RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Gicumbi vs Rayon Sports: Ibyatangajwe ku mpande zombi n’amakuru avugwa mu makipe mbere y’umukino
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Gicumbi FC irakira Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017 kuri Stade ya Kigali mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 23 wa shampiyona utarabereye igihe kubera ko Rayon Sports yakinaga muri CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wagombaga kubera i Gicumbi, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe buhitamo kuwujyana i Kigali kubera impamvu zitandukanye.

Ubuyobozi bwa Gicumbi FC buvuga ko akarere kababwiye ko ikibuga kidashobora kuboneka uko byakagombye kubera umunsi w’umurimo wizihirijwe kuri Stade ya Gicumbi kuri uyu wa Mbere mu gihe ku rundi ruhande, bamwe babibona nk’inzira yo kugira ngo iyi kipe ibone amafaranga menshi ku kibuga ugereranyije n’ayaboneka umukino wabereye i Gicumbi.

Umunyamabanga w’ikipe ya Gicumbi FC; Dukuzumuremyi Antoine , yabwiye RuhagoYacu ko biteguye neza uyu mukino wa Rayon Sports ndetse bizeye kuguma mu cyiciro cya mbere bijyanye n’imikino yindi bafite iri imbere.

"Umukino tuwiteguye neza kuko bizadufasha kuva mu manegeka aho duherereye. Ni umukino twahaye agaciro. Icyizere [cyo kutamanuka] kirahari. Tugenda tunareba ku bo duhanganye, igihe batakaje twe tukaba twabasha kubona amanota. Dukurikije imikino dufite tubona ibintu bizagenda neza. Dufite umutoza udufasha, abakinnyi barabyumva, twumva bizagenda neza nk’uko tubitekereza."

Gicumbi FC bahisemo ko umukino wajyanwa i KigaliGicumbi FC bahisemo ko umukino wajyanwa i Kigali

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports; umutoza wungirije; Nshimiyimana Maurice ’Maso’ yatangaje ko biteguye uyu mukino neza dore ko kuwutsinda bibasaba gusigara bashaka amanota make ubundi bagatwara igikombe cya shampiyona.

"Rwatubyaye yagarutse ariko ntabwo ameze neza 100% ku buryo yakina umukino. Imvune ni Ange [Mutsinzi wavunikiye i Musanze], na Thierry [Manzi] utameze neza, na Kone ufite ikibazo mu itako ( biracyari 50- 50 kuri Thierry na Kone) abandi bose bameze neza."- Maso nyuma y’imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Mbere.

Rayon Sports kandi iraza kuba yagarukanye umutoza wayo; Masudi Djuma wari wahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe mu gihe kingana n’icyumweru kimwe, agasiba umukino wo kwishyura na Rugende FC mu gikombe cy’amahoro ndetse n’uwa Musanze FC muri shampiyona.

Umutoza Masudi na myugariro Rwatubyaye bagarutse mu ikipe ya Rayon SportsUmutoza Masudi na myugariro Rwatubyaye bagarutse mu ikipe ya Rayon Sports

Kwizera Pierrot wasibye umukino wa Musanze FC mu mpera z’icyumweru gishize, yitezwe kuri uyu mukino nyuma yo gukora imyitozo kuri uyu wa Mbere.

Rayon Sports iraramuka itsinze uyu mukino, iragira amanota 61 mu gihe isigaranye indi mikino itandatu irimo n’ikirarane bazahuramo na Mukura Victory Sports, aho yaba isabwa kubonamo amanota atandatu gusa.

Gicumbi FC iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 21, aho itsinze uyu mukino yahita ifata umwanya wa 14, ikaza imbere ya Marines FC ndetse igasigara irushwa inota rimwe na Kiyovu SC ya 13.

Iyi kipe yo mu majyaruguru ikaba ari imwe mu makipe akunda kugora Rayon Sports cyane mu mikino yo kwishyura, aho no mu mwaka ushize iri mu makipe yabujije Rayon Sports gutwara shampiyona ubwo banganyirizaga kuri iki kibuga igitego 1-1 ku munsi wa 25 wa shampiyona.

Uko urugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ruteye ku makipe atandukanye.

abuba barahirwa Kuya 3-05-2017 saa 06:32'

tanu we burozi fc irakwibikiye wayibonye ndavuga gikundiro sha

TANU Kuya 2-05-2017 saa 13:51'

Gicumbi 2-0 Burozi fc!

Musesenguzi Kuya 2-05-2017 saa 13:03'

Gimmbi irabizi, irabizi ko ijje i Kigali gushaka cash atari amanota 3. Nize yibizwe mu mazi menshi y’ibitego kuko Shasir na Pierrot bagomba gushaka ibitego byinshi Kuko Danny yarabasize cyane. Ibitego 4 byose!!!

ernest Kuya 2-05-2017 saa 09:39'

masudi nagaruke twikubitire gicumbi abareyo turirimbe murera

maso Kuya 2-05-2017 saa 07:52'

Nneho ndabona hari iyindi alternative:

1. Evariste 2. Rwigema 3. Eric 4. Gaby 5. Fiston 6. Fabrice 7. Nova Bayama 8. Pierrot 9. Kevin 10. Shassir 11. Savio.

maso Kuya 2-05-2017 saa 07:52'

Nneho ndabona hari iyindi alternative:

1. Evariste 2. Rwigema 3. Eric 4. Gaby 5. Fiston 6. Fabrice 7. Nova Bayama 8. Pierrot 9. Kevin 10. Shassir 11. Savio.

mugisha Kuya 2-05-2017 saa 07:48'

kubera akarere katagifasha ikipe nikibuga kibi bafite gicumbi ndabona yakwimanukira kiyovu na marine zigasigara.

faustin nsanzimana Kuya 2-05-2017 saa 06:52'

mwatubwiye amakuru ya pierot na xavio bivugwa ko bagiye. biramutse aribyo peace cup yazatugora pe!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)