RUHAGOYACU.com

Tubize ya Salomon yaraye itsinzwe mu Bubiligi-Uko andi makipe akinamo abanyarwanda ari bukine

Ikipe ya AFC Tubize ikinamo umunyarwanda Salomon Nirisalike mu cyiciro cya 2 mu Bubiligi yaraye yitwaye nabi itsindwa n’ikipe ya OH Leuven mu rugo ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Iyi kipe ya Salomon Nirisarike ibarizwa mu cyiciro cya 2 mu Bubiligi ikomeje kutitwara neza muri iyi shampiyon aho mu mikino 11 imaze gukina imaze kubonamo amanota 6 gusa kuri 33 yashobokaga.

Kuri uyu mugoroba iyi kipe yari mu rugo yakira OH Leuven iza kuhatsindirwa ibitego 2-1, mu mukino Salomon Nirisarike yatangiye mu kibuga, akaza no kuwurangiza.

JPEG - 45.8 kb
Salomon yabanje mu kibuga

Kugeza kuri ubu, ikipe ya AFC Tubize niyo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6 ikarushwa n’iyi kipe ya Leuven ya mbere, amanota 16.

TANZANIA: Singida United FC & Simba SC

Muri Tanzania hakina abakinnyi 3 b’abanyarwanda Haruna Niyonzima ukina muri Simba SC, Rusheshangoga na Usengimana Danny bakinira ikipe ya Singida FC.

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Singida United iraba isura ikipe ya Ruvu Shooting ku i saa 15H00 za hano mu Rwanda, mu mukino urabera kuri Mlandizi Stadium .

Mu mukino uheruka ikipe ya Singida yanganyije na AZAM FC igitego 1-1, aho Usengimana Danny yatsinze igitego cye cya 1 muri Vodacom Premier League.

Iyi kipe ya Singida United nyuma y’imikino 5 imaze gukinwa iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10, aho irushwa n’ikipe ya mbere ya Simba SC inota 1.

Iyi Simba ikinamo Niyonzima Haruna ifite umukino kuri iki cyumweru, aho iraza kuba yakira Mtibwa Sugar kuri Uhuru Stadium mu mujyi wa Dar Es Salaam.

JPEG - 93.8 kb
Danny Usengimana na Kutinyu mu nzira bajya gukina na Ruvu Shooting

KENYA: GorMahia

Ni ikibazo cy’iminsi gusa, ikipe ya Gor Mahia ikaba yakwegukana igikombe cya shampiyona ku snhuro ya 16 mu gihugu cya Kenya, inaca agahigo ko kuba ikipe ya mbere itwaye ibikombe byinshi muri iki gihugu.

Iyi kipe ikinamo abanyarwanda 3 Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi, yariyatangiye nabi shampiyona, ariko ibintu biza kugenda biyibera byiza, cyane cyane aho umutoza Kerr afatiye iyi kipe.

Gor Mahia iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60 aho irusha ikipe ya 2 ya SOFAPAKA amanota 15, inafite umukino w’ikirarane ibitse.

Iyi kipe kuri uyu wa gatandatu irasura Mathare United ku i saa 14H00 za hano mu Rwanda.

MOROCCO: JSM Laâyoune

Ikipe ya JSM Laâyoune ikinamo Bayisenge Emery mu cyiciro cya 2 muri Maroc, ifite umukino kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Chabab Ben Guerir iri ku mwanya wa 5.

Uyu mukino uraba ku i saa 16H00 za hano mu Rwanda, uraza kuba ari u wa 2 kuri Bayisenge nyuma y’umukino yahuyemo n’ikipe ya Kenitra yahoze akinira bakaza kuyitsinda igitego 1-0.

Iyi shampiyona y’icyiciro cya 2 igeze ku munsi wa 5 wayo.

BELARUS: Shakhtyor

Ikipe ya Shakhtyor mu cyiciro cya mbere muri Belarus ikinamo umunyarwanda Patrick Sibomana iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo, irakira ikipe ya Dynamo Minsk iri ku mwanya wa 3.

Uyu mukino uraba kuri uyu wa gatandatu ku i saa 16H00, ku i saha ya hano mu Rwanda.

Sibomana Patrick umaze iminsi yaravunitse, akaba aratangira imyitozo mu cyumweru gitaha na bagenzi be, araza kuba areba niba bagenzi be batsinda uyu mukino w’ingenzi, wabongerera icyizere cyo kuba bazegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Ikipe ya Shakhtyor iri ku mwanya wa mbere, irarusha igihangange BATE Borisov amanota 2, bakarusha iyi kipe ya Dynamo Minsk ya 3 amanota 4.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru