RUHAGOYACU.com

"Uburyo Rayon Sports yakinnye byantunguye’’- Jimmy Ndayizeye utoza Espoir

Umutoza w’ikipe ya Espoir FC, Jimmy Ndayizeye yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’imikinire ya Rayon Sports mu mukino bahuyemo kuri uyu wa Gatatu, bitandukanye n’ibyo yari yiteze.

Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 wa shampiyona, iyitsinda ibitego 2-0.

Espoir FC ikaba itaratsinda na rimwe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse iyi kipe ikomeje kwitwara nabi dore ko imaze imikino 6 ikurikirana badatsinda kuva batsindiye Kiyovu Sports i Kigali ibitego 2-1 mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse kuri ubu barabarizwa ku mwanya wa 7 n’amanota 26.

"Dutsinzwe ibitego 2-0, biratubabaje cyane. Navuga ko habayeho uburangare bw’abakina inyuma, ariko mu gice cya kabiri twagerageje kugera mu izamu rya Rayon Sports, tubona uburyo bubiri, navuga ko habuze concentration ya ba rutahizamu bacu kugira ngo tubasha kubona igitego."

"Urebye uburyo dutangiye imikino yo kwishyura, navuga ko ari nabi cyane. Tumaze gukina imikino itatu, tumaze gutsindwa ibiri tunganya umwe, navuga ko tutagomba gucika intege. Ni umukino wa gatatu, tugiye kureba uko twakwikosora mu mikino izakurikiraho."

"System [uburyo Rayon Sports yakinnye mu kibuga] bakinishije ntabwo ntabyo nari niteze ko bakina kuriya, ariko navuga ko bitadukoroze cyane, ndibaza ko bisaba kwitegura mu buryo bwose, natwe twagerageje gukina, nubwo ibyo nari nateguye atari byo twakinnye."- Jimmy Ndayizeye, umutoza w’ikipe ya Espoir FC.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Etsou

    Kuya 4-03-2017 saa 22:10'

    Rayon yacu irakomeye ariko twitonde,kuko imikino ya rayon izabayegeranye cyane,bigatuma abakinnyi baruha.MASOUDI WACU NA COmmite mubyiteho tutazasubira inyuma.

  2. Samstar

    Kuya 4-03-2017 saa 15:02'

    Oyeee Rayon!Gikundiro yacu,titiza amakipe,natwe tuzakugwa inyuma.

  3. Francoi Xavier Mayeri

    Kuya 4-03-2017 saa 14:28'

    Nkabakunzi ba APR FC twihangane kuko nubundi ntagusangira nabadakoramo mubareke bishimeho nabo.

  4. Edward

    Kuya 3-03-2017 saa 22:21'

    Espoir f.c ntimucike intege courage musonge mbele.
    Choach Jimmy Ndagyizeye komeza uhate abo basore bawe imyitozo.Nubwo Rayon yagutsinze uracyari mu makipi makeya yinjijwe ibitego mu nshundura ryayo.
    Turagushyigikiye cyane.

  5. Placide Hakizimana.

    Kuya 3-03-2017 saa 11:47'

    Rayon sports goes on,we are continuing to support for ever and ever,we will die for you.
    Rayon sports, God help us to take up a cup,this year,in Jesus name we believe in,Amen.

  6. SIMON’AM

    Kuya 3-03-2017 saa 05:36'

    rayon sports oyeeeeeeh mureke A.P.R yigumire mumandazi

  7. kalisa

    Kuya 2-03-2017 saa 09:35'

    Icyo nkundira Jimmy aremera pe nta

  8. Niyitanga Obed

    Kuya 2-03-2017 saa 07:32'

    Oh Rayon Komereza Aho!!!!!

  9. MINANI BENOIT

    Kuya 2-03-2017 saa 01:29'

    Muyireke Gikundiro ni iyacu ibyomwavuga byose izabikora

  10. MINANI BENOIT

    Kuya 2-03-2017 saa 01:29'

    Muyireke Gikundiro ni iyacu ibyomwavuga byose izabikora


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru