RUHAGOYACU.com

Uko amakipe azahura ku munsi wa 8 wa shampiyona n’abakinnyi batemerewe gukina

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League irakomeza mu mpera z’iki cyumweru ahateganyijwe imikino irindwi mu gihe undi wagombaga guhuza Rayon Sports na Musanze FC utazaba.

Bijyanye n’ibibazo iyi kipe imazemo iminsi, Rayon Sports basabye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko bazongera gukina mu mpera z’umwaka, ibi byatumye imikino y’umunsi wa gatandatu, uwa karindwi n’uwa munani ya shampiyona bari bafite isubikwa.

Kiyovu Sports ya mbere kugeza uyu munsi n’amanota 15 iraza kwakira Marines FC ku Mumena, mu mukino umwe rukumbi uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Umutoza wa Kiyovu Sports; Cassa Mbungo azakina uyu mukino adafite Nizeyimana Jean Claude ’Rutsiro’ wari umaze iminsi agirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga mu mikino itanu iheruka.

Kiyovu Sports ya mbere izakira Marines idafite Nizeyimana Jean Claude 'Rutsiro'Kiyovu Sports ya mbere izakira Marines idafite Nizeyimana Jean Claude ’Rutsiro’

Ku Cyumweru, umukino utegerejwe na benshi ni uwo APR FC ya kabiri ndetse iherutse kunganya na Police FC kuwa Kabiri, izakiramo Mukura Victory Sports, umukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera.

APR FC izaba yagaruye abakinnyi batandukanye barimo na Omborenga Fitina wasibye umukino uheruka kubera amakarita atatu y’umuhondo mu gihe Mukura Victory Sports yo iheruka gukina umukino yanganyijemo na Miroplast FC ifite abakinnyi 14 gusa kubera ibibazo bitandukanye byiganjemo imvune.

Nshuti Innocent (ubanza ibumoso) ashobora kongera gusiba umukino wa Mukura nk'uko byagenze mu mwaka ushize, kubera ibizimani bya letaNshuti Innocent (ubanza ibumoso) ashobora kongera gusiba umukino wa Mukura nk’uko byagenze mu mwaka ushize, kubera ibizimani bya leta
APR FC yanganyije na Police 0-0 mu mukino uherukaAPR FC yanganyije na Police 0-0 mu mukino uheruka
Mukura iheruka kunganya na Miroplast 2-2Mukura iheruka kunganya na Miroplast 2-2
Omborenga Fitina ntiyagaragaye ku mukino APR FC yanganyijemo na Police kuwa Kabiri 0-0Omborenga Fitina ntiyagaragaye ku mukino APR FC yanganyijemo na Police kuwa Kabiri 0-0


Uko amakipe azahura ku munsi wa 8 wa shampiyona


Kuwa Gatandatu

  • SC Kiyovu vs Marines Fc (Stade Mumena,15:30)

Ku Cyumweru

  • APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)
  • Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)
  • Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)
  • Kirehe Fc vs Espoir Fc ( Kirehe, 15:30)
  • Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)
  • AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 8 wa shampiyona

  1. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe Fc)
  2. Nizeyimana Mirafa (Police Fc)
  3. Nizeyimana Jean Claude (SC Kiyovu)
  4. Lulihoshi Dieu Merci (Miroplast Fc)

Police FC izerekeza i Gicumbi idafite Nizeyimana Mirafa wabonye ikarita ya gatatu bakina na APR FCPolice FC izerekeza i Gicumbi idafite Nizeyimana Mirafa wabonye ikarita ya gatatu bakina na APR FC

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru