RUHAGOYACU.com

Shassir afashije Rayon Sports y’abakinnyi 10 gukura inota kuri Pepiniere

Ikipe ya Rayon Sports FC biyigoye ibashije kubona inota 1 ku ikipe ya Pepiniere yamaze gusubira mu cyiciro cya 2, biyirinda kuba yatsindwa umukino wa 2 muri iyi shampiyona ya 2016/2017.

Masudi Djuma n’abasore be, bisanze bamaze gutsindwa ibitego 2 n’ikipe ya Pepiniere mu gice cya mbere cy’umukino byatsinzwe na Bavakure n’uwitwa Lubega, bajya kuruhuka Pepiniere iri mbere n’ibitego 2.

Bavuye kuruhuka ikipe ya Rayon Sports yaje kwiminjiramo agafu, iza kwishyura ibi bitego yari yatsinzwe, byishyurwa na Mugisha Francois na Shassir Nahimana, watsindaga igitego cya 13 muri shampiyona.

" Ikibuga cyatugoye, kuko twatangiye nabi, uko iminota yagiye yigira imbere twaje kumenyera. Ubundi ibi si ibibuga byo gukiniraho umupira, ariko niko biba bimeze nta kundi," Masudi Djuma, nyuma yo kunganya na Pepiniere.

" Twisanze Tumaze gutsindwa ibitego 2, mu karuhuko nasabye abakinnyi banjye ko bagenda bagakosora amakosa, tutagomba gutsindwa n’ikipe imanuka mu cyiciro cya 2, twaramaz gutwara shampiyona."

Uyu mukino nta kintu kinini wari guhindura, kuko Pepiniere yamaze gusubira mu cyiciro cya 2, naho Rayon Sports yamaze gutwara igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports yarangije umukino ari abakinnyi 10 nyuma yaho Fiston Munezero ahawe ikarita y’umutuku mu gice cya 2.

Jean Paul utoza Pepiniere yabwiye abanyamakuru ko habayeho kunanirwa gucunga iminota 2 ya nyuma, ikosa bakoze ari ryo rihaye Rayon Sports inota, ariko muri rusange yishimiye uko ikipe ye yitwaye.

Hasigaye imikino 3 shampiyona ikarangira, Rayon Sports izasura Etincelles, yakire APR FC, isoreze kuri Kiyovu Sports.

Izindi nkuru

sabin Kuya 22-05-2017 saa 09:18'

rayon yahinduye izina ubuni BUROZIFC

aimable Kuya 21-05-2017 saa 16:10'

ariko musesenguzi uvuga ibi ndagirango nkubwire niba warize urebe ibi bimenyetso uramenya umwana n’umugabo 8<16

Musesenguzi Kuya 21-05-2017 saa 04:00'

Bafana ba Rayon Sports kuki muta igihe muvugana n’abantu bafite ihahamuka.
Muresome ibyo umuyobozi w’abafana n’Ikiyoni yavuze, bibatere kumenya ihungabana bafite.
Mubareke barimo guta ibitabapfu!!

sitiveni Kuya 20-05-2017 saa 22:27'

burozi.fc yamaze kugitwara ntikiroga ubwo itegereje le 28/5/ 2017 ikabuzana twarayimenye(rivers, mukura) tuzabacunga haje za camera muri vestiaire no muri stade imbere ubwo amashusho muzayibonera bidatinze uzibeshe akazana babagabo bi buyenzi tuzahita tumusoza tumwerekana bose babireba twizere ko na claude atazongrera kwinjiza mu rwambariro ba bagabo yazanye cya gihe muri phase aller agaterana amangumi bose babireba nabo muri apr.fc

Elyse Kuya 20-05-2017 saa 22:24'

ariko abafana mujyamunshimisha urugero iyo umuntu yanditse kurubuga avuganabi Apr Fc abafana bayo bahita bumvako ari umufana wa rayon ubikoze undi yakwandika avuga rayon nabi undi akandika usubiza avugango ngubwo nuwa Apr fc ese mubwirwaniki niba atari uwamukura vs cgse uwa askigali cg kiyovu sc

Harerimana Dany Kuya 20-05-2017 saa 22:15'

Sha ntugatuke rayon yacu yabanyarwanda muri rusange tuyirinyuma

Harerimana Dany Kuya 20-05-2017 saa 22:15'

Sha ntugatuke rayon yacu yabanyarwanda muri rusange tuyirinyuma

Harerimana Dany Kuya 20-05-2017 saa 22:15'

Sha ntugatuke rayon yacu yabanyarwanda muri rusange tuyirinyuma

Harerimana Dany Kuya 20-05-2017 saa 22:15'

Sha ntugatuke rayon yacu yabanyarwanda muri rusange tuyirinyuma

Harerimana Dany Kuya 20-05-2017 saa 22:15'

Sha ntugatuke rayon yacu yabanyarwanda muri rusange tuyirinyuma

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!