RUHAGOYACU.com

Umukino wa Rayon Sports na APR, utandukanye n’uwandi makipe-Usengimana Dany

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC Usengimana Dany, atangaza ko umukino wa Rayon Sports na APR FC, utadukanye n’indi mikino yose wakina hano mu cyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru.

Ibi Rutahizamu Usengimana Dany, yabitangarije TV10, mbere gato yo guhura na Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa shampiyona.

" Kujya gukina n’ikipe nka Rayon Sports cyangwa APR FC, ntabwo bimeze nko gukina n’amakipe yo mu ntara cyangwa indi mikino, niyo mpanvu ari umukino, buri mukinnyi wese, aba yiteguye bikomeye cyane," Usengimana Dany, rutahizamu wa Police FC.

Uyu mukinnyi ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho amaze gutsinda ibitego 12, akaba atangaza ko we, na bagenzi be, biteguye gukora ibishoboka byose, bakabona amanota 3 kuri uyu mukino.

" Ndi kwitegura neza, ubu nta kibazo mfite, niteguye gukora ibishoboka byose, nkafasha ikipe yanjye kwitwara neza kuri uyu mukino," Usengimana Dany, aganira na TV10.

Police FC iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona, ikaba ifite amanota 31, irushwa amanota 5 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa gatandatu, kuri Sitade Amahoro i Remera.

Izindi nkuru

tunezerwe j.M.V. Kuya 25-02-2017 saa 04:52'

Imanaya rayon spols yahagurutse inaha ibuganda mugitondo umupira uratangira ihageze katubatsindebumirwe

Cyuzuzo n innocent Kuya 24-02-2017 saa 05:08'

Dany wangu ntabwo uzikura imbere ya Gikundiro

ALBERT Kuya 24-02-2017 saa 04:03'

HHH! Navuge bike azabaze NGOMIRAKIZA Hegman avugako rayon itatwara igikombe maze dutwara icy amahoro ubwo nawe ashaka iki?!

^^^ Kuya 24-02-2017 saa 02:11'

Natangaze bike ibindi ni nyuma y’umukino, kuko ubwo yaba ashatse kuvuga ko zihora ziteguye mu gihe bo bitegura match z’ayo makipe ayandi bakayihorera, aho wagirango hose si amanota atatu baba bashaka cg batakaza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!