RUHAGOYACU.com

Umukoro kuri Rayon Sports na APR FC muri shampiyona nyuma y’intsinzi y’Amavubi

Nyuma y’aho Amavubi asezereye Ethiopia agahita abona itike ya CHAN 2018, shampiyona Azam Rwanda Premier League irasubukurwa hakinwa imikino y’ibirarane by’umunsi wa gatanu, aho APR FC iza kuba ifite umukoro wo kwisubiza icyubahiro mu gihe Rayon Sports nay o iza kuba isabwa guhagarika umuvuduko wa Police FC.

Shampiyona imaze ibyumweru bibiri isubitswe bitewe n’imikino ibiri Amavubi yakinnye na Ethiopia, ariko kuri uyu wa gatatu iraza gusubukurwa APR FC izakira Bugesera FC kuri Stade Amahoro saa cyenda n’igice.

APR FC ishobora gutura umujinya Bugesera FC n'ubwo yatsinze Rayon SportsAPR FC ishobora gutura umujinya Bugesera FC n’ubwo yatsinze Rayon Sports

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu igiye gukina uyu mukino nyuma yo gukorwa mu jisho na Kiyovu Sports ubwo yayitsindaga igitego kimwe ku busa kuri Stade Umumena, ikazaza gukina na Bugesera FC ishaka kwisubiza icyubahiro muri uwo mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5, mu gihe Bugesera FC itozwa na Bizimungu Ally izaba ishaka kongera gutsinda ikipe nkuru, dore ko iherutse gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 i Nyamata.

Undi mukino uteganyijwe ni uzaba kuwa kane tariki ya 16 Ugushyingo kuri Stade Amahoro i saa cyenda n’igice, aho Rayon Sports ya munani n’amanota 7 izakirwa na Police FC inganya amanota 9 na Etincelles FC zifatanyije kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Rayon Sports imaze gutsindwa umukino umwe muri shampiyona izaza muri uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5 ifite umukoro wo guhagarika umuvuduko wa Police FC nibinashoboka ihite ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, aya makipe yombi akazahurira ku kibuga aheruka kunganyirizaho ibitego 2-2 muri Gashyantare uyu mwaka.

Rayon Sports kugeza ubu ni yo ihabwa amahirwe dore ko 70% by'ikipe y'igihugu Amavubi ari abakinnyi bayoRayon Sports kugeza ubu ni yo ihabwa amahirwe dore ko 70% by’ikipe y’igihugu Amavubi ari abakinnyi bayo

Imikino y’umunsi wa 6 yo izakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ikazakinwa mu buryo bukurikira:

Kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo:
APR FC vs Kirehe FC
Bugesera FC vs Gicumbi FC
Musanze FC vs Amagaju FC
Kiyovu Sports vs Espoir FC

Ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo:
Rayon Sports VS Mukura VS (6:00pm)
Marines FC vs Etincelles FC
AS Kigali vs Sunrise FC
Miroplast FC vs Police FC

Imikino y’ikirarane cy’umunsi wa 5 ndetse n’iy’umunsi wa 6 (APR FC vs Kirehe FC na Rayon Sports VS Mukura VS) yose ni imikino ikomeye buri mukunzi wa ruhago adakwiye gucikwa ,dore ko yose izacaho LIVE kuri Dekoderi ya AZAM TV.
Rutanga Eric - "Mana udukize iyi Police FC....." (Ni njye ubyivugiye)Rutanga Eric - "Mana udukize iyi Police FC....." (Ni njye ubyivugiye)
Abafite Dekoderi ya AZAM TV bazakurikirana iyi mikino yose Abafite Dekoderi ya AZAM TV bazakurikirana iyi mikino yose

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karenzi

    Kuya 13-11-2017 saa 22:20'

    Ariko se uriya mukino wa Rayon sport vs Mukura bawushyize sacyenda nanusu ku mahoro stadium koko. Niwo mukino wumunsi wa 6 kandi ukeneye kurebwa n’abantu benshi, so turisabira ferwafa kubidufashamo tukawureba kumanwa. Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru