RUHAGOYACU.com

Shampiyona irakomeza kuwa Gatatu hakinwa umunsi wa 9

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ’Azam Rwanda Premier League’ izakomeza kuwa Gatatu w’iki cyumweru hakinwa umunsi wayo wa 9.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ndetse yemejwe n’akanama gashinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) avuga ko amakipe azakina ari adafite abakinnyi bageze kuri batatu mu ikipe y’igihugu.

Amavubi yitegura CECAFA izabera muri Kenya mu ntangiriro z’ukwezi gutaha yatangiye imyitozo kuri iki Cyumweru n’abakinnyi umunani gusa mu gihe abandi basanga bagenzi babo bagatangira gukorana kuri uyu wa Mbere.

Mbogo Ally wa Kiyovu yatangiranye imyitozo n'abakinnyi ba Rayon Sports uyu munsiMbogo Ally wa Kiyovu yatangiranye imyitozo n’abakinnyi ba Rayon Sports uyu munsi

Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa yatangarije RuhagoYacu ko shampiyona izakomeza ku makipe adafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu ndetse n’afitemo abatageze kuri batatu.

Ibi bivuze ko amakipe ya Rayon Sports (yo yasabye kuba ihagaritse shampiyona kugeza tariki ya 10 z’ukwezi gutaha), APR FC, Police FC na AS Kigali wongeyeho amakipe yari guhura n’aya, atazakina shampiyona.

Kiyovu Sports yakinnye na Marines kuwa Gatandatu umukino ugasubikwa n’imvura, ishobora kudakina nubwo Mbogo Ally gusa mu ikipe y’igihugu kuko akanama ka Ferwafa katarafata umwanzuro ku gihe uyu mukino uzasubirirwamo.

Kiyovu SC na Marines ntibashoje umukino waboKiyovu SC na Marines ntibashoje umukino wabo
Amakipe ya Mukura na Miroplast ari mu azakina kuwa GatatuAmakipe ya Mukura na Miroplast ari mu azakina kuwa Gatatu

APR FC ifite abakinnyi 9 mu ikipe y’igihugu yahamagawe, Rayon Sports ifite abakinnyi 7, Police FC ifite abakinnyi 4, AS Kigali abakinnyi 3 na Kiyovu Sports umwe.

Imikino izakinwa ku munsi wa 9 wa shampiyona

  • Marines FC vs Bugesera FC
  • Musanze FC vs Miroplast
  • Sunrise FC vs Kirehe FC
  • Mukura VS vs Gicumbi FC

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 29-11-2017 saa 16:47'

    apr fc oyeeee.
    buracyarikare abafana ba AS kigali,Rayon sport,Polici tuzabariza uyumwaka 2017-2018wa championa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru