyu mutoza yabitangaje nyuma yo guhura na APR FC banganyije igitego 1-1 muri shampiyona, bigatuma baguma ku mwanya wa gatatu mu gihe hasigaye imikino itanu ngo shampiyona y’uyu mwaka igere ku musozo.

“Ntabwo twishimiye aho turi kuko aho twifuzaga ni ukwigira imbere; gutwara igikombe cyangwa twakibura tukaza hafi aho ngaho, ariko n’aho turi ntabwo ari habi ugeraranyije n’aho ikipe yari iri mu mwaka ushize w’imikino.”

Police FC yanganyije na APR FC 1-1, amakipe yombi asa n'akuye amaso ku gikombe cya shampiyonaPolice FC yanganyije na APR FC 1-1, amakipe yombi asa n’akuye amaso ku gikombe cya shampiyona

Mu mwaka ushize w’imikino, Police FC yashoje shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 52 mu gihe kandi yasezerewe muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro, itsinzwe n’Amagaju FC kuri penaliti 7-6 nyuma yo kunganya 0-0.

Seninga asanga hari ibyo yahindura muri iyi kipe ya Police FC, bikamufasha kuyigira ikipe itwara ibikombe igihe yaba ayigumyemo; ibi birimo kwigirira icyizere cyo gutsinda amakipe asanzwe atwara ibikombe no kugira abakinnyi bafite ubushobozi bwo gutwara ibyo bikombe.

Seninga Innocent asanga hari ibyo yahindura muri Police FC abona ifite ahazaza hezaSeninga Innocent asanga hari ibyo yahindura muri Police FC abona ifite ahazaza heza

“Nubwo Police FC nyimazemo umwaka umwe w’imikino, ni ikipe nziza kandi mbona ko ifite ahazaza heza. Nta byinshi bikenewe uretse kwigirira icyizere bakumva ko batsinda ikipe nkuru cyane cyane izitwara ibikombe. Nibamara kumva ko nabo bashobora gutwara ibikombe … nibaza ko kandi ningira amahirwe yo kuba nyigumyemo , nzagerageza kubaka icyo kintu bakumva ko bagomba kurwanira igikombe, bakumva ko bagomba kurwanira kuguma mu myanya ya hafi aho ngaho. “

“Ikibura cyane; hakenewemo abakinnyi bafite maturite [bakuze mu mutwe], abakinnyi babaye muri iyo situation yo gutwara ibikombe. Nifuza ko ngumyemo nakora recruitements ku bakinnyi bari mature [bafite comptetition yo gutwara ibikombe].”- Seninga Innocent, umutoza w’ikipe ya Police FC.

Muri 11 ba Police FC iheruka gukoresha, nta mukinnyi n'umwe uzi uko igikombe cya shampiyona gisaMuri 11 ba Police FC iheruka gukoresha, nta mukinnyi n’umwe uzi uko igikombe cya shampiyona gisa
Hegman Ngomirakiza yatwaye ibikombe bitandukanye ari muri APR FCHegman Ngomirakiza yatwaye ibikombe bitandukanye ari muri APR FC

Seninga Innocent ni umutoza w’ikipe ya Police FC kuva tariki ya 14 Nyakanga 2016, aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe asimbuye Cassa Mbungo.

Uyu mutoza akaba yaranyuze mu Isonga FC, ahava ajya gutoza Kiyovu SC muri shampiyona ya 2015/16, mbere yo kwerekeza muri Etincelles FC mu mikino yo kwishyura, aho mu mikino 17 yayitojemo, Seninga yayisanze ku mwanya wa 15 n’amanota 7, ayifasha gusoza shampiyona iri ku mwanya wa 12 n’amanota 32.

Seninga yarokoye Etincelles yasanze ahamanukaSeninga yarokoye Etincelles yasanze ahamanuka

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eddy

    Kuya 2-05-2017 saa 21:58'

    Ariko umutoza Seninga ibyo yavuze nibyo abona muri equipe ye nk’umutoza wayo kandi abitifiye uburenganzira, mbere yo kumwita umwana mwe mutoza izihe? Rata coach komerezaho aba contre success ntibabura mu buzima

  2. Du

    Kuya 2-05-2017 saa 15:53'

    Umva seninga nawe ra!!!! Nonese icyizere wakibashyizemo si wowe ubatoza??? Vuga baguhe contract ureke kutubeshya coacher wee!!!!

  3. mugabo j.claude

    Kuya 2-05-2017 saa 15:29'

    mbega umutoza ukiri umwana ahubwo muri we! !!! kereka ahubwo niba ariwe ugomba kwiyubakamo kumva ko afite ubushobozi bwo gutwara igikombe kuko kuva avutse ataratwara nicyo kunywesha amazi, none ba :hegman, nzarora, ndikukazi, mwierwa amini, nabandi ntibuka ntibatwaye ibikolmbe mu makipe atandukanye? yewewe cyokoza agaragaje urwego rwe pe! !!! ndumiwe kandi ndababaye cyane ubwo c ikipe yaba ishaka igikombe ifite umutoza udafitiye abaikinnyi be ikizere ngo yagura abakinnyi none c aboyazanye ava rubavu siwe wabiguriye navuge ko yabariyemo 1/10 ubu c nka bariteze yabonaga yazajya mu izamu ririmo nearora na bwanakweri bakuriye muri za académies koko.

  4. mugabo j.claude

    Kuya 2-05-2017 saa 15:24'

    mbega umutoza ukiri umwana ahubwo muri we! !!! kereka ahubwo niba ariwe ugomba kwiyubakamo kumva ko afite ubushobozi bwo gutwara igikombe kuko kuva avutse ataratwara nicyo kunywesha amazi, none ba :hegman, nzarora, ndikukazi, mwierwa amini, nabandi ntibuka ntibatwaye ibikolmbe mu makipe atandukanye? yewewe cyokoza agaragaje urwego rwe pe! !!! ndumiwe kandi ndababaye cyane ubwo c ikipe yaba ishaka igikombe ifite umutoza udafitiye abaikinnyi be ikizere ngo yagura abakinnyi none c aboyazanye ava rubavu siwe wabiguriye navuge ko yabariyemo 1/10 ubu c nka bariteze yabonaga yazajya mu izamu ririmo nearora na bwanakweri bakuriye muri za académies koko.

  5. musesenguzi

    Kuya 2-05-2017 saa 13:48'

    ndemeranya na Seninga 100%


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru