RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
APR FC iracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona-Mulisa
Print Comments: 16 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa, atangaza ko ikipe atoza igifite icyizere cyo kwisubiza igikombe cya shampiyona nubwo kugeza ubu irushwa amanota umunani na Rayon Sports ya mbere kandi iyi inafite umukino w’ikirarene.

Ibi Mulisa akaba yabitangaje nyuma yo kubona ku nshuro ya mbere mu gihe cy’amezi atatu, ikipe ye ishoboye gutsinda imikino ibiri yikurikiranya muri shampiyona,ubwo Muhadjili yayifashaga gutsindira Sunrise iwayo igitego 1-0.

APR FC ngo yizeye kuzitwara neza mu mikino isigaje ahasigaye ikareba niba umukeba yatakazaAPR FC ngo yizeye kuzitwara neza mu mikino isigaje ahasigaye ikareba niba umukeba yatakaza

APR FC yaherukaga gukura intsinzi i Rubavu ubwo yatsindaga Etincelles, yari yakiriwe na Sunrise i Nyagatare, mu mukino yakinnye idafite rutahizamu wayo Issa Bigirimana wari wahagaritswe kubera kujya mu rugo atavuze. Nyuma y’igice cya mbere kigoye ku makipe yombi, iyi kipe ya Mulisa yaje gufungura amazamu ku munota wa 52, ku gitego cyo kuri Coup Franc ya Muhadjili.

Iki gitego rukumbi ni cyo cyaje gutandukanya amakipe yombi, aho nyuma y’umukino umutoza Mulisa Jimmy yaje gutangaza ko ashimishijwe n’ishyaka abakinnyi be bagaragaje, kandi ko kuri we hakiri amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Mulisa yagize ati : “Uyu munsi twari dufite ishyaka aho wabonaga abakinnyi bose babishaka, ikindi hari abakinnyi bari kugaruka nka Muhadjili wadufashije atsinda igitego cyiza”.

“Icyizere(cyo gutwara igikombe) turacyagifite shampiyona ni marathon turacyafite nk’imikino irindwi, tuzagerageza turangize imikino yacu hanyuma turebe uko bizagenda”.

Muhadjili yishimira igitego nyuma yo gutsindira APR FCMuhadjili yishimira igitego nyuma yo gutsindira APR FC

Ikipe ya APR FC yagize ibihe bibi mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe, yaherukaga gutsinda imikino ibiri yikurikiranye muri shampiyona ku munsi wa 13 na 14 wa shampiyona, ubwo yatsindaga Marines 2-0 igakurikizaho Rayon Sports ikayitsinda 1-0. Kuri ubu ikaba igomba kwakira Kiyovu Sports ku munsi wa shampiyona ukurikira.

Kugeza ku munsi wa 23, APR FC ifite amanota 47 ikaba iri ku mwanya wa kabiri, aho irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota agera ku munani, kandi Rayon inafite ikirarane cy’uyu munsi wa 23 wa shampiyona yagombaga guhuriramo na Gicumbi, gusa ikaba itakinnye kuko yarimo itsindirwa muri Nigeria 2-0 mu mukino ubanza wa Play Offs muri CAF Confeeration Cup.

Theo Kuya 19-04-2017 saa 12:43'

nibyokoko mwatahiyekurya umunyenga esubundi mwajyagahe rekabaze babakubitire imbere yacu hari urwego mutarageraho

john Kuya 18-04-2017 saa 17:15'

Ariko se Mbabane koko kuba Rayon yatsindirwa muri Nigeria nigitangaza? ubu se apr yagarukiyehe? komuri abahanga ko mwe mutakomeje? mutuze rero turebe ibyiwacu naho amagambo yo muyagabanye

kkk Kuya 18-04-2017 saa 14:01'

mulisa inyibukije yandirimbo bita urwiririza!!!! ya byumvuhore.

Eliya Kuya 18-04-2017 saa 11:08'

Mulisa arikirigita agaseka tegereza umwaka utaha n’icy’amahoro ntacyo ubonye

aimable Kuya 18-04-2017 saa 06:22'

haryango burozi fc yuriye indege gatatu hahhhh yari yabikoreyese? ubu nabwo mutegereje umugongo wa FIFA ngo muzamuke. yewe murasekeje gusa indangare ntako batazigize none ntibabivamo guheka kajorite itigenza

Picu Kuya 17-04-2017 saa 23:01'

Ariko abafana mutukana ubundi muzi sport icyo ari cyo?

bwanamudogo Kuya 17-04-2017 saa 16:46'

noneho nabera mbonye umuntu urota habona nawe akanuye, bamufate adasara. kuri budjet mwongereho miriyoni 200 zokugura buri match musigaje mukagura niza rayon zisigaye zose. icyuyumwaka cyo sinkabyabindi mwibaga mukikirigita mugaseka ngo murakomeye. naho rayon kuba yatsinzwe muri Nigeria ntagitangaza kirimo nibe nayo yuriye indege gatatu kose mukanuye amaso.

bwanamudogo Kuya 17-04-2017 saa 16:42'

noneho nabera mbonye umuntu urota habona nawe akanuye, bamufate adasara. kuri budjet mwongereho miriyoni 200 zokugura buri match musigaje mukagura niza rayon zisigaye zose. icyuyumwaka cyo sinkabyabindi mwibaga mukikirigita mugaseka ngo murakomeye. naho rayon kuba yatsinzwe muri Nigeria ntagitangaza kirimo nibe nayo yuriye indege gatatu kose mukanuye amaso.

Venuste Niyotwagira Kuya 17-04-2017 saa 13:30'

Ariko disi! abafana ba apr bararindagiye pe! babifashijwemo numutoza wabo ariko se ko mbona abafana ba apr abenshi musobanutse nigute umuntu yababeshya namwe mukajyaho mugahamiriza ngo mufite amahirwe yo gutwara igikombe yewe nako mumbabarire kwibeshya ko musobanutse nuwitwa ngo abarusha ubwenge ugiye kurangiza ayisumbuye nabo aboroga muri sitade nduziko arukuboroga cyakora mwibutse kwiba mukerewe ubwo rero mwaricaye muratimaza ngo imikino ibanza nibikenkeri muzabivunagura vubavuba ubundi mutangire kwiba mugeze munturusu abantu mwananiwe na gicumbi ,kirehe,amagaju,bugesera,musanze,........)ubwo muracyavumvura koko

knc Kuya 17-04-2017 saa 11:40'

ubu mugiye gukora amanyanga ,mushyiremo n’agafaranga NGO muracyafite icyizere !barabamenye bajye babasiga hacyiri Kare sha ! ariko reka mbakurire inzira Ku murima , Eric Nshimyimana yabihereye umwanya wa 3, WO nimuwakire,kandi n’icyamahoro ntacyo muzabona maze amagambo ashire!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)