RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 26:25'  -  Rugby: Zambia isezereye u Rwanda irunyagiye ku bitego 92-3  |  Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 14:28'  -  Amafoto- REG yatsindiye Patriots imbere y’imbaga y’abafana, ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:07'  -  Uwizeye Jean Claude yashimiye Bosco nyuma yo gukura umwanya wa kabiri muri Eritrea  |  Yanditswe kuya 27-04-2017 saa 16:52'  -  Rugby- U Rwanda rwatsinze Mauritius ruhanga amaso Zambia  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 25:49'  -  Basketball: Kuri uyu wa gatanu Patiots vs REG umuriro uzaka
Rayon Sports inyagiye Amagaju ibitego 4-1, ikomeza kwegera igikombe
Print Comments: 65 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rayon Sports inyagiye ikipe y’Amagaju ku mukino w’umunsi wa 22 wabereye i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ibitego 4-1, muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Ibitego 4-0 byatsinzwe na Moustapha Nsengiyunva wabonye 2, Kevin Muhire na Djabel Manishimwe, ni byo bifashije ikipe ya Rayon Sports guha 4G Amagaju, nk’ukp abakunzi b’iyi kipe babirimbaga muri sitade ya Kigali.

Amagaju yabonye igitego 1 cyatsinzwe na Alanga Joachim, umukino ugiye kurangira.

Rayon Sports isubijemo ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayo n’ikipe ya 2 ya APR FC. Hasigaye imikino 7 shampiyona ikarangira. Imikino izasubukurwa nyuma y’icyunamo cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994.

Kurikira aha hasi, uko umukino wose wagenze.

90’+3 Umukino urarangiye. Rayon Sports 4-1 Amagaju

90’+2 Gooooaaaaaal igitego cy’Amagaju gitsinzwe na Alanga Yenga Joachim

90’+1 Koruneli y’Amagaju nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe Bakame. Barawuteye usubira muri koruneli.

90’ Hongeweho iminota 3.

87’ Papy Hassan atunguye umuzamu Bakame, amutera ishoti rikomeye, uyu muzamu ahita awufata.

85’ Kwizera Pierrot yari atunguye umuzamu w’Amagaju, ateye ishoti rica hejuru y’izamu. Amagaju ahita akosora vuba, akora contre attaque abona Koruneli, itagize ikiyivamo.

83’ Gabriel Mugabo asimbuwe na Frank Lomami

81’ Gabriel Mugabo agarutse mu kibuga.

80’ Gabriel Irakoze arekuye ishoti rikomeye, umuzamu Bakame arawufata. Gabriel Mugabo agize ikibazo aryama hasi, biba ngombwa ko asohorwa hanze y’ikibuga.

76’ Umukinnyi Arafat Sibomana arekuye ishoti rikomeye, rica gato ku ruhande rw’izamu.

74’ Abuba Sibomana ahinduye umupira uca gato ku ruhande rw’izamu.

68’ Muhire Kevin watsinze igitego cya 3, ahaye umwanya Nova Bayama

67’ Gooooaaaaal 4G, Djabel Manishimwe atsinze igitego cya 4. Djabel acenze myugariro w’Amagaju, arekura ishoti rikomeye.

66’ Gusimbura kwa nyuma ku ruhande rw’Amagaju. Gabriel Irakoze asimbuye Ndizeye Innocent.

65’ Gusimbura kwa mbere ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, Sibomana Abuba wari umaze iminsi arwaye, asimbuye Moustapha Nsengiyunva watsinze ibitego 2.

62’ Coup Franc ya Rayon Sports ikosa rikorewe Djabel, Bawuhereje Mutsinzi Ange atera ishoti rikomeye, umupira ujya hanze.

60’ Gooooaaaal, Muhire Kevin atsinze igitego cya 3, ku mupira wari uhinduwe na Pierrot. Rayon Sports 3-0 Amagaju

59’ Coup Franc ya Rayon Sports mu kibuga hagati.

58’ Gusimbura kwa 2 ku ruhande rw’Amagaju, Amani Mugisho Mugeshe asimbuye Nsengiyunva Fabien.

57’ Savio ahinduye umupira imbere y’izamu, Kone akojejeho umutwe umuzamu w’Amagaju arawufata. Rayon Sports ikomeje kotsa igitutu Amagaju, ariko biracyari ibitego 2-0.

52’ Ikosa rikorewe Muhire Kevin wazonze Amagaju mu kibuga hagati, Rayon Sports ibonye Coup franc itewe na Pierrot, Manzi atsinda igitego cy’umutwe, bamusifura kurarira.

48’ Ku mupira wari Moustapha azamukanye yihuta, awuhinduriye Kone, umuzamu Fikiri arawufata. Igice cya 2 gitangiranye umuvuduko ku mpande zombi.

47’ AMagaju abonye Coup franc, ikosa Ndajimina Theogene avuze ko Savio akoreye Ndizeye Innocent. Ntacyo itanze.

46’ 19H12’ Igice cya 2 cy’umukino gitangijwe na Rayon Sports

HT: Igice cya mbere cy’umukino kirarangiye, Rayon Sports 2-0 Amagaju.

45’+2 Umuzamu Gadi w’Amagaju ajyanwe kwa muganga ari kumwe n’umuganga wa Rayon Sports. Ikipe y’Amagaju nta muganga yazanye.

45’+1 Alanga Yenga Joachim arekuye ishoti rikomeye, umupira Bakame ahita awufata.

45’ Hongeweho iminota 6 ku gice cya mbere cy’umukino.

44’ Koruneli y’ikipe y’Amagaju, bateye vuba, Rayon Sports irawubambura, Moustapha akoze contre attaque, atakaza umupira.

43’ Coup Franc y’Amagaju mu kibuga hagati ku ikosa Thierry akoreye Pappy Hassan, bateye Bakame arawufata.

40’ Umuzamu Fikiri Fabrice, ahise asimbura Muhawenimana Gadi. Rayon Sports 2-0 Amagaju

37’ Kuva igitego cyajyamo umuzamu Gadi yakomeje kuryama hasi, bishoboka ko yagonganye n’umukinnyi ubwo batsindaga igitego. Bibaye ngombwa ko ashyirwa mu ngombyi, ahita ajyanwa kwa muganga.

34’ Goooooaaaaaal, igitego cya 2 cya Moustapha. Coup franc itewe na Kwizera Pierrot, umuzamu Muhawenayo Gadi ananirwa kuwufata, awugarurira Moustapha Nsengiyunva, utsinze igitego cya 2.

33’ Coup Franc y’ikipe ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Kone.

30’ Koruneli y’ikipe ya Rayon Sports ku mupira wari uhinduwe na Moustapha. Uyu ateye iyi koruneli, Djabel akozaho umutwe, umupira urarenga.

28’ Umupira umaze umwanya uri gukinirwa mu kibuga hagati, aho bigaragara ko Rayon Sports iri kwiharira umupira kurusha Amagaju.

24’ Ku gitutu gikomeye ku mupira wari uvuye kwa Moustapha, abakinnyi b’Amagaju barongeye bashyira umupira muri koruneli, itewe vuba n’uyu musore, ntiyagira icyo itanga. Rayon Sports 1-0 Amagaju.

23’ Umupira wari uvuye ku ruhande rw’iburyo rw’ikipe y’Amagaju, bawuhindura imbere y’izamu, Bakame aranyerera, ariko Manzi arahagoboka, umupira awukura imbere y’izamu.

21’ Mugheni Fabrice, ahererekanyije neza umupira na Djable, ahinduye, myugariro w’Amagaju Arafati Sibomanaawushyira muri Koruneli. Iyi Koruneli itewe na Pierrot, abakinnyi ba Rayon Sports barawurenza.

JPEG - 120.4 kb
Abatoza 2 bakomoka mu Burundi, banakinanye umupira, Masudi na Pablo basuhuzanya

20’ Tidiane Kone, arukuye ishoti ari muri metero nka 25, rica hejuru y’izamu. Rayon Sports 1-0 Amagaju. Iyi minota Rayon Sports iri gusatira cyane Amagaju, umutoza Pablo ntabwo ari kwicara.

16’ Ikosa rikozwe na myugariro w’Amagaju NOel Bizimana, umupira Moustapha Nsengiyunva arawumwambura, ahita afungura amazamu.

15’ Goooooaaaal igitego cya mbere cya Rayon Sports gitsinzwe na Moustapha.

14’ Abakinnyi b’Amagaju batakaje umupira mu kibuga hagati, Moustapha arasatira, ateye umuzamu arawufata.

13’ Ku mupira wari uhinduwe na Manzi Thierry, Kone ateye n’umutwe umupira ufata umutambiko w’izamu, urarenga. Ni bwo buryo bwa mbere bugaragara, bubonetse muri uyu mukino.

11’ Abakinnyi ba Rayon Sports bari bahererekanyije neza, bageze imbere y’izamu Savio bamusifura kurarira. Amagaju akinnye vuba, Rayon Sports ihita ibaka umupira, ibona koruneli, itagize icyo itanga. Rayon Sports 0-0 Amagaju

6’ Coup Franc itewe vuba na Ndizeye Innocent, umupira ujya hejuru y’izamu.

5’ Coup Franc y’Amagaju muri metero nka 21, ku ikosa rikorewe Pappy Hassan, hafi y’urubuga rw’amahina.

4’ Amagaju abonye koruneli, ku mupira urengejwe na Bakame, bahinduye imbere y’izamu ahita awufata. Uko amasaha yigira imbere niko sitade hiyongeramo abaje kureba umukino.

2’ Koruneli ya mbere y’ikipe ya Rayon Sports itewe na Moustapha, ntiyagira icyo itanga.

1’ 18H03 Umukino utangijwe n’ikipe y’Amagaju

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

RAYON SPORTS:

JPEG - 128.9 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio, Muhire Kevin, Tidiane Koné na Nsengiyumva Moustapha.

Abasimbura :

Bashunga, Munezero Fiston, Ndayisenga Jean d’Amour, Sibomana Abouba, Lomami Frank, Nova Bayama na Niyonzima Olivier Sefu.

AMAGAJU:

JPEG - 122.7 kb
Abakinnyi b’Amagaju babanje mu kibuga

Muhawenayo Gadi, Noel Bizimana (C), Djafari Nsengiyumva, Arafati Sibomana, Rodrigue Buregeya, Alanga Yenga Joachim, Yumba Kayite, MANISHIMWE Jean de Dieu, Ndizeye Innocent, Hassan Habimana Papi, Fabien Ngengiyumva

Abasimbura:

Fikiri Fabrice, Dusabe Jean Claude, Hamada Murwanashyaka, Amani Mugisho Mukeshe, Abdallah Hategekimana, Boniface Gahamanyi, Gabriel Irakoze.

Manzi Mugabe Eric Kuya 10-04-2017 saa 06:44'

Gikundiro 4ever bana bato nimwe gusa mufana Gahinda Gikona FC ntitwababuza kuvuga utwo tugambo kuko ntiwabuza umwana kunnya muri pampex ariko mumenyeko Gikundiro itajya itsindisha intoki iki burya ubutwari ni ibikorwa si amagambo ese niba gutsinda ari ukuroga mwebwe mwabuze ayo mubemba uwabarogeraga kerahose igihe mwatsindaga umwisubirizo?umuntu avagavuga ibyo akora nimwe barozi gusa mwashwanye numupfumu wanyu haaaaaaaaaa mureke twiryohere turyohereze u Rwanda nisi yose Gikundiro hoyeeeeee hoyeeeeee!!

anathalie Kuya 6-04-2017 saa 20:00'

gikundiro oyeee abo bandika burozi nimubareke barindagire twikomereze umurego

S Patrick Uganda Kuya 6-04-2017 saa 19:43'

Rayon Sport Yahozeho Naho Gahinda Fc Niyejo Bundi Naho Iyo Ukiri Umwana Bakurubawebaragutetesha None Igihe Cyimiteto Cyararangiye Rekadukubite Ibizima Nibipfu This Is The Time For Gikundiro Not For Gahinda Fc Action Speaks Louder Than A Words Icyabababaje Nuko Muzasigara Kurugo Nkatwatunyamanswa Turind’urugo Mwihangane Pole Wana

FN Kuya 6-04-2017 saa 13:17'

Gikundiro Oyeeeeee!!! Komeza Gutsinda Ngaha Mugihugu Nohanze Yaco

gacanga Kuya 6-04-2017 saa 13:11'

oye oye oye burozi fc yacu uzi kuroga ufite numutoza ubizobereyemo kbsa

traore Kuya 6-04-2017 saa 12:36'

Abafana bamwe ariko bahindure bakoreshe imvugo ikeye! nk,uhora arangwa no kwandika"burizi fc" bikaba ari byo bimushimisha ari na ko karanga ke, ashobora kuba afite ikindi kibazo! So, niyikosore si non abafana batabare bamuvuze!!

charles Kuya 6-04-2017 saa 08:31'

icyonkundira Reyo 4G kuribose nabanyabufundu yanzekubasiga inyuma nabo iyibagejejeho!!!

aimable Kuya 6-04-2017 saa 07:41'

ibi byari ukwikinisha nonese mwagirango amagaju yihagarareho bayime amafranga bayemereye ya transport na restauration? byari kwikinisha no kwikirigita. De gaule nawe barabyumvikanye

aimable Kuya 6-04-2017 saa 06:57'

cyakora umupira wacu ukomeje kuzamuka pe De gaule awugejeje kure ikipe isigaye itegera iyo bigiye gukina ikanayitunga ngo bikine? ibyo bitego bingana namafranga mwahaye amagaju. nayo mwishyuye abapfumu. mbega Burozi fc weeeee

Diane Kuya 6-04-2017 saa 06:56'

GAHINDA FC nishake yiyahure GIKUNDIRO yacu iritayari. kdi turabamenyeshako ibikombe byose tubikeneye,nimushake mwiyahure

1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali251447
05Bugesera FC241039
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports24-1422
14Gicumbi FC24-1521
15Marines FC24-1520
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE - vs - KIYOVU flag
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA - vs - BUGESERA flag
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE - vs - APR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - MARINES flag
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)