RUHAGOYACU.com

Vision 0-3 APR FC. Mwiseneza Djamar yongeye kubona izamu mu ikipe ya APR FC

Igitego cya Djamar Mwiseneza ku munota wa 90 w’umukino gishimangiye impamba ya 3-0 ikipe ya APR FC ihaye Vision mbere yo kuyacyira mu cyumweru gitaha mu mukino w’igikombe cy’amahoro.

Iri rushanwa ikipe ya APR FC yatsindiweho ku mukino wanyuma umwaka ushize, APR FC yaryinjiyemo ibizi neza ko ari ho isigaranye amahirwe yo kuba yagira igikombe yegukana uyu mwaka, dore ko amahirwe muri shampiyona yo ari make urebye ikinyuranyo irushwa n’ikipe ya mbere.

Maxime yishimira igitego cya mbereMaxime yishimira igitego cya mbere
APR FC yabanje mu kibuga yari isanzwe ari ikipe ya mbereAPR FC yabanje mu kibuga yari isanzwe ari ikipe ya mbere
Vision FC yagerageje kwihagararahoVision FC yagerageje kwihagararaho
APR FC yanabonye amahirwe menshi yo gutsindaAPR FC yanabonye amahirwe menshi yo gutsinda

Ibi, bishobora kuba ari byo byatumye umutoza Mulisa Jimmy nubundi abanzamo abakinnyi be b’ingenzi, dore ko abasore nka Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier na Onesme Twizerimana bose bari batangijwe mu kibuga mu mukino n’iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu birumvikana ko ari yo yihariye umukino kuva mu ntangiriro zawo, guso ikibazo cyo kubona inshundura imaranye iminsi gikomeza kuyizonga mu minota yambere. Aha, byasabye gutegereza umunota wa 23, ngo Sekamana Maxime ashobore gutsinda igitego cya mbere ku mupira wari uturutse kwa Imanishimwe Emmanuel.

APR FC yaje kubona igitego cya kabiri mbere gato y’impera z’igice cya mbere, ubwo Twizerimana Onesme utari wagaragaye mu mukino, yazaga gufata icyemezo agaterera Umupira kure ukaruhukira mu nshundura. Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ibyo bitego 2-0.

Igice cya kabiri, Jimmy Mulisa yaje gukora impinduka yinjiza mu kibuga Nshuti Innocent, Mucyo Fred Januzaj na Mwiseneza Djamar. Iyi kipe yakomeje kurama amahirwe menshi yo gutsinda gusa biza gusaba umunota wanyuma w’umukino ngo Ngabo Albert akatire umupira Mwiseneza Djamar na we utazuyaje wahise awushyira mu nshundura.









Mu mukino wabanjirije uw’uyu, ikipe ya Espoir yatsindiye Esperence ku Mumena ibitego 4-1.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe mu cyumweru gitaha gusa kuri uyu wa gatatu indi mikino ya 1/16 ikaza gukomereza ku bibuga bitandukanye.

Imikino yabaye kuri uyu Kabiri:

  • Esperance SK 1-4 Espoir Fc
  • Vision Fc 0-3 APR Fc
  • Pepiniere Fc 0-1 Marines Fc
  • Musanze Fc 3-0 Isonga Fc

Kuwa Gatatu harakina:

  • Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
  • Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
  • Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
  • Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
  • Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
  • Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
  • United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
  • Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
  • Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
  • Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
  • Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
  • Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. EMMANUEL

    Kuya 19-04-2017 saa 11:32'

    NIBYIZA,

  2. Murenzi

    Kuya 19-04-2017 saa 08:55'

    @mugisha izindi ni hehe zishoboye? Hhhhhh
    Gusebereza igihugu Hanze yacyo?

    @musesenguzi itabitsinda iriya ni equipe yubakitse ntakibazo karande kijya kiharangwa nko muri rayon
    Wibagiwe igisebo cya 2/0 ? Hhhhhhh

  3. cedrick kurana

    Kuya 19-04-2017 saa 07:18'

    Apr yanjye we ndagukunda icy amahor cyo nicyacu tukurinyuma ab fans bose kbx

  4. cedrick kurana

    Kuya 19-04-2017 saa 07:06'

    Apr yanjye we ndagukunda icy amahor cyo nicyacu tukurinyuma ab fans bose kbx

  5. tuyishimire jean cloude

    Kuya 18-04-2017 saa 23:52'

    Apr Turayikundamwisenezaza Arakazaneza Yaje Adutsindira Igitego Apr Oyeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!

  6. mugisha

    Kuya 18-04-2017 saa 19:06'

    aho niho ishoboye naho ahandi byaranze.

  7. Musesenguzi

    Kuya 18-04-2017 saa 18:37'

    Mutubwire amakuru y’izindi kipe zakinnye!!!
    Ikindi, Radio Rwanda ihe agaciro igikombe cy’amahoro. BBashyireho gahunda yo kucyogeza!!!

  8. Musesenguzi

    Kuya 18-04-2017 saa 18:28'

    APR izagitwara! Isigaye itsinda ibitego 3_0!!
    Haaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!

  9. Elyse

    Kuya 18-04-2017 saa 18:08'

    byiza cyane kuri equipe yacu ya Apr fc turishimwe cyaneeeeee nibakomereze ahooo natwe nkabafana gubari inyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru