RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Muhadjili na Issa bafashije APR FC kwisubiza umwanya wa 2
Print Comments: 13 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya APR FC itsinze mukino w’umnsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda wayihuzaga n’ikipe ya Espoir FC, ihita yisubiza umwanya wa 2, ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ibitego 2 bya APR FC byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Hakizimana Muhadjili n’umutwe n’igitego cya 2 cyatsinzwe na Issa Bigirimana, ni byo bihesheje APR FC amanota 3, mu mukino yarushijemo cyane ikipe ya Espoir FC.

JPEG - 181 kb
Muhadjili watsinzi igetego cya mbere
JPEG - 223.3 kb
Issa Bigirimana watsinze igitego cya 2

FT APR FC 2-0 Espoir

90’+1’ Imanishimwe Emmanuel uzamukanye umupira yihuta awuha Maxime ateye mu izamu barawufata

90’ Hongeweho iminota 3

88’ Koruneli ya APR FC ku ishoti ryari ritewe na Muhadjili, uhise anayiterera ntiyagira icyo itanga

86’ Contre Attaque ya Espoir FC ibahaye koruneli ariko ntiyagira icyo ibamarira

85’ Coup franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Congolais, Muhadjili awuteye abakinnyi ba Espoir birwanaho

81’ Espoir FC iri kugerageza gushaka uko yabona igitego 1
Ariko byayangiye

78’ Koruneli ya APR FC itewe na Muhadjili umuzamu awukuramo, asubije mu izamu Muhadjili umupira uca hejuru.

76’ Ikosa rihise rikorerwa Maxime, ni coup franc ya APR FC itewe nabi cyane na Djihad Bizimana.

75’ Sekamana Maxime asimbuye Yannick Mukunzi.

74’ Yayayaya, amahirwe macye kuri Nshuti Innocent wari ucenze abakinnyi 2 b’inyuma ba Espoir ndetse n’umuzamu, ateye mu izamu, haza undi musore arahagoboka. Aba bana 2 bavuye muri academy ya APR FC bazi umupira cyane.

72’ Isharakitoga Trezol asimbuwe na Ndikumana Bodo.

71’ Ikarita y’umuhondo kuri Nshuti Innocent ukiniye nabi Gatoto.

67’ Nshuti Innocent asimbuye Bigirimana Issa.

JPEG - 178.5 kb
Umutoza Jimmy Mulisa, areba uko abasore be, bazengereza Espoir

JPEG

JPEG - 152.8 kb
Ndizeye Jimmy yarebaga ikipe ye byanze burundu

65’ Espoir FC yari yongeye kuzamukana umupira neza, bawuteye APR FC birwanaho ujya muri Koruneli, itagize icyo itanga.

62’ Koruneli bateye vuba vuba, ariko ntiyagira icyo ibamarira.

61’ Espoir FC yari ikoze contre attaque, umupira bawuhereza Mulungula Albert, ateye Kimenyi awushyira muri koruneli.

JPEG - 214.3 kb
Rugwiro yacishagamo akajya gushaka ibitego imbere

60’ Tuyishime Eric umwe mu bana bato bazi umupira cyane, ucenze abakinnyi ba Espoir 2, ahereza Djihad, uhinduye nabi umupira.

58’ Koruneli ya APR FC itewe vuba na Muhadjili, Djihad ateyemo bawukuramo, arongera atera mu izamu bawukuramo.

55’ Koruneli itewe na Muhadjili umupira wushyira hanze.

54’ Koruneli ya APR FC. Espoir bakuyemo Bugingo Samson, asimburwa na Renzaho Samson.

51’ APR FC yari izamukanye umupira bawuha Imanishimwe, uwuhinduye umuzamu arawufata.

49’ Mulungula Mulondja wari ubonye umupira mwiza, ariko ananirwa kuwushyira mu izamu. APR FC 2-0 Espoir.

47’ Espoir FC itangiranye umuvuduko, ishaka uko yagabanya umwenda.

JPEG - 232.3 kb
Uyu Mwana witwa Congolais yinjiye mu kibuga asimbuye Papy, atangira guha akazi gakomeye abakina inyuma ba Espoir

46’ Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rwa APR FC, Tuyishime Eric " CONGOLAIS" asimbuye Patrick Sibomana.

45’+2’ Igice cya mbere kirangiye APR FC, iri mbere n’ibitego 2-0 bwa Espoir FC.

45’+1
Umupira mwiza wari uzamukanywe na Bizimana Djihad na Muhadjili Hakizimana bawuhererekanya, Muhadjili ateye mu izamu, Patrick awukuramo

45’ Hongeweho iminota 2

44’ Umupira utewe na Mbogo Ali, uca ku ruhande rw’izamu.

42’ Coup franc ya APR FC, ikosa rikozwe na none Imran Nshimiyimana.

JPEG - 182.8 kb
Yannick Mukunzi yitwaye neza igice cya mbere

42’ Mukunzi Yannick wari ugerageje ishoti rya kure, umupira uca ku ruhande gato.

40’ Nyandwi Saddam wari ugerageje kuzamukana umupira ku ruhande rw’iburyo, awuhereza Hakundukize Adolphe uwuhinduye, habura ukozaho umutwe.

36’ Abakinnyi ba APR FC bari kotsa igitutu bigaragara ikipe ya Espoir FC.

33’ Gooooooooaaaaaaaaal, ku burangare bw’abakina inyuma ba Espoir FC, Issa Bigirimana ahaye APR FC igitego cya 2.

31’ Koruneli ya Espoir FC iyewe na Bugngo Samson, ariko abakinnyi ba ARP FC bakiza izamu.

29’ Espoir FC imaze umwanya igerageza gusatira APR FC, ariko igasanga abakinnyi ba APR FC inyuma bahagaze neza.

JPEG - 223.3 kb
Jaques wagize ikibazo akavamo, areba uko ikipe ye iri gutsindwa nyuma yo kuvamo

24’ Imran Nshimiyimana azamukanye umupira agongana na myugariro wa Espoir mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Samuel ntiyatanga penaliti. APR FC iri kurusha Espoir cyane muri iyi minota.

JPEG - 223.8 kb
Muhadjili na bagenzi be, bishimira igitego cya 1
JPEG - 224.3 kb
Hakizimana Muhadjili, umwe mu bakinnyi bo hagati bazi gutsinda ibitego

23’ APR FC ibonye indi coup franc itewe na Muhadjili umupira Innocent arawufata.

21’ Goooooooooaaaaaaaaal, igitego cya mbere cya APR FC, gitsinzwe na Muhadjili Hakizimana n’umutwe, ku mupira ahawe na Rusheshangoga Michel.

20’ Kapiteni wa Espoir FC Wironga Jacques wavunitse, avuyemo asimburwa na Gatoto Serge.

18’ Contre attaque ya APR FC, bazamutse bihuta, umpira bawuteye ujya hanze, umuzamu wa Espoir FC Isingizwe aryama hasi, ariko ahita ahaguruka.

17’ Coup franc ya Espoir FC muri metero 30, ku ikosa rikorezwe na Yannick. Ishoti rikomeye,ritewe na Mbongo Ali umuzamu Kimenyi umupira awukuramo.

15’ Umukino umaze umwanya ukinirwa hagati mu kibuga, ubaye uhagazeho gato, myugariro wa Espoir aravunitse.

11’ Koruneli ya mbere ya Espoir ku mupira urengeje na Rugwiro, bawuteye abakinnyi ba APR FC barongera barawurenza, ariko bongeye gutera bakora ikosa mu rubuga rw’amahina rwa APR FC.

10’ Koruneli ya APR FC, umukinnyi wa Espoir usubije inyuma nabi, ashaka kuwuha umuzamu, urarenga. Barawuteye uvamo coup franc itewe na Muhadjili, umuzamu wa Espoir awukuramo.

9’ Umukino APR FC iri guhererekanya neza kurusha Espoir FC. Muhadjili abona buryo, ntiyabasha kububyaza umusaruro.

5’ Coup franc ya Espoir fc, ikosa ryari rikozwe na Imran Nshimiyimana, ariko umuzamu Kimenyi wa APR FC, awukuramo neza.

4’ Indi coup franc ya APR FC itewe na Patrick Sibomana, umuzamu wa Espoir FC ayishyira muri koruneli, itagize icyo itanga.

2’ Koruneli ya APR FC itagize icyo itanga, yari ihinduwe na Sibomana Patrick

1’ Igice cya mbere cy’umukino gitangijwe na APR, itangiye yotsa igitutu Espoir, ihita ibona koruneli.

JPEG - 177 kb
Abakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibuga
JPEG - 221.6 kb
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga:

ESPOIR FC: Isingizwe Patrick, Nyandwi Saddam, Moninga Warusambo, Mbongo Ali, Wilondja Jacques, Mutunzi Clement, Dushimemugenzi Jean, Hakundukize Adolphe, Isharikitoga Trezol, Mulungula Mulondja Albert, Bugingo Samson.

APR FC: Kimenyi Yves, Rusheshangoga Michel (C), Emmanuel Imanishimwe, Rugwiro Herve, Aimable Nsabimana, Yannick Mukunzi, Imran Nshimiyimana, Djihad Bizimana, Muhadjili Hakizimana, Patrick Sibomana, Issa Bigirimana.

Edward Kuya 7-05-2017 saa 16:10'

ESPOIR POLE SANA KUGUTSINDWA;MWONGERE MUGARUKE KU MATEKA YO GUTSINDA A.P.R KUKO MWAGIYE MUYIKUBITA KIMWE KU BUNTU/KU BUSA.COACH MUZASHAKE UMUSATIRIZI WIHUTA KUKO UBURYO BWIZA BWO KURINDA IZAMU ARI UGUSATIRA"LA MEILLEURE DEFENSE C’EST LA MEILLEURE ATTACHE"
NAHO A.P.R. YIHANGANE NTABWO IGITWAYE IGIKOMBE CYA CHAMPIONNAT URETSE KO N’ICYAMAHORO /PEACE CUP NACYO NTACYO IZATWARA.
BAKUNZI BAVANDIMWE BA RAYON SPORT NA A.P.R F.C MUJYE MUTANGA IBITEKEREZO BYANYU MU BWISANZURE ARIKO MUGARUKE KU MUCO W’UBWOROHERANE NO KUBAHANA BITYO BIJYE BINABARINDA KUMERA NK’ABAHANGANA.
MUKOMERE CYANE BANYWANYI

Murenzi Kuya 7-05-2017 saa 14:21'

Induru zibikeri ntizibuza inka kunywa amazi
Musesenguzi comment zawe kuri APR ntacyo zizayitwara

rulove Kuya 7-05-2017 saa 13:42'

Gasenyi mwapfa Kiyoni!!! Ikiyoni iyo kiri mu kirere amatotoro yacyo abasha kugwa muri gasenyi

rulove Kuya 7-05-2017 saa 13:20'

Harya Gasenyi iracyurira indege gukina hanze ra? cg nayo ni a.k manegeka! uzi kunanirwa gukora mu biryo biri imbere yawe ko ari nko kuba umuvumbyi w’izo utengewe! bitera inzara weeeee!

sitiveni Kuya 7-05-2017 saa 01:29'

Uwayiziritse yabonye ko yatwaye igikombe none yarayizituye isigaye itsinda bose babireba ariko aramenye muri peace cup ntazongere kubikora kuko twaramutahuye kanyamayayi we yazungurutse ikibuka aroga rivers ibitahuye nayo ipfubya umuti bigatuma burozi fc ivamo amaramasa imbere yabaje kuyishungera.

Rutabura Kuya 7-05-2017 saa 00:31'

Karoli acitse espoir kabisa narinziko ikiyoni bagihindura agasamunyiga

ema Kuya 6-05-2017 saa 20:51'

Nukosha manegeka we komeza wibe utwo dukipe wabona igikosi ukijana mwa?hanyanyaza yeee uranyumvaaaaaaaaa ko utitaba?ha.ha.ha

Venuste Niyotwagira Kuya 6-05-2017 saa 19:28'

APR nibyiza kuba mwatsinze ariko nizereko mudatekereza ibyo gutwara igikombe mbona ntaroho mugira wasanga Jimy wanyu ababeshye namwe mugakoma yombi.

-####- Kuya 6-05-2017 saa 18:53'

Yego !!! Tukurinyuma

gasenyi Kuya 6-05-2017 saa 18:51'

Burozi FC gabanya ibigambo baca umugani ngo ntarutugu rukura ngorusumbe ijosi

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)