RUHAGOYACU.com

Umutoza wa APR FC asanga Gicumbi yakinaga nta mutoza-Ruremesha agatangaza ko APR yabatinye

Intambara y’amagambo irakomeje hagati y’umutoza wa Gicumbi Ruremesha Emmanuel n’uwa APR FC Rubona Emmanuel nyuma yaho uyu wanyuma atangaje ko atazi umutoza witwa Ruremesha mu Rwanda.

Amakipe ya APR FC na Gicumbi yahuriraga mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabereye i Gicumbi, umukino waberaga ku kibuga cy’iyi kipe yo mu majyaruguru.

JPEG - 127 kb
Yannick Mukunzi ntiyari yemerewe gukina uyu mukino

Ndihabwe David ni umwe mu bigaragaje kuri uyu mukinoNdihabwe David ni umwe mu bigaragaje kuri uyu mukino
Umukino wahagaze iminota mike kubera umunyezamu atabonaga neza imbere kubera imirasire y'izuba yamurikaga mu modoka yari imuri imbere Umukino wahagaze iminota mike kubera umunyezamu atabonaga neza imbere kubera imirasire y’izuba yamurikaga mu modoka yari imuri imbere
Gicumbi yarasatiriye cyaneGicumbi yarasatiriye cyane
Ni umukino warimo ishyaka ryinshiNi umukino warimo ishyaka ryinshi

Ni umukino wihariwe n’ikipe ya Gicumbi aho yagiye ibona amahirwe menshi yo gutsinda, gusa ba rutahizamu bayo barimo Safari Jean Marie na Mutebi Rashid ntibabyaze umusaruro amahirwe babonye.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Gicumbi Ruremesha Emmanuel yatangaje ko yatunguwe n’uburyo APR FC yaje ishaka kugarira kurusha gusatira ukurikije ikipe yabanjemo. Mu bakinnyi 11 barangije umukino w’i Gicumbi, ikipe ya APR FC yari ifitemo abakinnyi barindwi bugarira. Emery, Rwatubyaye, Faustin, Eric Rutanga, Herve Rugwiro na Bukebuke Yannick.

Ruremesha avuga kuri ibi yagize ati: “Byantunguye nari nziko APR FC iza ishaka gukina ariko yaje ishaka kugarira gusa. Mbona badutinye ari yo mpamvu bakinishije abugarira benshi.”

“Wari umukino mwiza, ntabwo twishimye ko tunganyije gusa byanashoboka ko twari butsindwe bityo turashima Imana”.

Ku rundi ruhande, umutoza wa APR FC Rubona Emmanuel, abajijwe ku byatangajwe n’umutoza wa Gicumbi yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko uwo mutoza atamuzi.

Nge sinari mpanganye n’umutoza, nari mpanganye n’abakinnyi gusa kuko ni bo bakina. Uwo mutoza (Ruremesha) ntabwo muzi”.

Nyuma y’umukino wahuje Gicumbi na Police, umutoza Ruremesha w’ikipe yo mu majyaruguru yari yatangarije itangazamakuru ko ibintu umutoza wa APR FC yakoze ubwo ikipe ye yatsindaga Sunrise 1-0, atabyishimiye ku giti cye.

“Umutoza wa APR FC yasuzuguye abafana. Mu gihe twifuza ko abafana baza ku kibuga, we yakoze ibimenyetso byerekana ko ameze nk’uhanganye na bo. Biriya ntabwo twabikunze nk’abakunzi b’imikino bityo akwiriye gusaba imbabazi.”

Abafana ba Gicumbi Morale yari yoseAbafana ba Gicumbi Morale yari yose
Aba APR FC bumiweAba APR FC bumiwe
Umutoza Rubona!Umutoza Rubona!
Herve Rugwiro ni umwe muri ba myugariro benshi bari babanje mu kibugaHerve Rugwiro ni umwe muri ba myugariro benshi bari babanje mu kibuga
Emery wa APR FC na Antoine wa Gicumbi nyuma y'umukinoEmery wa APR FC na Antoine wa Gicumbi nyuma y’umukino
.. abwira Rwarutabura ati rebaaaaa.... abwira Rwarutabura ati rebaaaaa..
Gicumbi yakinanye ishyakaGicumbi yakinanye ishyaka
APR FC icyura inota rimweAPR FC icyura inota rimwe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. hitayezu

    Kuya 8-11-2015 saa 12:45'

    Ruswa yarabamunze
    Cassa mwirirwa muririmba akina iki?
    ibaze abanyarwanda benshi bameze nkuyu wiyita MODULE aho twaba tugana?
    RUBONA ntayo azabaha muzavuge icyo mushaka
    Ese abo mwemera bamurusha amanota nibande?

  2. module

    Kuya 7-11-2015 saa 17:06'

    ko numva Rubona azanye amarere akabije kdi atanatsinda!! uziko as muhanga nayo yageze aho ikamutinyuka. ashaka kubishya championa, we ninde umuzi? uwo muvubuka, hari abantu 1000 bamuzi muri 13000000 zabanyarwanda? Rayon sport izambarire Faustin yicare kugatebe wenda nabandi nkawe bazamenya agaciro ka Gikundiro.

  3. Innocent

    Kuya 6-11-2015 saa 07:11'

    Ubushakashatsi bwahishuye ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryamunzwe na ruswa (igihe)

  4. Juao PInto

    Kuya 6-11-2015 saa 04:53'

    Rubona was among the most talented Coaches in sub division of Canada.

  5. karekaree

    Kuya 6-11-2015 saa 04:41'

    Rubona niwe mutoza mwiza APR yagize,ntagomba kwirukanwa.

  6. nguko

    Kuya 6-11-2015 saa 01:27'

    Ndakeka rubona abonye amahirwe yo kumenya neza Ruremesha akanasubira inyuma akiyubutsa amateka ye noneho yarangiza akinibaza hagatiye na Ruremesha umutoza ninde? igihe azaba atarabona icyo gisubizo azahora yayahuza amagambo ari nako abafana batamworohera. gusa amenye ko Ruremesha ni umugabo ufite amateka mpuzamahanga mu gihe we no mu gihugu batamuzi n’abamuzi bamuzi nk’umunyeshuri w’umuswa pe

  7. hitayezu

    Kuya 6-11-2015 saa 00:57'

    Jeado nimba ntakindi ugendereye wibeshye
    nonese Faustin, Rugwiro, Bukebuke, Rwatubyaye na Emery ni 7?
    RUTANGA yarinjiye Bukebuke avamo hinjira pappy
    ubwo rero uba ukabije rwose

  8. Justin H

    Kuya 5-11-2015 saa 23:55'

    Gikundiro,oye!! Iraje Ibemeze Gukura Inota Rimwe Kuri Gicumbi Ninko Gutsinda Kugikona Mutwitege.

  9. hitiemma@yahoo.com

    Kuya 5-11-2015 saa 13:23'

    Jeado haraho ubeshye rwose
    ntabwo abadefender babanjemo wikabya
    bari batanu
    Emery,Faustin,Herve,Rwatubyaye,Bukebuke
    Rutanga yinjiye asimbuye Janvier bukebuke ahita avamo hajyamo papy
    so ntimugakabye rwose sinzi icyo washakaga kumvikanisha

  10. Jojo

    Kuya 5-11-2015 saa 12:17'

    umva Dukuze namwe mukomeje kwibasira Rubona aratsinda ngo yasitaye kugitego yanganya nabyo ngo APR yarushijwe kuva champion yatangira APR NIYO IKINA NABI GUSA?

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru