RUHAGOYACU.com

Shampiyona yongeye guhindurwa NANONE Rayon Sports na APR zishyirwa umwaka utaha

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryongeye guhindura ingengabihe ya shampiyona, aho imikino itatu y’ibirarane igomba kubanza gukinwa muri iki cyumweru, mbere y’uko shampiyona yongera gusubukurwa tariki ya 19 uku kwezi.

Iyi mikino itatu iri bubanzirize indi, irimo ibiri igomba gukinwa na Rayon Sports, aho izahura na Police FC kuri uyu wa kane mu mukino wari wasubitswe kubera urupfu rw’uwari umutoza wayo wungirije Ndikumana Hamad, mu gihe izanasura Amagaju ku cyumweru mu mukino wasubitswe ubwo iyi kipe yari yugarijwe n’ibibazo bitandukanye.

Aha kandi, hari umukino Kiyovu Sports yagombaga guhuriramo na Marines ariko ukaza guhagarikwa n’imvura, aho uyu uzasubirwamo wose kuri uyu wa gatandatu ku kibuga cya Mumena.

Umukino wa Kiyovu na Marines ni umwe mu birarane biri bukinwe muri iki cyumweru(Foto Ntare Julius)Umukino wa Kiyovu na Marines ni umwe mu birarane biri bukinwe muri iki cyumweru(Foto Ntare Julius)

Shampiyona ikazakomeza hakinwa umunsi wa cyenda kuva tariki ya 19-21 Ukuboza, mu gihe umunsi wa cumi uzakinwa hagati y’amatariki ya 22 na 27 uku kwezi.

Izi mpinduka zatumye umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports tariki ya 26 Ukuboza wigizwa imbere, bivuze ko ushobora kuzakinwa muri Gashyantare umwaka utaha bitewe n’uko aya makipe yombi afite abakinnyi batari bake mu ikipe y’igihugu izaba iri mu mikino ya CHAN.

Gahunda nshya ivuze ko Rayon Sports izakina imikino ine mu minsi icyendaGahunda nshya ivuze ko Rayon Sports izakina imikino ine mu minsi icyenda

Ferwafa ikaba itigeze itangaza impamvu yakoze izi mpinduka iminsi itatu yonyine nyuma yo gutangaza gahunda ya shampiyona yagombaga gutangira tariki ya 19 Ukubozaigakinwamo iminsi itatu yari busozwe na Classico y’u Rwanda hagati ya APR FC na Rayon Sports.

Uko gahunda nshya ya shampiyona imeze:

Ibirarane

  • Tariki ya 14/12/2017: Police vs Rayon Sports- Kicukiro Stadium
  • Tariki ya 17/12/2017: Amagaju vs Rayon Sports- Stade Nyagisenyi
  • Tariki ya 16/12/2017: Kiyovu vs Marines- Stade Mumena

Umunsi wa cyenda wa shampiyona

Tariki ya 19/12/2017

  • Musanze vs Miroplast-Ubworoherane
  • Marines vs Bugesera-Umuganda
  • Sunrise vs Kirehe- Nyagatare
  • Espoir vs Police- Rusizi Stadium
  • As Kigali vs Kiyovu- Nyamirambo Stadium

Tariki 20/12/2017

  • Mukura vs Gicumbi-Huye
  • Etincelles vs Rayon Sports- Umuganda

Tariki 21/12/2017

  • Amagaju vs APR FC-Nyagisenyi

Umunsi wa 10 wa shampiyona

Tariki 22/12/2017

  • Police vs Sunrise-Kicukiro

Tariki ya 23/12/2017

  • Miroplast vs Rayon Sports-Mironko
  • Bugesera vs As Kigali-Bugesera
  • Kirehe vs Marines-Nyakarambi
  • Kiyovu vs Etincelles- Mumena
  • Espoir vs Mukura-Rusizi

Tariki 27/12/2017

  • APR FC vs Musanze-Nyamirambo
  • Gicumbi vs Amagaju-Gicumbi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claude

    Kuya 13-12-2017 saa 14:01'

    Rayon Sport ndumva igowe ahubwo , igiye gutakaza amanota 6 hose mu mikino 3 y’ibirarane ndakurahiye

  2. Amini

    Kuya 13-12-2017 saa 11:40'

    Icyo utazi n’iki cg nukwijijisha.....

  3. pazos

    Kuya 13-12-2017 saa 07:03'

    amini we bibazo fc niki ? urwo rwango rwanyu naho ruzabageza

  4. John

    Kuya 12-12-2017 saa 23:49'

    Bye bye APR FC...
    Nzamwita ahaye Rayon Sports ubunani kuko azaba yatowe hanyuma asinyire Diarra ibyangombwa nawe aze arangize ikipe!
    Nyamara Nzamwita azi imibare n’ubwo bwose ururimi rukunze kumutenguha rukamunyererana bikaba binahwihwiswa ko yapangiye Coach Karekezi ariko ntibicemo neza... Lol!

  5. HAG

    Kuya 12-12-2017 saa 20:34'

    Birababaje kubona tutazareba crassco kuri noel ngo dusoze umwaka twakubise APR FC

  6. manzi

    Kuya 12-12-2017 saa 18:16'

    Icyo mutabona se ni iki nyuma y’ifungwa rya Karekeziez? Iyi gahunda irasobanutse dukurikije uko Ferwafa ikora.Guhindura gahunda buri kanya bitewe n’ikigenderewe.Ariko bashobora gutungurwa Byose bibapfiriye ubusa.Ikibuga kijyamo abakinnyi 11/11,hagakinwa iminota 90.

  7. hey

    Kuya 12-12-2017 saa 17:33'

    kuki se bahinduye ingengabihe bari batanze vuba aha?
    ntago bishoboka .ni gute se babihindura kdi equipe yarimo yitegurira etincelle muri weekend?

  8. mmmm

    Kuya 12-12-2017 saa 16:07'

    aya ni amabara ndabarahiye!!!! kumenya ko uakina kuwa 4 ukabimenya kuwa2 ndumiwe, ubuse amakipe yabyemeye????

  9. Amini

    Kuya 12-12-2017 saa 16:02'

    Kombona BIbazo FC Ishobora kuzabihomberamo.
    gusa kubwanje ibi nabivuze bamaze gusabako imikino yayo yasubikwa,,,, gusa nanjye nshigikiyeko ibirarane byose byavamo ntitaye kubibazo bya Bibazo fc

  10. kayigana

    Kuya 12-12-2017 saa 15:58'

    Ibyo ni byo maze Rayon isoze umwaka nta gafaranga

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru