RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Igitego cya Fiston Nkinzingabo mu minota ya nyuma, gifashije APR FC kunganya na AS Kigali
Print Comments: 16 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya APR FC ibashije kunganya na AS Kigali mu minota ya nyuma y’umukino, ishimangira umwanya wa yo wa 2, muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, iri gukinwa ku munsi wa 26.

AS Kigali yifuzaga gutsinda APR FC ikareba niba yazabona umwanya wa 2, yafunguye amazamu mu gice cya mbere cy’umukino ku gitego cyatsinzwe na Hamidou Ndayisaba, kiza kwishyurwa na Fiston Nkinzingabo habura iminota 4 umukino ukarangira.

JPEG - 191.1 kb
Fiston Nkinzingabo (Iburyo) yishyuye igitego mu minota ya nyuma

JPEG - 169.6 kb
Hamidou yafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Kigali

Umupira ugitangira ikipe ya AS Kigali yatangiye isatira APR FC, wabonaga iminota 10 ya mbere ikinira inyuma cyane. AS Kigali yabonye koruneli ku munota wa 8 bayiteye umuzamu Kimenyi Yves awukuramo.

APR FC yagarutse mu kibuga itangira gukina neza, ariko kugera imbere y’izamu bikaba gacye cyane. Aba basore bakiniraga cyane mu kibuga hagati.

Ahagana ku munota wa 22, APR FC yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ku mupira FIston yazamukanye yihuta, awuhereza Bigirimana Issa wateye ishoti, rigaca ku ruhande gato ry’izamu ririnzwe na Bate Shamiru.

APR FC yakinaga neza, ariko ukabona umusore Habyarimana Innocent atari mu mukino neza.

Ku munota wa 28, AS Kigali yakoze contre attaque, umupira wahawe Mubumbyi Bernabeu akorerwa ikosa na Rugwiro Herve, wahise ahabwa ikarita y’umuhondo, nyuma yo gutega inkokora uyu rutahizamu bahoze bakinana muri APR FC.

Uyu mupira wari uteretse muri metero nka 20, watewe neza cyane na Ndayisaba Hamidou, Yves Kimenyi ashaka kuwufata ngo awugumane, ajyana na wo mu rushundura.

APR FC yari ihise yishyura ikipe ya AS Kigali igitego yagiye kwishima ikibagirwa kurinda izamu, Muhadjili ateye uca hejuru gato y’izamu.

APR FC yatangiye kotsa igitutu AS Kigali ishaka igitego cyane, ikagera imbere y’izamu ariko kuba baboneza mu rushundura bikomeza kubangira.

Jimmy Mulisa ananiwe Gutsinda Eric bahoze bakinana muri APR FCJimmy Mulisa ananiwe Gutsinda Eric bahoze bakinana muri APR FC

JPEG - 212.8 kb
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali

Ku munota wa 35, Muhadjili yaterekewe umupira ku mutwe na Issa Bigirimana ateye umupira uca ku ruhande gato rw’izamu.

APR FC yakomeje gukina neza, ibona korunei 2 mbere gato yo kujya kuruhuka, ariko bananirwa gushyira mu rushundura.

Bakiva kuruhuka Jimmy Mulisa yahise ikora impinduka 2, akuramo Imran Nshimiyimana na Innocent Habyirimana, yinjiza mu kibuga Djihad Bizimana na Eric Tuyishime bita congalais, ashaka kongera imbaraga mu busatirizi.

JPEG - 198.5 kb
Imanishimwe APR FC, yitwaye neza kuri uyu mukino

APR FC yatangiye neza, ku munota wa 48, Imanishimwe Emmanuel wari wakorewe ikosa na Eric Cyubahiro mbere gato yo kujya kuruhuka, akabihererwa ikarita y’umuhondo, yongeye gukora ikosa nk’i rya mbere, ariko umusifuzi Samuel atanga coup franc yonyine.

Ku munota wa 50, ku mupira yari asubirijwe inyuma na Aimable, Kimenyi yawuteye nabi ugana mu izamu, ariko ku bw’amahirwe ye, Mubumbyi ntabwo yari yawukurikiye, arongera awukuramo.

Ku munota wa 52, Rusheshangoga yakiniye nabi Hamidou hafi y’urubuga rw’amahina, Samuel Uwikunda atanga coup franc, yitereye Michel akuramo umupira n’umutwe.

Ku munota wa 61 APR FC yongeye kubona amahirwe akomeye yo kubona igitego cyo kwishyura ku mupira wari uzamukanywe na Fiston Nkinzingabo, witereye mu izamu umupira bakawukoraho ugaca hejuru y’izamu.

Iyi minota APR FC yakinaga neza cyane, ubona ko iri kurusha AS Kigali, ariko gutera mu izamu bikomeza kubangira.

AS Kigalimuri iyi minota ntiyari ikibasha gusatira ikipe ya APR FC. Eric Nshimiyimana yakuyemo Mubumbyi Bernanbeu, yinjiza Ndahinduka Michel, hari ku munota wa 65.

Ku munota wa 72, Muhadjili yarekuye ishoti rikomeye acenze abakinnyi 3 ba AS Kigali, ateye ishoti umuzamu Bate arawufata.

Jimmy Mulisa yahise akuramo Bigirimana Issa ashyiramo Nshuti Innocent, muri iyi minota APR FC yasatiraga cyane ikipe ya AS Kigali.

Ku munota wa 78, APR FC yongeye kotsa igitutu ikipe ya AS Kigali ishaka igitego, ariko abarinda izamu ba AS Kigali bitwara neza.

Ku munota wa 82, ku mupira wari uvuye muri koruneli, habaye akavuyo muri tribune, basifura ko Herve yakiniye nabi Bate Shamiru.

Ku munota wa 84, Eric Nshimiyimana yakuyemo Emmanuel Uwimana yinjiza mu kibuga Sebanani Emmanuel Crespo.

Fiston Nkinzingabo yazamukanye umupira yihuta ku munota wa 85, ashyirwa hasi na Bishira Latif ku murongo w’urubuga rw’amahina, yatewe na Muhadjili, umupira ujya muri koruneli.

Ku munota wa 90, APR FC yakomezaga gusatira cyane ikipe ya AS Kigali. Innocent Nshuti yarekuye ishoti riremereye, umupira Bate awukozeho ufata igiti cy’izamu uragaruka.

Ku munota wa 92, APR FC yabonye indi coup franc, ku ikosa ryari rikorewe Djihad, ariko Muhadjili awuteye, bakorera ikosa Nsabimana Eric.

JPEG - 247.1 kb
Kodo asigaye ari umwe mu batoza ba AS Kigali
JPEG - 188 kb
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Ku mupira wari ubuye muri koruneli, waherejwe Nkinzingabo Fiston, wahise arekura ishoti rikomeye, umupira Bate Shamiru ajya kuwukura mu rushundura.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali: Bate Shamiru, Cyubahiro Eric, Benedata Janvier, Bishira Latif, Kayumba Soter, Rodrigue Murengezi, Eric Nsabimana, Ntamuhanga Tumayine, Ndayisaba Hamidou, Emmanuel Uwimana Nsoro,Mubumbyi Bernabeu.

JPEG - 188.2 kb
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga, bakina na AS Kigali

APR FC: Kimenyi Yves, Rusheshangoga Michel, Emmanuel Imanishimwe, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imran Nshimiyimana (45’ Bizimana Djihad), Yannick Mukunzi, Fiston Nkinzingabo, Muhadjili Hakizimana, Issa Bigirimana (69’ Nshuti Innocante), Innocent Habyarimana (45’ Tuyishime Eric).

JPEG - 197.3 kb
Abatoza bombi, bagabanye amanota kuri uyu wa gatanu

Indi mikino yabaye:

  • Etincelles 2-1 Marines
  • Sunrise 2-3 Police FC
  • Musanze 1-2 Amagaju
Derick Kuya 21-05-2017 saa 19:19'

Mutuze nigra APR ab bajying binwera utuyucyi nibaz APR icyaricyo mn ngo gikundiro ngakundane numunyana na APR nayibwiricyi nizane abataka kbx nah uriy gasenyi tuzayica tuyucariye kbx

ema Kuya 20-05-2017 saa 20:22'

Muri ba bitwenge KBS ngo Imana yakoresheje igikona?nabyabindi birya ibigori byabaturage c nabyo ra?ko yatumye 1 nkabambona bihari kubwinshi ubundise ubwiwe niki icyo Imana yatumye?waruhari umupira numupira IMANA n’Imana poritiki ni poritiki twese abarayo dukora umuganda turara irondo akagoroba kababyeyi nizindi gahunda za reta turazikora ntimukitiranye ibintu nshuti zange ,rero manegeka yanyu yacyuye igihe numwaka utaha nibatayiheka nubundi ntacyo yatwara indangare gusaaa nawamuhungu nemeraga rusheshangoga arigendeye muraje mubone

ineza Kuya 20-05-2017 saa 20:15'

Umva sha mwabareyo MWe nubwo mwirata NGO mutwaye igikombe ntibizatuma tutabarusha ibikombe byinshi kandi Rizal one za tubatsinde kandi tubarinde kuko mwibukeko aritwe tubarindiye umutekano

ineza Kuya 20-05-2017 saa 20:13'

Umva sha mwabareyo MWe nubwo mwirata NGO mutwaye igikombe ntibizatuma tutabarusha ibikombe byinshi kandi Rizal one za tubatsinde kandi tubarinde kuko mwibukeko aritwe tubarindiye umutekano

dina Kuya 20-05-2017 saa 15:13'

Harya ngo Gikundiro iraroga? ubonye yabugize ikabaheraho ikabica mwa bikona mwe byiyemera kubi. ngo igikona nicyo Imana yakoresheje ngo igaburire Elia.? icyo imana yakoreshzje cyarangije ubuzima kera cyane. dusubiye mumateka tukanasesengura twasanga ubwo igikona giheruka gukinira igikombe nyabyo ari mumyaka yakera nka 2008! naho ibindi n’intwereranaya Ferwafa

rulove Kuya 20-05-2017 saa 10:17'

musesenguzi urasekeje cyane rwose! APR FC nta matsiko yo guterura igikombe ifite kuko ibitse byinshi

rulove Kuya 20-05-2017 saa 10:02'

Ariko ariko!!!!! ese kumenya umupira wowe ema ushaka kuvuga ni ukuhe ra? ibikombe bingahe? mu myaka ingahe? mu banyarwanda bangahe? mwakabaye mutekerez ku nzara mufite mukamenya ko ubutaha mushobora gukenera kongera kurya imbere ya Musanze!!! iyo tubaze ibitego byinjiye mu izamu rya Rayon muri retour biragaragaza ko mwubakiye ku musenyi! ahubwo nimutekereze ibihe bigiye kubasohoreraho kuko ak’imuhana kaza imvura ihise! APR FC tuti "Rwanda rwacu gihugu cyatubyaye, amaboko yacu azagukorera Rwanda" tuzi aho tuva bigatuma twiyubaka tuzi aho tujya kandi ntidusenye ibyo tumaze kugeraho ubwo rero APR FC ishatse yabareka mwazajya kugeza ku bikombe ibitse mutakiriho hasigaye inzozi muri mwe> APR FC Oyeeeeeee!
Muzi ko igikona Imana yagikoresheje mu kugaburira umukozi wayo Eliya? Rayon nimutuze kuko imana zanyu tugiye kuzimenaguza imbaraga z’Imana yacu ari na yo ya Eliya.

knc Kuya 20-05-2017 saa 09:13'

Irari irarimbutse,irari,irarimbutse ?igikona cyirarimbutse!wowe Else umwaka utaha nabwo uzakomeze uhumurize bagenzi bawe !!!!muvuga gute ko umukeba adaheruka igikombe ! umwaka ushize mwatwaye champion,atwara icyAmahoro!ubu afite champion mwe mufite ikizere cyicy’Amahoro?

Jkb Kuya 20-05-2017 saa 08:34'

Sha umvako mutazayakoma,muzayakoma mwigura uko byagenda kose.Emili aribeshya.

aimable Kuya 20-05-2017 saa 07:46'

ariko abafana ba matiku burozi fc mwabaye mute koko? uretse ko muhekwa n’abasifuzi na Degaule ushaka amajwi ubundi mukina iki? ubwo rero ngo mwatwaye igikombe hahhhhh muzongera mukubitwe nikipe yanyuma muri Nigeria. icyanyu ni ukwiba mwitwaje abasifuzi gusa. gasenyi burozi fc we uragapuuuuuuu

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)