RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Etincelles yirengagije ubuvandimwe itsindira Marines kuri stade Umuganda
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ku mukunzi w’imikino, yari imwe mu minota 45 myiza mu mikino yose imaze gukinwa muri shampiyona uyu mwaka, wenda kuba atari APR FC na Rayon Sports byakinaga, byakugora ku byumva. Amashoti 18, ni yo amakipe yombi yateranye muri iyi minota, harimo arindwi Etincelles yaganishije mu izamu rya Marines, ndetse abiri aza kuyihira anagera mu rushundura. Umukino wasaga nk’urangiriye aho.

Ikipe ya Marines, ni yo urebye yahabwaga amahirwe mbere y’uyu mukino, atari ukubera ko ari yo yari yawakiriye kuko amakipe yombi asangiye ikibuga, ndetse atari uko ari yo ifite ikipe ikomeye kuko ku mazina ntabwo yafungura udushumi twa Etincelles. Icyo wari bushingireho ahubwo, ni uko iyi kipe izwiho kwitwara neza mu mikino isoza shampiyona, ndetse itanu iheruka yabugaragazaga, uyu munsi, amazi ntabwo yari yayandi.

Aba ba kapiteni bombi wakwifuza kugira muri buri kipe...Aba ba kapiteni bombi wakwifuza kugira muri buri kipe...
Abasifuzi b'umukino babyitwayemo nezaAbasifuzi b’umukino babyitwayemo neza
Marines yatakaje umukino ijya habiMarines yatakaje umukino ijya habi
Etincelles yatahanye intsinzi ya 2-1Etincelles yatahanye intsinzi ya 2-1
Umukino warimo Tekinike nyinshi- birumvikana hakinaga aba bresilienUmukino warimo Tekinike nyinshi- birumvikana hakinaga aba bresilien
Etincelles yatangiranye imbaragaEtincelles yatangiranye imbaraga

Byose byatangiye nabi ku ruhande rw’aba basore ba Coka. Ku muntu wari bube adasobanukiwe amakipe yombi, yari bukeke ko Etincelles ari yo iri kurwana no kutamanuka kubera imbaraga yatangiranye igice cya mbere. Ubusatirizi bw’iyi kipe bwarimo Gylain na Kambale Salita Gentil, bwaremye amahirwe menshi yo gutsinda mu minota itanu ya mbere, gusa ku mahirwe make ntagire icyo atanga.

Ntabwo byatinze ariko, ku munota wa 10 gusa, Mbonyingabo Regis yaje gukata umupira mu rubuga rw’amahina usanga Galomasi Gyllain ahagaze neza yinjiza umupira neza n’umutwe. Etincelles yakomeje kurema amahirwe yo gutsinda ndetse ntibyatinda kabuhariwe Kambale Salita Gentil aza kuyibonera igitego ku munota wa 27. 2-0 byari bigoye kuri Marines.

Uyu kapiteni wa Etincelles Kambale yaje no kurema ubundi buryo bw’igitego ku munota wa 40 ubwo yazaga gucenga umunyezamu wa Marines akaza kugarura umupira mu rubuga rw’amahina ariko Gyllain akagerageza ibikomeye kandi yasabwaga gukora ku mupira gusa ukijyana mu izamu.

N'ibi byarimoN’ibi byarimo
Igitego cya mbere cya GylainIgitego cya mbere cya Gylain
Abakinnyi ba Marines ntibabyumvaga(ariko ntakundi nyine)Abakinnyi ba Marines ntibabyumvaga(ariko ntakundi nyine)
Abakinnyi ba Marines ntibabyumvaga(ariko ntakundi nyine)Abakinnyi ba Marines ntibabyumvaga(ariko ntakundi nyine)
Bishimira igitego cya mbereBishimira igitego cya mbere
Shadadi Nsengayire na we yikojeje mu kirere ubwo ikipe ye yatsindagaShadadi Nsengayire na we yikojeje mu kirere ubwo ikipe ye yatsindaga
Kayigamba wa Marines acungira hafi Mbaraga JimmyKayigamba wa Marines acungira hafi Mbaraga Jimmy
Etincelles yahushije amahirwe atandukanyeEtincelles yahushije amahirwe atandukanye
Bumwe mu buryo Gylain yahushijeBumwe mu buryo Gylain yahushije
Iki na cyo ntabwo cyagiyemoIki na cyo ntabwo cyagiyemo
Bishimira igitego cya kabiriBishimira igitego cya kabiri
Bishimira igitego cya kabiriBishimira igitego cya kabiri
Kuri centre ya Kambale Salita aba basore bombi bananiwe gutsinda kandi umunyezamu yari yigiriye gutemberaKuri centre ya Kambale Salita aba basore bombi bananiwe gutsinda kandi umunyezamu yari yigiriye gutembera
Gusa nubundi cyari kigiye kujyamo Imana(umukinnyi) ikinga akabokoGusa nubundi cyari kigiye kujyamo Imana(umukinnyi) ikinga akaboko
Etincelles yakomeje guhushaEtincelles yakomeje guhusha
Marines yaje kugabanya ikinyuranyo k'ibitego yatsinzwe umukino uri kugana ku musozoMarines yaje kugabanya ikinyuranyo k’ibitego yatsinzwe umukino uri kugana ku musozo
Igitego cyabonetse mu minota yanyumaIgitego cyabonetse mu minota yanyuma

Igice cya kabiri cy’umukino cyabaye itandukaniro y’icya mbere. Iminota 30 ya mbere, Etincelles yakinaga ishaka kureba uko umukino warangira byajyanaga n’amakosa ya hato na hato. Marines na yo, yakiniraga ku gihunga kinshi byatumaga umukino wari uryoshye, utangira kuzamo ibindi.

Jimmy Mbaraga, yabaye nk’uhagurutsa abafana 25 ba Marines bari kuri Stade Umuganda, ubwo ku munota wa 80 yungukiraga mu kavuyo ku mupira wari uturutse muri Coup Franc, maze akagabanya ikinyuranyo cy’ibitego.

Ishyaka, abakinnyi ba Marines bari barifite, umutoza ntako atagize ndetse n’abafana bari bahari bagerageje gutiza umurindi ikipe yabo, mu gihe Jimmy Mbaraga yagerageje ibishoboka ngo yongerere morale abakinnyi be, gusa byose nta na kimwe cyashoboye gutabara Marines ngo kiyikure mu menyo ya Etincelles, yewe na twa siparadara abakinyi bari bishyize ku mutwe ntacyo twabafashije !

........
N' uyu yari agafiteN’ uyu yari agafite
Twa siparadara mu mutwe...Twa siparadara mu mutwe...
Jimmy ntako atagize...Jimmy ntako atagize...
Aka gasatsi se...Aka gasatsi se...

CAPPO Kuya 22-05-2017 saa 09:52'

NDASHIMIRA UBURYO RUREMESHA ATANGIYE KUMENYA IBYISHIMO MBYABAKUNZI BA ETINCELLES NKANAMUSHIMIRA UBURYO AHAMAGARA ABAKINNYI ABABWIRA IBYO BAKOSORA KONONEHO ATAKIREBA MATCH NAWE NKABA FANS NAKOMEREZE HARIYA

IKINDI NDAMUSABOKO WE NA STAFF BARIYA BANA KO NANUMWE UZAGURISHWA

- EWING
- SHADADOU
- SADJATI
- PARFAIT
- NICOLAS
NJYE ABA BANA MBONA BAFITE EJO HEZA MUMITSI IRIMBERE

BRESIR Kuya 21-05-2017 saa 19:23'

NDEMERANYA NA GIKUNDIRO N’URIYA WIYISE UMUFANA ! MARINE MUBIGARAGARA MUBUKOOMBE NTIYAPFUNDURA N’UDUSHUMI TWA ETINCELLES KUKO USIBYE WA MUGANI WA GIKUNDIRO ABAYOBOZI B’AKARERE N’ABA EQUIPE BADUPYINAGAZA UBUNDI ETINCELLES NI IYA3KU MUFANA MURWEGO RW’IGIHUGU ! HABUZE UBUYOBOZI BUTANGA ICYITEGEREREZO NGO BUNAMENYE KUBYAZA UMUSARURO ABO BAFANA ! NAH’UBUNDI BUGESERA MUSANZE RUSIZI NA HUYE NTIBARUSHA BRESIR UMUTUNGO ! TURAJE DUSHIREHO UBUYOBOZI BUTANGA ICYITEGEREREZO BUKORA MUMUFUKA BUKARWANA ISHYAKA !

umufana Kuya 21-05-2017 saa 13:56'

nizereko marine yabonye isomo ntamugabo udakenera undi iyo itabanza kutumanura ndakeka ko tuba twarayihetse ikaba ufite umutekano ariko ibyo yadukoreye nimenyeko akebo kajya iwa mugarura ntizongere kujya yiremereza cyane kuko iyo itabanza kudukopa natwe ntotuba twarayishyuye

GIKUNDIRO Kuya 21-05-2017 saa 12:09'

Wowe wiyita Rubavu iby’uvuga ubivuga uzi amateka ya Étincelles?cyanga uyimenye ejo?Kuki se abo baturage bifashe?wibwira se ko bifashe batarigeze kurekura?uzakore sondage ubanze umenye impamvu bifashe!Abo bayobozi b’akarere se badakora nka Bugesera na Musanze utwoturere ni uko aritwo dukize kurusha Rubavu?Umva wowe ari abayobozi b’akarere ka Rubavu ari n’aba Étincelles Bose... Président wa Sunrise ejo bundi anakinnyi banze gukina na APR wumvise uko yagikemuye?ngicyo icyo kwitwa umuyobozi bivuze ureke abo kubuza équipe kujya muri compétition!ubwo se urumva umuturage azizera uwo muyoboz’ate?ikindi wowe ntuzi neza ibyo muri équipe ntubizi neza kuko anaturage turatanga weee!ubuse marine hari n’igikoroto cy’akarere ibona?none se abayobozi bayo bayibuza kujya muri compétition cyanga yarengana ntibatange ikirego!

rubavu Kuya 20-05-2017 saa 07:54'

ariko nkawe witwa gikundiro nkubu uhera he uvuga ko equipe ifite ubuyozi bubi?hari nigiceri cya 5 wazanye nkinkunga muri equipe ubu nabo mwashyiraho bose mugicugira kunkunga ya karere gusa mwe mugahina amaboko yanyu ntaho muzagera bugesera na musanze urimo uvuga uzabaze uzasanga uturere twabo tubagenera amafranga akubye 2 ayo bagenera etinceles uzabaze nayo abaturage bashyira uzasanga mwe mutabakurikira warangiza ngo uzabashakira abayobozi niyo wazana abahehe abaturage birubavu muriabafana bumunwa gusa

ruhago Kuya 19-05-2017 saa 21:18'

komerezaho Itincelle fc.gahunda ni ugukubita rayon sport

GIKUNDIRO Kuya 19-05-2017 saa 19:42'

AHUBWO MBABAJWE N’UKO YABAHONDAGUYE BIKE ! URIBUKA UKUNTU MARINES YIGEZE KUGAMBANIRA ETINCELLES BIKAYITERA KUMANUKA MURI 2e DIVISION ? NTITUZIBAGIRWA UBWO BUGOME BAKOREYE ABAVANDIMWE ! NIMWIHAGARAREHO BANABACU TUZABASHAKIRA UBUYOBOZI BWIZA MURI SAISON ITAHA MUZABA MURYANA NKA ZA MUSANZE BUGESERA ESPOIR ...


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)