RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:33'  -  Umunyarwanda yahimbye umukino witwa ’ANK’ ushobora kwamamara nka ‘Dame’ na ‘Chess’  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 25:03'  -  Ndayisenga na Niyonshuti mu bahanganye na Uwizeye muri shampiyona y’amagare  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 7:25'  -  Volleyball- Abakinnyi 18 ni bo basigaye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu  |  Yanditswe kuya 20-06-2017 saa 24:30'  -  Nyuma y’impanuka ikomeye yakoze, Mugisha Samuel asigaje iminsi 15 agasubira mu masiganwa  |  Yanditswe kuya 19-06-2017 saa 18:21'  -  APR BBC yafashije REG BBC kwegukana igikombe cya shampiyona
Ibura ry’Umusifuzi ryakerereje umukino wa Gicumbi FC vs Musanze FC iminota isaga 30
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umukino wa Gicumbi FC na Musanze FC wakerereweho iminota isaga 30 kubera ibura ry’umusifuzi umwe muri bane ndetse n’ubukererwe bw’uwagombaga gusifura hagati, hagahwihwiswa ko byaba byatewe n’uko umwe muri bo yakoze impanuka.

Nk’uko bisanzwe, umukino wa Gicumbi FC na Musanze FC wagombaga gutangira saa cyenda n’igice (3:30pm), ariko watangiye saa kumi n’iminota ibiri (4:02pm), utangira uyobowe n’abasifuzi batatu aho kuba bane.

Ubwo umukino wari umaze iminota 7 utangiye, ni bwo Umusifuzi bakunda kwita Mazembe yageze ku kibuga, uyu akaba ari we wari wategerejwe ngo umukino utangire, dore ko ari we wari umusifuzi wa kabiri mu bo ku ruhande.

Abasifuzi babanje kugera ku kibuga ari babiri gusa, uwa gatatu ari na we wasifuye hagati ahagera akerereweho, ariko uwa kane we yabuze aza kugera ku kibuga umukino umaze iminota 7 utangiyeAbasifuzi babanje kugera ku kibuga ari babiri gusa, uwa gatatu ari na we wasifuye hagati ahagera akerereweho, ariko uwa kane we yabuze aza kugera ku kibuga umukino umaze iminota 7 utangiye

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ruboneza Prosper yatangarije RuhagoYacu ko gutinda gutangira kw’umukino wa Gicumbi FC na Musanze FC kwatewe ahanini n’uko bamwe mu basifuzi bageze ku kibuga batinze kubera ko imodoka yabazanye yakoze impanuka.

Ati “Ntabwo ari ugukererwa nk’uko bisanzwe, habayeho gutinda gutangira kw’umukino kubera impamvu zatunguranye, za bamwe mu bagombaga kuyobora umukino, bagize ikibazo cy’imodoka yabazanye ibapfiraho bafata indina yo ikora impanuka, bisaba ko hihutirwa gushaka ubundi buryo bagera ku kibuga vuba, bituma habaho gukererwa gatoya nk’iminota igera kuri 30, ariko umukino wabaye kandi wagenze neza.”

Abasifuzi bageze aho baruzuraAbasifuzi bageze aho baruzura

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene yatangaje ko ikererwa ry’umukino ryagize ingaruka ku ikipe ye ndetse na Gicumbi FC bakinaga, kuko abakinnyi bishyuhije bakaza kongera bagahora, icyakora ngo si yo ntandaro yo gutsindwa.

Uwo mukino waje kurangira Gicumbi FC itsinze Musanze FC ibitego 2-1, birimo igitego cya Mutebi Rashid ku munota wa gatatu w’umukino n’icya Suleyman Mudeyi cyabonetse ku munota wa 19, mu gihe Musanze FC yabonye impozamarira ku gitego cya Wai Yeka ku munota wa 87.

Gicumbi FC yahise yiyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, aho yahise igira amanota 27 inganya na Marine FC na Kiyovu Sports, mu gihe hakibura imikino y’iminsi ibiri ya shampiyona.

Batangiye ari batatu nyuma y'aho Komiseri yari amaze guterefona i KigaliBatangiye ari batatu nyuma y’aho Komiseri yari amaze guterefona i Kigali

Umusifuzi wari wabuze yahageze maze Komiseri abanza kumuhata ibibazo mbere y'uko ajya mu mwanya we nk'umusifuzi wo ku ruhandeUmusifuzi wari wabuze yahageze maze Komiseri abanza kumuhata ibibazo mbere y’uko ajya mu mwanya we nk’umusifuzi wo ku ruhande


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)