RUHAGOYACU.com

4-4-2 niko APR FC igiye gukina na Police, Yannick mu babanza mu kibuga

APR FC iracakirana na Police FC mu mukino w’ishiraniro kuri iki cyumweru, bahanganira umwanya wa 2 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, umukino urabera ku Kicukiro.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bari bubanze mu kibuga kuri uyu mukino APR FC irahuramo na Police FC, rugaragaramo abakinnyi 3 bakina imbere y’abarinda izamu barimo Mukunzi Yannick, Imran na Djihad.

Muhadjili Hakizimana ni we urakina asa nk’uwubakiweho umukino wa APR FC, mu gihe Patrcik Sibomana araca ku ruhande rwe bisanzwe, Issa Bigirimana ahiga ibitego.

JPEG - 313.7 kb
Jimmy yakoze impinduka 2 ku ikipe yanganyije na Police ku mukino ubanza

Kimwe n’urutonde rwa Police FC uko rubigaragaza, APR FC irakinisha abakinnyi 4 inyuma, 4 hagati n’abandi 2 baraba bataha izamu.

APR FC mu mikino 15 iheruka kubahuza na Police FC yatsinzwemo umukino 1 gusa, itsinda imikino 6 indi 8 barayinganya muri shampiyona.

JPEG - 208.2 kb
Issa araba ayoboye abashaka ibitego ku ruhande rwa APR FC

Jimmy Mulisa mu mukino ubanza yanganyije na Police FC ibitego 2 kuri 2 bigoranye cyane, nyuma yaho ikipe ya Police yari yageze ku munota hafi wa 90 iri mbere n’ibitego 2-1.

APR FC irabanza mu kibuga irimo abakinnyi 2 bahoze muri Police FC, aribo Imran Nshimiyimana n’umuzamu Emery Mvuyekure, kongeraho Innocent Habyarimana uraza kuba ari ku ntebe y’abasimbura.

Mu bakinnyi APR FC iri bubanze mu kibuga, nta mukinnyi n’umwe urimo wigeze atsindwa na Police FC ari muri APR, kuko Ngabo wenyine ari we mukinnyi usigaye muri APR FC watsinzwe na Police muri 2012.

Urutonde rw’abakinnyi Jimmy Mulisa abanza mu kibuga:

JPEG - 123.9 kb
Abakinnyi babanza mu kibuga

Umuzamu: Emery Mvuyekure

Abakina inyuma:
Rusheshangoga Michel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel.

Abakina hagati: Imran Nshimiyimana, Djihad Bizimana, Muhadjili Hakizimana

Abakina imbere: Benedata Janvier, Issa Bigirimana na Sibomana Patrick.

Abasimbura: Kimenyi Yves, Usengimana Faustin, Benedata Janvier, Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Eric Tuyishime.

JPEG - 210.1 kb
Seninga na Jimmy baraba bacakirana mu mukino w’ishiraniro mu guhanganira umwanya wa 2

Uyu mukino urabera ku kibuga cyo ku Kicukiro, Saa 15H30.

APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 50, irarushwa na Rayon Sports amanota 8 iri ku mwanya wa mbere, ikarusha ikipe ya Police FC na AS Kigali ziri ku mwanya wa 3 n’u wa 4, amanota 3.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. john

    Kuya 1-05-2017 saa 15:14'

    APR yabikoze, hhhhhhhh murashaje

  2. Jp

    Kuya 30-04-2017 saa 19:25'

    Apr oyeeeee

  3. Jp

    Kuya 30-04-2017 saa 17:51'

    Apr irabikoze weeeeeeeeeeee.Goalllllll.Ohhh Rayon.Ibyo ubona nibicye biracyazaaaaa

  4. ange

    Kuya 30-04-2017 saa 16:13'

    wowe uhora uvuga uburozi ushobora kuba waraburiye kabisa

  5. Bwiza

    Kuya 30-04-2017 saa 15:17'

    Bonne chance kuri Police, mutsinde APR Kbsa.

  6. Musesenguzi

    Kuya 30-04-2017 saa 14:35'

    Police 2_ 1 APR

  7. karim

    Kuya 30-04-2017 saa 14:12'

    Mbifurije insinzi murabikora Kandi ntagutakaza umukino numwe muyisigaye Imana ibafashe

  8. maso

    Kuya 30-04-2017 saa 13:57'

    APR iruzuye nitabikora ntizane urundi rwitwazo.

  9. aimable

    Kuya 30-04-2017 saa 13:47'

    APR irabikora kd twe ntitwiringira uburozi n’abasifuzi nka yayindi yitwa burozi fc


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru