RUHAGOYACU.com

Umutoza wa Mukura yashyize hanze abakinnyi 8 akinisha na Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sport yashyize hanze lisiti y’abakinnyi 8 azakoresha kuri uyu wa gatatu, akina umukino w’ikirarane wa shampiyona afitanye n’ikipe ya Rayon Sports kuri sitade Amahoro.

Uyu mutoza yatangaje kuri iki cyumweru ko azakoresha abakinnyi 8,kandi nyuma y’iminota 10 gusa umukino uzaba usubitswe kubera ko Mukura izaba isigaranye abakinnyi 6 gusa mu kibuga.

Ivan Minnaert yahagaze ku ijambo rye, maze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, atangariza RuhagoYacu urutonde rw’abakinnyi 8 azakoresha.

" Dufite umukino ukomeye mu mpera z’icyumweru tuzahuramo n’ikipe ya Gicumbi, ni wo nzazana abakinnyi banjye bose, naho uyu mukino wa Rayon Sports ntabwo nkubara," Ivan Minnaert aganira na RuhagoYacu.

Abakinnyi 8 Minnaert yatangarije RuhagoYacu ko azakoresha:

1.André Mazimpaka

  • 2. Hassan Rugirayabo
  • 3. Fabien Twagirayezu
  • 4. Daniel Mwiseneza
  • 5. Zagabe Jean Claude
  • 6. Abbou Ndayigamiye
  • 7. Ibrahim Nshimiyimana
  • 8. Christophe Ndayishimiye

Minnaert akaba avuga ko Rayon Sports ibyo gutwara igikombe kuri uyu wa gatatu, bidashoboka.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ok!

    Kuya 17-05-2017 saa 07:30'

    arikose uyumuzungu yavuye iburayi cg yauvuye kuwundi mubumbe nyamaraniba ataravuyekuwundimubumbe ashobora kuba afite akabazogato muriwe! kuko iki sigitekerezo cyumuvaburayi.

  2. ema

    Kuya 16-05-2017 saa 20:48'

    Hhh naringizengo azayibuza igikombe? yagitwara ejo!yagitwara ryari amenyeko igikombe ari icyacu ubwose sha asebeje bagashakabuhake kbs mbega ubwoba wee

  3. serindwi laurent

    Kuya 16-05-2017 saa 20:21'

    Uyu mutoza arimo kwivugira ashaka kuzadutungura aya ni amayeri kugirango ntitwitegure uko bikwiye azatwahagize twamuvumbuye

  4. musesenguzi

    Kuya 16-05-2017 saa 20:12'

    Dore ahubwo uwo shampiyona igiye gusarisha mbere y’abandi!!!
    Umusifuzi atazahagarika umukino, umukino uzakomeze ibindi bizasobanuka nyuma.
    Nibivana mukibuga bizahinduka mpaga y’ibitego 3-0.

    Agiye gusiga umugani ntakindi namubwira. Iki ni ikihebe mu mupira w’amaguru mu Rwanda peepepepepepeeeeeeee!!!!!! Uzi ko agiye kuba umusitari mu bibi gusa.
    dumiwe ariko!!!
    Ariko ubundi mwawusubitse mukamureka ko ari hahandi nidukina kubera ayo makakama menshi afite ko Rayon izamubatiza.
    Ariko mureke mbabaze, uku ni ugutinya umwami wa ruhago gusa!!!!!!!!???

  5. MUGABO

    Kuya 16-05-2017 saa 20:11'

    Nyamara Rayon nibiha agaciro izatsindwa.Aya n’amayeri y’umutoza kugirango Rayon yirare.
    MASUDI nategure umukino nkuko bisanzwe niba adashaka kuzatungurwa

  6. ruhago

    Kuya 16-05-2017 saa 19:59'

    uyu mutoza arasetsa rwose, ubu se abona yabikora bikamuhira, yafatirwa ibindi bihano

  7. naho

    Kuya 16-05-2017 saa 19:40'

    Aragira NGO SE na Masudi azashyiremo 8? Uti urakina n’uwo utazi? Imiteto yari burya si buno.

  8. naho

    Kuya 16-05-2017 saa 19:40'

    Aragira NGO SE na Masudi azashyiremo 8? Uti urakina n’uwo utazi? Imiteto yari burya so buno.

  9. olis

    Kuya 16-05-2017 saa 19:37'

    Arashaka kwica mû mutwe rayon ejo uzabureba ko atazashyiramo abakinnyi buzuye

  10. Amini

    Kuya 16-05-2017 saa 19:36'

    Ako bakita agasuzuguro kajojoba. ariko Umwera arumva agiye kubaka izina mu ukuvuga? Mukura irikoreye....ahaaaaa namwe mu mwirukane abahagame.....

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru