RUHAGOYACU.com

Umutoza yari yadusabye intsinzi tukayitura Katauti- Irambona Eric watsinze Police

Irambona Gisa Eric watsinze igitego kimwe rukumbi cyatandukanyije ikipe ya Rayon Sports na Police FC mu kirarane cy’umunsi wa gatanu wa shampiyona yatangaje ko bari basabwe n’umutoza Karekezi Olivier gutsinda uyu mukino, maze intsinzi bakayitura uwahoze ari umutoza wungirije muri iyi kipe Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana mu kwezi gushize.

Karekezi Olivier wari umaze iminsi afunze, ntabashe no gusezera bwa nyuma kuri Katauti bitewe n’ibyaha yakekwagaho, yagarutse mu ikipe kuwa Mbere, bitegura umukino wa Police FC.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Irambona Eric watsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino, iminota ibiri amaze gusimbura, yatangaje ko Karekezi yari yabasabye gutsinda uyu mukino maze bagatura intsinzi nyakwigendera Katauti.


"[Umutoza] yari yabidusabye. Yari yadusabye ngo tumuhe intsinzi ngo tuyiture nyakwigendera Katauti."

Eric yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku KicukiroEric yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku Kicukiro
Irambona Eric yishimira igitego hamwe na bagenzi beIrambona Eric yishimira igitego hamwe na bagenzi be

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Karekezi Olivier na we yakomoje kuri Katauti avuga ko byari kuba byiza iyo kuri uyu mukino haza kuba hari abo mu muryango wa Katauti, avuga ko Imana imuha iruhuko Ridashira.

"Nubwo byatugoye kuko abakinnyi bagiye bagira imvune, ariko nabasabye ko iyi mpano tuza kuyiha umuryango wa Katauti Ndikumana watuvuyemo. Ni umukino wa mbere ntoje, uwo naherukaga yari muzima. Nibyo nari nabasabye. Ndabashimira ku byo banyeretse."

Karekezi aganira na Irambona Eric, Mugisha na Saddam babanje hanzeKarekezi aganira na Irambona Eric, Mugisha na Saddam babanje hanze

Rayon Sports izakina undi mukino w’ikirarane ku Cyumweru, aho izerekeza i Nyamagabe gukina n’Amagaju FC.

Amafoto menshi y’umukino wayasanga hano.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jackim

    Kuya 18-12-2017 saa 20:54'

    Bikuryahe se? umuhanga aba ari umuhanga di! niyo agenda abyiyunvamo nabandi bakabimubonamo .

  2. kkkk

    Kuya 15-12-2017 saa 19:49'

    inka izunguza umurizo ntabwo ari umurizo uzunguza inka. ubwo umurizo wagaragaye nyine bawuzunguje bose babireba.

  3. ki 0655

    Kuya 15-12-2017 saa 19:13'

    Ariko ko mukunda kugaragaza amagoto y’uwo mwiyemezi yannick niwe ubibasaba cg? Sibyiza kdi kuko harinanandi bakinnyi kdi bazi umupira kumurusha cyane

  4. ki 0655

    Kuya 15-12-2017 saa 19:10'

    Ariko ko mukunda kugaragaza amagoto y’uwo mwiyemezi yannick niwe ubibasaba cg? Sibyiza kdi kuko harinanandi bakinnyi kdi bazi umupira kumurusha cyane

  5. se7

    Kuya 15-12-2017 saa 17:13'

    Bacye beza,muri indobanure mwerekanye ko mubarenzeho,ngo batinya umurindi wabafana ngo baraducececyesha kdi stade yari izengurutswe nabarayon meme VIP, RAYON YACU,IKIPE YACU

  6. lengi lenga

    Kuya 15-12-2017 saa 09:39'

    après la pluie c’ est le bon temps pour l’ equipe aux couleurs du ciel a dit le journaliste Kassimu courage ba petits yangu siku munafika Gisenyi tutabapokeya bien. Muri abagabo nubwo ibibazo byaje ariko uko umugabo aguye siko byabindi bimeneka.

  7. ngsdf

    Kuya 15-12-2017 saa 08:41'

    Aliko iriya nsinzi irakenewe kugirango twirinde match fixing mu minsi ya nyuma ya shampiyona aho yaturuka hose, ubundi i gikombe kibe kigumye ku meza abantu bakomeze bahatane. bitandukanye no gukorera ikipe runaka kubera ko uzi ko umwanya wawe uharanira wawugezeho. Gusa gutura igikombe Katauti ndabishyigikiye kugirango tujye twibutsa abantu ko habayeho ikirangirire muri foot ball nyarwanda, turindiye ko hari undi munyarwanda wagera ikirenge mu cye.

  8. Bwiza

    Kuya 15-12-2017 saa 07:53'

    Congs to Rayon.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru