RUHAGOYACU.com

Umukino wa Rayon Sports na Mukura ntukibereye kuri Stade Amahoro

Komisiyo ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yamaze gufata icyemezo cyo guhindura ikibuga umukino uzahuza Rayon Sports na Mukura Victory Sports wari kuberaho, uvanwa kuri Stade Amahoro ujyanwa ku Kicukiro.

Ku ikubitiro uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wagombaga kuba tariki ya 18 uku kwezi, ariko uza kwimurirwa tariki ya 19 kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi yashakaga itike yo kujya muri CHAN 2018.

Nyuma yaho uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali uhagonganiye n’uwa AS Kigali na Sunrise FC ku Cyumweru, byabaye ngombwa ko ujyanwa kuri Stade Amahoro saa 18:00.

Nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga, uyu mukino ukaba wamaze kujyanwa ku kibuga cya Kicukiro gusanzwe gikinirwaho na Police FC ariko iyi yo izaba yagiye gusura Miroplast FC. Rayon Sports izakina na Mukura saa 15:30 bitewe n’uko Stade Amahoro itakibonetse.

Ibaruwa imenyesha iyimurwa ry'umukinoIbaruwa imenyesha iyimurwa ry’umukino

Uko amakipe azahura ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona

Kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo:

APR FC vs Kirehe FC (Stade Amahoro)
Bugesera FC vs Gicumbi FC (Nyamata)
Musanze FC vs Amagaju FC (Stade Ubworoherane)
Kiyovu Sports vs Espoir FC ( Mumena Stadium)

Ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo:

Rayon Sports VS Mukura VS (Kicukiro Stadium)
Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda)
AS Kigali vs Sunrise FC (Stade de Kigali)
Miroplast FC vs Police FC (Mironko Stadium)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. john

    Kuya 18-11-2017 saa 17:27'

    ark ubundi abayobozi bandika ibaruwa itagira itariki nibayoboziki? nabo rero ngobafashe icyemezo ndabasetse hahhhhhhh

  2. niyacu

    Kuya 18-11-2017 saa 10:20'

    ikitakwishe gikwiriye gusiga uri more strong. abareyon natwe niko tugomba kubaho. ibi bihe bigoye bisige dukomeye kurushaho. kandi rayon izabikora. abafana tuyirinyuma kubwinshi.

  3. mahoro

    Kuya 18-11-2017 saa 07:05'

    none ya stade ya gahanga izaba ije kumara iki niba amahoro adakinirwaho ayo mafaranga ntazapfushwe ubusa. ibibazo rayon imenyereye kubisohokamo nibyo irikunyuramo muri ino minsi bizashira ubuzima bukomeze.

  4. gasenyi

    Kuya 18-11-2017 saa 04:25'

    Hahaha Ferwafa yabo nzaba mbarirwa Umwana wangwa niwe ukura, iyo izahakirira izaba ifite abantu benshi ni 500 , hahaaa

  5. mahoro jonas

    Kuya 17-11-2017 saa 18:12'

    Please amatiku make kubarayon udafite arya nk’urwaye ni mwigire aho
    Kwitakana minispoc na ferwafa.

  6. mahoro jonas

    Kuya 17-11-2017 saa 18:07'

    Muririrwa musakuza kubiki muyobewe ko udafite arya nk’umurwayi
    Mushake stade amatiku kuruhande. Simwe gsa (ndavuga rayon s fans)kandi n’abandi bumvire ho.

  7. Keza

    Kuya 17-11-2017 saa 16:52'

    FERWAFA AHA IRATUGUZE PE NDAVUGA ABAREYO (RAYON SPORT).NTIBYUMVIKANA IMPAMVU STADE BAYITWATSE NTAKINDI GIKORWA CYATANGAJWE KIZABA KIHAKOTRERWA MURI KIRIYA GIHE!

  8. ahahaha

    Kuya 17-11-2017 saa 10:11'

    PLZ MINISPOC FATA UMWANA WESE NK`UWAWE.
    UJYANYE IGIKONA KU MAHORO KITANABIGUSABYE , MAZE TWEBWE UTUNAGA KU KICUKIRO ?
    ARIKO UBUNDI DUPFA IKI BA NYAKUBAHWA BO MURI MINISCOP KO ATARI UBWAMBERE MUTWERETSE URWANGO MUTWIMA UBURENGANZIRA BWO GUKINIRA KURI STADE Y`IGIHUGU ?
    NONE SE KO SPORT ARI FAIR PLAY , AKABA ARIMWE MUHAGARARIYE SPORT MU RWANDA MUKABA MUDUKANGURIRA KUTAGIRA FAIR PLAY ?
    NZABANDORA ni umwana w`umunyarwanda

  9. pazos

    Kuya 17-11-2017 saa 08:29'

    ko mbona se giti mujisho izahakinira ndavuga ku mahoro

  10. vedaste

    Kuya 17-11-2017 saa 08:03'

    muri ino minsi Rayon sport niyo ifite amakuru kabisa

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru