RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Impinduka ku mikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona
Print Comments: 10 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izakomeza mu cyumweru gitaha, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza impinduka ku mikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona uzakinwa mu cyumweru gitaha.

Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 64 izabanza gukina ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona yari guhuriramo na Mukura Victory Sports mu kwezi gushize, ubwo yiteguraga guhura na Rivers United mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup, umukino uzaba kuwa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017, Rayon Sports igatwara igikombe igihe yaba ibonye amanota atatu isabwa.

Rayon Sports ishobora gutwarira igikombe kuri Mukura VSRayon Sports ishobora gutwarira igikombe kuri Mukura VS

Uyu mukino ukaba wateye impinduka mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro, aho AS Kigali izakira Mukura Victory Sports mu mukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru saa 20:00 kuri Stade ya Kigali.

Mu gihe kuri gahunda yari isanzwe, umunsi wa 27 wa shampiyona wagombaga gutangira tariki ya 19 Gicurasi ugasozwa tariki ya 21, FERWAFA yamaze kwimura imikino itandukanye, iyigiza imbere.

Uyu munsi wa 27 uzatangira gukinwa kuwa Kane tariki ya 18, aho AS Kigali izakira APR FC kuri Stade ya Kigali, umukino wagombaga kuba tariki ya 20.

Umukino wa AS Kigali na APR FC wigijwe imbereUmukino wa AS Kigali na APR FC wigijwe imbere

Umukino wa Marines na Etincelles, uwa Musanze FC na Amagaju FC n’uwa Kirehe FC na Bugesera yari kuba tariki ya 21 yazanwe tariki ya 19 Gicurasi kimwe n’uwa Sunrise FC na Police FC wari kuba tariki ya 20 z’uku kwezi.

Umukino wa Pepiniere FC na Rayon Sports wakuwe tariki ya 19 ujyanwa tariki ya 20, uhasanga uwa Espoir FC na Kiyovu SC ndetse n’uwo Mukura Victory Sports izakiramo Gicumbi FC.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 27 wa shampiyona


Kuwa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2017

  • AS Kigali vs APR Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017

  • Marines Fc vs Etincelles Fc (Stade Umuganda)
  • Sunrise Fc vs Police Fc (Nyagatare )
  • Kirehe Fc vs Bugesera Fc (Kirehe)
  • Musanze Fc vs Amagaju Fc (Stade Musanze)

Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017

  • Espoir Fc vs SC Kiyovu (Rusizi)
  • Pepiniere Fc vs Rayon Sports (Ruyenzi )
  • Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
Vandame Kuya 14-05-2017 saa 19:07'

Ariko aba Rayon muransetsa ubu igikombe mugiye gutwara inshuro zibarirwa kuntoki nimyaka mumaze nizo zigiye gutuma ibintu byose bihagarara ngo igikombe igikombe!!nukuri muragikwiye ariko namwe muge muvuga make kabisa.

Musesenguzi Kuya 13-05-2017 saa 23:06'

Didas,
Itegeko rivuga ko ikipe zose zikinnye n’ikipe yamaze gutwara igikombe zigomba kuyikomera amashyi.
Keretse niba ritari muya Ferwafa.
Nayo rero nibashaka bazayakome bareba hasi, ariko bazayakoma tuuuuuu!!!!!!
Icy’ amahoro se bazaba bacitse AS Kigali cg AS Muhanga??!!

Didas Kuya 13-05-2017 saa 17:34'

Rayon igikombe 100000000% nicyayo gusa tubabajwe nuko Apr itazadukomera amashyi!!!! Oyeee rayon nicy’amahoro ntikiducike tuzakimanikire k’amahoro stadium

jado muhire Kuya 13-05-2017 saa 12:45'

barashaka ko Apr itazadukomera amashyi nicyo barigukwepa???? kuko mukura nitwe tuzayakira buriya niyo izadukomera amashyi TU!!??

mugisha Kuya 13-05-2017 saa 10:42'

ferwafa nayo ni danger kbsa burimunsi impinduka ahaaaaa champion ni hatari akazi karabananiye

sel Kuya 13-05-2017 saa 10:14'

turasaba ko match ya rayon na mukura bayishyira 18h30 .tukaza kubwinshi turangije akazi

yaya Kuya 13-05-2017 saa 08:40'

Rugende?????? Mujye mubanza musubiremo injury zanyu.

Mile Kuya 13-05-2017 saa 08:22'

Igikombe kiigomba kurara mububiko bwa rayon Kuwa gatatu

-####- Kuya 13-05-2017 saa 08:03'

nibatwihere igikombe hakiri kare nubundi badutinzaga ntimwabonye ko na chelsea yabishoje

Akanagato Kuya 13-05-2017 saa 07:19'

Ntakabuza,tuzagiterurira Kuri Mukura.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)