RUHAGOYACU.com

Shampiyona yongeye gusunikwa, APR FC vs AS Kigali wimurwa 2 mu gihe kitageze ku minsi 7

Bisa n’aho igihe cyangwa umunsi umukino runaka wa shampiyona ubera, byabaye ihame ko umenyekana iyo ubonye ubaye, kubera ihuzagurika rihora rigaragara mu ngengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Iyo shampiyona ijya gutangira FERWAFA iricara igafata ingengabihe ya CAF na FIFA, ikareba aho ishobora kugongana na yo, igashyiraho ingengabihe yayo ikurikije iminsi ibona ishoboka ko shampiyona yakinirwaho.

Ibi ariko bisa n’aho ari ugupanga biri aho gusa, kuko uko bukeye uko bwije, imikino ya shampiyona irongera igahindurwa, rimwe kubera impanvu ingana ururo, cyangwa kubera ubwunvikane bw’amakipe FERWAFA iha umugisha.

AS Kigali na APR FC, uyu mukino wimuwe inshuro 2 mu cyumweru 1, ku mpanvu zihinduka nk'ibiheAS Kigali na APR FC, uyu mukino wimuwe inshuro 2 mu cyumweru 1, ku mpanvu zihinduka nk’ibihe

Kuri uyu wa 5 ni bwo FERWAFA yavuze ko umukino wa AS Kigali na APR FC ushyizwe ku wa 4 w’iki cyumweru, ariko abo muri AS Kigali ukumva batazi ibyo ari byo. Eric Nshimiyimana mu kiganiro n’abanyamakuru amaze gusezerera Mukura VS, yabajijwe uko yiteguye umukino wa APR FC ku wa 4, avuga ko atawuzi.

Uyu mukino, haciyeho iminsi 4 wongera kwimurwa ushyirwa ku wa 5, aho n’ubundi hibazwa impanvu mbere wari wakuwe ku wa 5 ugashyirwa ku wa 4, birenze guhuzagurika gukunda kuranga komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA.

PNG - 295.7 kb
APR FC na AS Kigali ku wa 5, bari bawuhinduye bavuga ko uzaba ku wa 4

FERWAFA ivuga ko yimuye uyu mukino kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi, aho imikino ya shampiyona yari kuzarangira tariki ya 25 Kamena uyu mwaka, izarangira tariki ya 15 Kamena uyu mwaka.

Aha harimo imikino ya shampiyona isigaye n’igihe izabera

PDF - 269.9 kb
Imikino ya shampiyona isigaye n’igihe izabera

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Allain

    Kuya 17-05-2017 saa 07:26'

    Niyo mpamvu aya mafuti yo mu Rwanda ngo ni umupira nayaretse ntazongera kongera gukandagira kuri stade

  2. camarade

    Kuya 16-05-2017 saa 18:18'

    ampayi inka apr na rayon mucyumweru gitaha!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru