RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 26:25'  -  Rugby: Zambia isezereye u Rwanda irunyagiye ku bitego 92-3  |  Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 14:28'  -  Amafoto- REG yatsindiye Patriots imbere y’imbaga y’abafana, ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:07'  -  Uwizeye Jean Claude yashimiye Bosco nyuma yo gukura umwanya wa kabiri muri Eritrea  |  Yanditswe kuya 27-04-2017 saa 16:52'  -  Rugby- U Rwanda rwatsinze Mauritius ruhanga amaso Zambia  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 25:49'  -  Basketball: Kuri uyu wa gatanu Patiots vs REG umuriro uzaka
Ikinyuranyo cy’amanota 8 ntigihagije ngo Rayon Sports itware igikombe- Masudi Djuma
Print Comments: 21 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yo gutsinda AS Kigali mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 muri Azam Rwanda Premier League, Masudi Djuma utoza Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko amanota 8 yonyine adaha Rayon Sports ikizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports yitwaye neza mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cumi n’umunani wa Shampiyona itsinda AS Kigali igitego 1-0 cya Manzi Thierry.

AS Kigali yahabwaga amahirwe yo kuba yatsinda Rayon Sports cyangwa bikanganya bigendeye ku buryo ihagaze muri iyi minsi kuko yaje gukina uyu mukino ifite amanota mirongo ine (40) yashakaga kuba yakongera.

Amakipe yombi yakinnye umukino mwiza ariko amahirwe n’intsinzi bisekera Rayon Sports yakinaga uyu mukino nta gihunga ifite kubera ko mbere y’uko iza gukina uyu mukino yari ifite amanota atanu (5) imbere ya APR FC ya kabiri.

AS Kigali yihariye umukino mu gice cya mbere, Ndahinduka Michel yari yazonzeabakinnyi ba Rayon Sports, aha ahanganye na Nshuti Xavio DominiqueAS Kigali yihariye umukino mu gice cya mbere, Ndahinduka Michel yari yazonzeabakinnyi ba Rayon Sports, aha ahanganye na Nshuti Xavio Dominique

Masudi Djuma, umutoza wa Rayon Sports we asanga kuba ikipe atoza yarahaye intera y’amanota umunani (8) ikipe iyikurikiye bitaramuha ikizere cyo gutwara igikombe, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino batsinzemo AS Kigali.

"Icyo navuga ntago amanota umunani yatwara igikombe icyo ni icya mbere, icya kabiri buriya ugize ikizere kirenze byica ibintu byinshi icya ngombwa ni uko twitegura buri mukino kuko ni ibirarane abandi baba barimo kutureba, abandi bose ntago barimo gukina iyo mikino ni mibi cyane."

"Niyo mpamvu nakubwiye ntago wakina neza kandi utsinda kubera ko umuntu uza gukina nawe aba yakwiteguye, uzabibona no kuwa gatatu, umutoza ukomeye, abakinnyi bakomeye, ikirarane abandi baba barimo kukureba ntago biba byoroshye".

"Ariko icyangombwa n’uko iyo ugize amahirwe abari inyuma bakanganya cyangwa bagatsindwa wowe ufite ibirarane biba ari ngombwa ko ushyiramo ingufu ugatsinda ibirarane byawe nicyo cya ngombwa"-Masudi Djuma, umutoza wa Rayon Sports.

Masudi Djuma wari wagarutse ku ntebe y'abatoza nyuma yo guhagarikwa umukino umwe,asanga urugendo rukiri rurerureMasudi Djuma wari wagarutse ku ntebe y’abatoza nyuma yo guhagarikwa umukino umwe,asanga urugendo rukiri rurerure

Nyuma yo gutsinda ikirarane cya AS Kigali, Rayon Sports yakomeje gushimangira umwanya wa mbere n’amanota mirongo ine n’icyenda (49), ikaba irusha APR FC iyikurikiye amanota umunani (8) yose mu gihe ifite ikindi kirarane izakinamo na Sunrise kuwa gatatu tariki 29 Werurwe 2017.

EMMANUEL Kuya 29-03-2017 saa 18:50'

DUSEREBURE IGIKOMBE

Dixon Kuya 28-03-2017 saa 22:17'

Masudi nsigaye mwemera inama namugiriye yo kwirinda gutangaza menshi mbere yumukino yarayikurikije none ibintu ni sawa. Komerezaho!

Rukundo claude Kuya 28-03-2017 saa 12:51'

Ariko ahantu barasetsa ngoyanga masudi ubundic wamukundaga ngumwogereriki ufite ahubwo humuka urebekure nahubundi twabenekeye tuzahurira munzira tugaruka mwemukigenda ,ahubwo gikundiro rata ogeramo amanyi tugere kumusi wubukwe dorub cong ni kot narabihanaguye titegereje umusi wubukwe nah abakwanga baragosorera murucaca Abareyo oyeeeeeeee!!!!!!!!!!!!

Bwiza Kuya 27-03-2017 saa 17:03'

Mutoza mwiza Masudi komereza aho kbasa ushyiremo imbaraga nyinshi dutware igikombe, buri mukino wose ujye wongeramo imbaraga birashoboka kutugeza ku byishimo, nanjye nzafana Gikundiro paka.

Donat Kuya 27-03-2017 saa 12:55'

Igikombe cyatangiye kuduhumurira uwashaka yakanisha imyenda yubukwe .

Pascal Kuya 27-03-2017 saa 11:08'

masudi urugendo rucyahari

evode Kuya 27-03-2017 saa 01:15'

ntabindi nugutwara igikombe

vava Kuya 26-03-2017 saa 19:51'

masudi oyeee!!ariko c ko masudi atagikinisha shasiri nubuhoro namugarure turamukumbuye.pps74

Athanase Kuya 26-03-2017 saa 19:07'

Nta mpamvu yo gutakaza inota na rimwe. Komereza aho Gikundiro tukuri inyuma.

revev Kuya 26-03-2017 saa 18:44'

masudi djuma witekereza byinshi tekereza igikombe nibyo byambere kdi ufitiwe ikizere amen

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali251447
05Bugesera FC241039
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports24-1422
14Gicumbi FC24-1521
15Marines FC24-1520
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE - vs - KIYOVU flag
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA - vs - BUGESERA flag
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE - vs - APR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - MARINES flag
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)