RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Gicumbi yaje Gutembera i Kigali, ihawe impamba y’ibitego 6 na Rayon Sports
Print Comments: 27 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Gicumbi FC yari yaje i Kigali gukina umukino wa shampiyona w’ikirarane n’ikipe ya Rayon Sports, ihaherewe isomo rya ruhago n’abasore ba Masudi Djuma, ihatsindirwa ibitego 6 byose kuri 1.

Iyi kipe iri kurwana no kudasubira mu cyiciro cya 2, yatsinzwe ibitego 4 mu gice cya mbere, bayongera 2, yanga kugenda itavuze, ibona impazamarira mu minota y’inyongera.

Kwizera Pierrot wari wagarutse mu kibuga nyuma y’umukino wa Musanze na Rugende yasibye mu cyumweru gishize kubera invune, yafunguye amazamu ku munota wa 8 gusa w’umukino kuri coup franc nk’ibisanzwe, Musoni atamenye aho umupira uciye.

Frank Lomami n’umutwe yatsindiye Rayon Sports igitego cya 2 n’umutwe ku munota wa 14, ku mupira mwiza yari ahawe na Nzayisenga Jean D’Amour.

Ahagana ku munota wa 32, umukinnyi Moustapha Nsengiyunva wari wakomeje kugora Figo wa Gicumbi, yatsindiye Rayon Sports igitego cya 3 muri uyu mukino.

Bagiye kuruhuka ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya 4, haburaga umunota umwe bagasubira mu rwambariro, igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin, aherejwe na Moustapha.

Rayon Sports ivuye kuruhuka yaje yagenjeje amaguru mato, ntiyongera kotsa igitutu cyane ikipe ya Gicumbi. Okoko yakoze impinduka, ashaka uko yabona byibura igitego, ariko bikomeza kumwangira.

Masudi Djuma wari wagarutse kuri uyu mukino, yakuyemo Kevin Muhire yinjiza Nova Bayama, wongereye imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports maze botsa igitutu bigaragara ikipe ya Gicumbi.

Ku kazi gakomeye kakozwe n’uyu musore, yahaye Shassir Nahimana umupira, uyu na we awuhereza Moustapha wateye ishoti umuzamu arikuramo, ariko umupira uhura na Lomami Frank wahise atsinda igitego cya 5.

Ikipe ya Rayon Sports muri iyi minota 15 ya nyuma yasatiraga bigaragara ikipe ya Gicumbi, biza kuyihira ahagana ku munota wa 88, ubwo Nova Bayama ku mupira yari ahawe na Shassir Nahimana, yahereje Moustapha wahise atsinda igitego cya 6.

Gicumbi FC yaje kwinyara mu isunzu ibona agatego k’impozamarira cyatsinzwe na Ndayambaje Suleiman, nyuma yaho ubutembere yagiriye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kabiri butayihiriye, kuko yaba amafaranga yaje gushaka icyuye macye, ugereranije nayo yashakaga, amanota ikayasigira Rayon Sports.

Rayon Sports ikomeje kwanikira amakipe ayikuriye, itsinze imikino 2 iri mbere, yatwara igikombe cya shampiyona mu cyumweru gitaha, ubwo izaba ikina na Mukura VS, nyuma y’imikino 2 izakinamo na Musanze mu gikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 61, irarusha APR FC amanota 10, ikarusha ikipe ya 3 amanota 13.

Gasana Kuya 6-05-2017 saa 00:05'

Muto uwakunyegereza!!! Nakwereka

emery Kuya 5-05-2017 saa 21:20'

mutoni we ivugire nae urabizi ko wayobye naho wavuga utavuga turakurusha amanota10 nikirarana kd ntanukuntu utavuga ubona ikipe yabatsinze 1 kubusa tuyibatiza tarisisi ntakuntu bitakuvugisha ooooooooh rayon

matampi Kuya 5-05-2017 saa 19:39'

abafans bigikona mwihangane kuko ntagikombe cyo murwanda Reyo izabasigira uyu mwaka

fabien Kuya 4-05-2017 saa 02:19'

umutoza jimmy murisa ati turacyafite icyizere cyo gutwara cjampion ariko ubanza bazayitwara kumunwa kuko ndabona cyarabonye nyiracyo pe naho mutoni mumureke ingunguru irimo ubusa yivuza cyane kurusha izirimo ikintu si ibyo bitego bidafite umumaro se kuki batabitsinze zanaco?bo baribabyanze?ndamushinyitse kuko musetse na mubyara kdi ndabona ntifuza kubyara nkawe pe

Jp Kuya 3-05-2017 saa 18:47'

Abafana ba APR mwihangane mwere kutwiyereka .Muri kwisebya gusa.Mutuze Mandi bibaho rwose.Rayon,Gikundiro,Mpatsamakipe Oyeeeeee

Aloys Kuya 3-05-2017 saa 15:06'

@MUTONI B Koko ikiri mu muntu nicyo kimusohokamo. Ntawe usoroma imbuto ku mahwa. Kandi koko umuntu umumenya ari uko avuze. Ese ye niba rayon ibonye igikombe kimwe ikacyishimira bitume buri wese amenya uko uteye? Niba umukire yishimira kurya inkoko, umukene yishimira ko umwana we ariye ibijumba. Ibyo bikubabaze urare udasinziriye wirirwe usakuza? Ese ye niba Rayon itaratsinze Rivers ibitego bitatu kuki mwe mutatsinze ZANACO? N’ibitego by’intoki cg by’amaboko mwarabibuze? Ese rwose mwabonye Championat idafite umumaro bituma mutagishaka gutsinda? Wakweruye ukavuga ko iki gikombe kukibura byabababaje cyane bigatuma mwigaragaza nk’abanyarugambo kdi mwarabitwereraga aba rayon. Iyo utsinzwe jya ubyemera utegure ubutaha. Wemere kandi ko n’undi ibyishimo ugira nawe abyemerewe igihe yabikoreye umureke yishime. Naho nukomeza iyo myumvire ufite ubu ishyari rizakwirahira mba ndoga Data.

Twin Yeah Kuya 3-05-2017 saa 10:15'

Iyi ni yo mobilization ikenewe aho ubona abantu bagaragaza ibyishhimo. Iyo ni yo Sport iyo wumva impande z,igihugu bose bari ku murongo wa Radio Rwanda, stade ingoma zinihira!! Rayons Sports kuva ibigeraho ikipe ni iyi! Mukomereze aho basore! Abaswa basigare mu bigambo!

Mutoni B Kuya 3-05-2017 saa 07:53'

ko abagasenyi mutsindabyinshi iyomutsinda Rivers United byabuze bitatu(3)mukajyamumatsinda muribitandatumwatsinze gicumbi yomukayitsindabitatu(3).mukarekagutsinda ibidafitumumaro mwananiwe gutsinda ahakenewe mwaraguze abanya Mali na barundi ubwo ni mugerimbere ya APR uzasanga muhindumushyitsi mubura nakimwe.ngomwatsinze waosalam. igikombe mubona hashizimyaka nyagatekeri. ariko nibyo gubonyi mbwa ayikeneye ayubakirikibuti.

Mutoni B Kuya 3-05-2017 saa 07:45'

ko abagasenyi mutsindabyinshi iyomutsinda Rivers United byabuze bitatu(3)mukajyamumatsinda muribitandatumwatsinze gicumbi yomukayitsindabitatu(3).mukarekagutsinda ibidafitumumaro mwananiwe gutsinda ahakenewe mwaraguze abanya Mali na barundi ubwo ni mugerimbere ya APR uzasanga muhindumushyitsi mubura nakimwe.ngomwatsinze waosalam.

Bwiza Kuya 3-05-2017 saa 07:43'

Felicitation mon equipe preferé.

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)