RUHAGOYACU.com

Umutoza wa Marine FC yarahiye ko atazatoza umukino uzabahuza na Kiyovu

Umutoza wa Marine FC, Nduhirabandi Abdoul Karim bita ‘Choka’ yarahiye ko atazatoza umukino uzahuza ikipe ye na Kiyovu Sports bahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, bitewe n’uko ikipe ye ngo yagizwe insina ngufi mu buryo bukabije.

Uzaba ari umukino ukomeye kurusha uwo guhatanira igikombe, kuko uzatahana intsinzi ari we ushobora kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ubwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduraga gahunda y’imikino isigaye muri ‘Azam Rwanda Premier League’, hari amakipe amwe n’amwe byabaye ngombwa ko imikino yayo ishyirwa ku masaha amwe bitewe n’agaciro k’ibizava muri iyo mikino.

Aho ni ho Marine FC yisanzwe yashyizwe ku kibuga cya Tam Tam i Rubavu ngo ihakirire Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi guhera saa cyenda n’igice (3:30pm), mu gihe Etincelles FC yo izaba irimo ikina na Bugesera FC kuri Stade Umuganda.

Ikipe ya Marine FC igizwe ahanini n'abana bato bakinnye umwaka wa mbere muri shampiyona y'icyiciro cya mbereIkipe ya Marine FC igizwe ahanini n’abana bato bakinnye umwaka wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere

Kuba Umukino wa Etincelles FC vs Bugesera FC warashyizwe ku kibuga cyiza n’aho uwa Marine FC vs Kiyovu Sports ugashyirwa ku kibuga cyakunze kunengwa n’abatoza batandukanye, Nduhirabandi asanga ari ugufata ikipe ye nk’insina ngufi, ariko noneho ngo “birakabije”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino yari amaze kunganya na APR FC igitego 1-1, Umutoza Nduhirabandi yavuze ko atazatoza uwo mukino.

Ati “Ntabwo dushobora gukinira kuri Tam Tam, ‘impossible’ (ntibishoboka)”, yibukijwe ko ari uko imikino iba igomba kubera icya rimwe, ati “Sinzawutoza.”

Kwaba ari ugutoneshwa kw’abo bahanganye?

Impungenge ni zose ku Mutoza Nduhirabandi ko ikipe ye ya marine FC yamanuka mu cyiciro cya kabiri, ku mpamvu nyinshi asobanura ariko akitsa no ku kuba gahunda y’imikino ye imushyira mu mazi abira ugereranyije n’iz’abo bahanganye.

Ati “Impungenge zirahari kuko urabona dusigaje iminsi ibiri ya shampiyona, duhatanye n’andi makipe abiri niba atari atatu, ariko sinzi impamvu maze iminsi ibiri ya shampiyona nkina mbere y’andi makipe duhanganye, na byo biramvuna mu mutwe. Kuwa gatanu narakinnye kandi hari amakipe duhanganye yakinnye nyuma, n’uyu munsi nakinye batakinnye, namwe mutekereze icyo kintu.”

Marine FC yakuye imvune nyinshi mu mukino wayihuje na APR FCMarine FC yakuye imvune nyinshi mu mukino wayihuje na APR FC

Marine FC izaba yakira Kiyovu Sports bakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona bagatandukanywa n’inota rimwe, aho iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi iri ku mwanya wa 13 n’amanota 27, n’aho Kiyovu bahanganye ikaza ku mwanya wa 14 n’amanota 26.

Imwe muri aya makipe ishobora kumanurwa n’uko Gicumbi FC iziri inyuma ku mwanya wa 15 n’amanota 24 yaba ibashije gutsinda Musanze FC, ikanatsinda umwe mu mikino ibiri izaba isigaje irimo uwo izakina na Kirehe FC n’uwo izakina na Pepiniere FC.

Marine FC yasabwaga imbaraga nyinshi mu mukino yanganyijemo na APR FC ari na yo mpamvu yavunikishije abakinnyiMarine FC yasabwaga imbaraga nyinshi mu mukino yanganyijemo na APR FC ari na yo mpamvu yavunikishije abakinnyi

Marine FC ishobora kugorwa cyane n'imikino yegeranye cuyane muri iyi mpera ya shampiyonaMarine FC ishobora kugorwa cyane n’imikino yegeranye cuyane muri iyi mpera ya shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. DIDI

    Kuya 23-05-2017 saa 22:52'

    Njye ndemeranya na Choka rwose. FERWAFA igira guhuzagurika kwinshi no kubura proffessionalism mubyo bakora. nawe se, amakipe 3 ari muri situation imwe, uhaye bamwe avantage yo kumenya results za mugenzi wazo???? ikindi nanone gupanga umukino wa Marine na KIYOVU kuri NENGO Stadium ndabona bigayitse pe! ese ahubwo NENGO ni stade yemewe n’amategeko? mbona byarutwa no gukinira ku kibuga cy’imyitozo.

  2. Nsanzimana

    Kuya 23-05-2017 saa 15:44'

    Marine Imana Idufashe Izamanuke, Nubundi Namakosa Ntakipe 2 zikigo kimwe zogukina mucyiciro kimwe.ahubwo nabayobozi ba ferwafa sinzi iyo bareba ,ntaho byabaye usibwe mumupira wacu utagira gahunda.ninayo mpamvu usanga marine iha apr amanota atatu aho akenewe.impamvu banganyije ejo nuko apr ntacyo irwanira, naho ubundi apr itangira champion ifite amanota 6 yokuri marine izindi zifite 0 maze apr ikirarirango irakaze,kandi ntamupira izi, marine iraramuka imanutse aperi ntizongera gutwara igikombe.

  3. Nsanzimana

    Kuya 23-05-2017 saa 15:44'

    Marine Imana Idufashe Izamanuke, Nubundi Namakosa Ntakipe 2 zikigo kimwe zogukina mucyiciro kimwe.ahubwo nabayobozi ba ferwafa sinzi iyo bareba ,ntaho byabaye usibwe mumupira wacu utagira gahunda.ninayo mpamvu usanga marine iha apr amanota atatu aho akenewe.impamvu banganyije ejo nuko apr ntacyo irwanira, naho ubundi apr itangira champion ifite amanota 6 yokuri marine izindi zifite 0 maze apr ikirarirango irakaze,kandi ntamupira izi, marine iraramuka imanutse aperi ntizongera gutwara igikombe.

  4. karekezi

    Kuya 23-05-2017 saa 11:57'

    Erega ntagahora gahanze umuntu ntiyagutegeka guhora umuha amanota, hari igihe kigera nawe ukayakenera, bikaba ngombwa ko muyagabana, let’s say enouugh to 23 years of dirty games, where one team has been given privileges to succeed without any merit on the pitch.

  5. drut

    Kuya 23-05-2017 saa 11:19'

    Aliko ko tumenyereye ko marine ituye iha amanota apr kugirango ibone uko itwara igikombe igihe byananiranye kuki ejo itabikoze, byibura ko umwaka utaha shampiyona yagenda neza nta match fixing nk’uko iyo kipe yari ituye ibivanga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru