RUHAGOYACU.com

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora gukinirwa ku Kicukiro

Umukino ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC mu mpera z’iki cyumweru ushobora kubera ku kibuga cya Kicukiro mu gihe na Stade Ragional ya Kigali yaba itabonetse, kuko aho wari uteganyijwe kubera ho harimo kuvugururwa.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda z’imikino zitandukanye zagiye zitangwa kuva iyi shampiyona yatangira, Umukino ubanza n’uwo kwishyura uhuza Rayon Sports na APR FC wagombaga gukinirwa kuri Stade National Amahoro i Remera, ndetse ni na ko byagenze mu mukino ubanza.

Icyakora uwo kwishyura wo si ho uzabera, ndetse ngo bitewe n’indi mikino iteganyijwe, na Stade Regional ya Kigali ishobora kutaboneka, abo bakeba b’ibihe byose bagakinira ku Kicukiro nk’uko Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yabitangarije RuhagoYacu.

Yagize ati “Stade Amahoro barimo kuyivugurura, hari imirimo iri gukorerwaho ubu nta mikino yakira. Turateganya ko wabera kuri Regional (Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo) ariko na bwo ntiturabyemeza kuko hari indi mikino yari iteganyijwe, birasaba ko abantu babanza bakareba ikibuga gishobora kuboneka, kikaba ari cyo cyakira uriya mukino. I Muhanga waba ukabije, ariko birashoboka ko wajyanwa Kicukiro cyangwa i Nyamirambo.”

Rayon Sports vs APR FC ni wo mukino witabirwa kurusha indi yose mu mwaka wa shampiyonaRayon Sports vs APR FC ni wo mukino witabirwa kurusha indi yose mu mwaka wa shampiyona

Bijyanye n’ubushobozi bw’ikibuga cya Kicukiro, biragoye ko cyakwakira abafana bangana n’abazaza kwakira igikombe cya shampiyona Rayon Sports yegukanye nyuma y’imyaka itatu yari imaze itagikozaho imitwe y’intoki.

Si ubwa mbere havutse intugunda zishingiye ku hazakinirwa umukino Rayon Sports vs APR FC,bigoye kumenya impamvu zituma iteka iyo ayo makipe agiye gukina habanza kutumvikanaho ikibuga bazakiniraho, dore ko hari n’abavuga ko imwe muri ayo makipe yarogewe muri Stade Amahoro ku buryo bigoye kuzongera kuhatsindira.

Mu 2014 ni bwo byarushijeho gukomera, ubwo FERWAFA yimuraga uwo mukino iwukura kuri Stade Regional ikawujyana kuri Stade Amahoro yitwaje impungenge z’umutekano, ibintu byatumye Rayon Sports yandika itanga integuza ko nibiba bityo izahita isezera muri shampiyona y’u Rwanda.

By’amahire, Polisi y’igihugu yahise ivuga ko itigeze inanirwa gucunga umutekano w’abafana, bityo hemezwa ko uwo mukino ubera kuri Stade Regional ya Kigali.

Ibaruwa ya FERWAFA yagaragazaga impungenge z'umutekano w'abafana, ariko ubu bwo ntazo, no ku Kicukiro bahakwirwaIbaruwa ya FERWAFA yagaragazaga impungenge z’umutekano w’abafana, ariko ubu bwo ntazo, no ku Kicukiro bahakwirwa

Izindi nkuru

valens Kuya 24-05-2017 saa 15:42'

Ariko rwose FERWAFA iraciriritse kweri !!!ngo ama stade yose arimo gusanwa ?bawusubitsese kugeza stade zuzuye???ngo APR ntiyakwemera gukomera amashyi mukeba? .kuki Fairplay itaba muri Football yacu .Reka mbabwire yemwe bayobozi ba FERWAFA Muraciriritse kambisa .Ntabwo muzi akamaro ka Football .mureke mbigishe ""football si intambara ahubwo ni umuhuza w’amahoro,urukundo,umutekano,ndetse niho dukura umutuzo .ariko mwebwe muziko ari uguhanganisha amakipe muyabibamo u Rwango hagati y’abafana .mwigeze no kubeshyera Police yacu ngo ntiyashobora gucunga umutekano kukibuga i Regional. ariko mwakozwe nisoni none murasubiriye .erega ndimo Kubwira Degaule kuko niwe ukeneye amahugurwa menshi

annet Kuya 24-05-2017 saa 09:39'

Ngo hari iyarogewe kuri stade Amahoro !!!!

Ariko habura iki ngo uwumvikanyeho amagambo yamarozi mu mupira wurwanda asabwe ibisobanuro n’ibimenyetso ndetse abihanirwe sinaherutse baratoye itegeko rihana iki cyaha muri Ferwafa, naba numunyamakuru ubyandika adafite aho yabikuye abihanirwe kuko bizana umwuka mubi muri champion yacu.

Bella Kuya 24-05-2017 saa 08:03'

Have Degolle we utazakoreshwa amakosa! Rayo na apr zuzura amahoro ubwo se kicukiro koko noneho berekana nigikombe ahaa. Ikindi abafana ba apr ntabwo bameze neza batsindiwe hariya Jimmy na Camarade ntibabava imbere. Erega nabafana ubwabo bakozanyahooo. Ese ubundi stade irasanwa iki yabaye?

Claude Kuya 23-05-2017 saa 21:48'

ndi umufana wa APR ,ariko ibindabigaye kabisa,kuki itasanywe mbere or ngumukino ushyirwe imbere basi,ntahandi APR na Rayon ziba zikwiriye guhurira

tuyi Kuya 23-05-2017 saa 20:28'

Ariko burigihe Apr iribukine na rayon haba kwiherera mwibuke umunsi tunganya n’ Apr amanita tuyisumby’ ibitego mwibuk’ ibyabaye gusa tuzatotezwa tunabeho nimukor’ ibyomushaka

hiti Kuya 23-05-2017 saa 19:28'

ibyo nagahomamunwa Apr yabonye amamiriyari yacu none iratubuza gufana no gushyigikira ikipe yacu muri iki gihuguntibikwiye rwose ntibibereye abanyarwanda ababishinzwe bisubireho bitubuza ibyishimo twakoreye umwaka wose

rozamariya Kuya 23-05-2017 saa 16:27'

Ariko iyo abantu bapanga ibintu nk’ibi baba bafite quotient intellectuel imeze gute? ubwenge bw’umuntu utekereze ko ibi aba akora abantu bazima baba batabibona buba bucuramye, ibi bikorwa n’abantu bafite quotient intellectuel negatif. Birababaje gusa, ubu wasanga iki gitekerezo cyaratanzwe na Emile (wiyita Kalinda,se wabo wari umukire) w’umuswa mu bintu byose kigashyigikirwa n’izindi njiji nkawe. Ikibuga kisanwa championnat irangiye niko bimeze kw’isi yose. Mutikure buriya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabibona, igihe kimwe bizakosorwa. Ubwo murashaka kubabaza abafana ba Rayon sport gusa? Stade ya Kicukiro iyo yakiriye abantu benshi ni hagati ya 500 na 1000,abafana ba Rayon sport ntibakwirwa no kuri stade Amahoro... Yewe FERWAFA ni akaga nibayireke buriya ni ubuswa burenze, ni ubwenge bwuzuye ubugome butagira icyo bumarira société. Ibyo aribyo byose igikombe tuzagitwara.... Ahubwo iyo mba bo nari kuwushyira i Nyanza..... Vive Rayon Sport, Vive la République du Rwanda, vive le Rwandais.

van Kuya 23-05-2017 saa 15:01'

Bawushyire ku mahoro duterure igikombe maze dutere inkunga ikipe yacu .ooooooh rayon✌

karekezi Kuya 23-05-2017 saa 14:50'

Ibibera muri football nyarwanda ni agahoma munwa, ubu baragirango bateshe umutwe Rayon Sport gusa, cg batinye gutsindwa no gukoma amashyi no gutwarirwaho igikombe. Yewe Rwanda we.

nath Kuya 23-05-2017 saa 14:44'

ku mahoro ni heza kdi hanini akwirwa abafana bose

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!