RUHAGOYACU.com

Seninga yizeye intsinzi kuri Rayon Sports nyuma y’igihe Police FC itayitsinda

Umutoza w’ikipe ya Police FC; Seninga Innocent yatangaje ko we n’abakinnyi be bafite icyizere n’ubushake bwo kwegukana intsinzi ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa shampiyona barahuramo na Rayon Sports kuri uyu wa Kane guhera saa 15:30 ku Kicukiro.

Police FC irakira Rayon Sports muri uyu mukino wagombaga kuba mu kwezi gushize, gusa usubikwa kubera urupfu rw’uwari umutoza wungirije wa Rayon Sports; Ndikumana Hamad Katauti.

Ku ruhande rw’umutoza Seninga Innocent yatangaje ko badateganya kunganya uyu mukino ndetse badashaka gutsindwa, ahubwo icyo bifuza muri uyu mukino ari amanota atatu.

“Ikipe muri rusange imeze neza, abakinnyi bameze neza, nta mvune nyinshi zirimo uretse uburwayi bw’abakinnyi babiri; Isaie na Bertrand ariko abandi bose bari tayari.”

Isaie Songa amaze iminsi atameze neza nyuma yo gutsinda ibitego 3 bakina n'AmagajuIsaie Songa amaze iminsi atameze neza nyuma yo gutsinda ibitego 3 bakina n’Amagaju

“Turashaka gutsinda, ntabwo duteganya kunganya kandi ntabwo dushaka gutsindwa, nibaza ko tuzakora umukino defensive ariko tukubakira cyane ku busatirizi kuruta uko twakugarira, tukegukana amanota atatu.”

“Dufite abakinnyi babiri bataha izamu [Mico na Abeddy] kandi nibo basatira mu ikipe y’igihugu, nibaza ko ejo bashobora gukora ikinyuranyo.”- Seninga nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yamaze kugarura umutoza wayo mukuru; Karekezi Olivier wanatangiye imyitozo kuwa Mbere, iraza kuba idafite Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot, abakinnyi bombi bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri Cecafa Senior Challenge Cup iri kubera muri Kenya.

Shassir na Pierrot baracyari mu ikipe y'igihugu y'u Burundi iri gukina CecafaShassir na Pierrot baracyari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri gukina Cecafa


Ibindi wamenya hagati y’amakipe yombi mbere y’umukino………..

Police FC iheruka gutsinda Rayon Sports mu irushanwa iryo ariryo ryose tariki ya 4 Nyakanga 2015, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ubwo yatozwaga na Casa Mbungo Andre, yatsinze imikino itatu gusa muri 26 iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, banganya 11 mu gihe iyi kipe y’ubururu n’umweru yihariye intsinzi inshuro 12 zose.

Mu mikino ibiri ya shampiyona amakipe yombi aheruka guhuriramo ku Kicukiro, yombi yarangiye bagabanye amanota, aho mu 2015 banganyije 1-1, mu 2017 banganya ibitego 2-2.

Police FC iheruka kubona intsinzi imbere ya Rayon Sports muri shampiyona tariki ya 14 Gicurasi 2015, ubwo yayitsindiraga 2-1 ku Kicukiro.

Rayon Sports yatsinze imikino yombi iheruka kuyihuza na Police FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro ku bitego 2-0 na 4-1.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ngsdf

    Kuya 14-12-2017 saa 17:31'

    Seninga agomba kureba hejuru nk’imifuka y’ishati, ubundi amagambo akagabanuka.

  2. Marie

    Kuya 14-12-2017 saa 11:39'

    Seninga aransekeje cyane cyane ariko ngo barutahizamu b’amavubi bavuye cecafa batsinze ibitego bingahe? nibarutahizamu koko!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru