RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
Etincelles 0-2 APR FC Issa na Aimable basubije APR FC ku mwanya wa kabiri
Print Comments: 37 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya APR FC yongeye kubona intsinzi muri shampiyona nyuma yaho ibitego bya Issa Bigirimana na Nsabimana Aimable, bitumye batsindira Etincelles i Rubavu ibitego 2-0.

Dore uko umukino wagenze muri rusange

FT Etincelles 0-2 APR FC.

90’ Iminota itatu y’inyongera. Etincelles 0-2 APR FC

Coup Franc ivuyemo ntacyo Bizimana Djihada ayimajije kuko ateye umupira mu maguru y’abakinnyi ba Etincelles.

80’ Benedata Janvier yazamukanye umupira neza acenga abakinnyi bane ba Etincelles gusa aza gukorerwa ikosa hafi y’urubuga rw’amahina. Coup Franc ya APR FC

77’ Bizimana Djihad yasimbuye Sibomaba Patrick Papy

Abafana ba Rayon Sports bari baje kureba ko umukeba yongera gutakazaAbafana ba Rayon Sports bari baje kureba ko umukeba yongera gutakaza
Aba Etincelles bati ni uko twari twishoboyeAba Etincelles bati ni uko twari twishoboye
Aba APR FC bo barimo bishimira intsinziAba APR FC bo barimo bishimira intsinzi
Bati Shimwa Allah udukuye i RubavuBati Shimwa Allah udukuye i Rubavu
AKA Nyiragasazi yari ahabayeAKA Nyiragasazi yari ahabaye
Mu misozi myiza ya RubavuMu misozi myiza ya Rubavu

70’Amakarita ya mbere y’umuhondo mu mukino ahawe abakinnyi babiri ba Etincelles. Nsengiyumva Irshadi wakoreye ikosa Issa Bigirimana na Mugwaneza Pacifique kubera kwivumbura ku cyemezo cy’umusifuzi.

Akavura katangiye kujojoba kuri stade Umuganda.

68’ Etincelles 0-2 APR FC. Ikipe y’i Rubavu yatangiye kotsa igitutu APR FC aho kuri ubu imaze iminota ine itsiritsimba imbere y’izamu rya Emery Mvuyekure.

65’ Tuyishime Eric bakunze kwita Congolasi afashe umwanya wa Maxime Sekamana byari byanze uyu munsi-APR FC.

60’ Etincelles 0-2 APR FC. Mahoro Nicholas asimbuye Kikunda Musombwa Patrick- Etincelles.

55’ Nkinzigabo Fiston asimbuye Hakizimana Muhadjili wagarukaga mu kibuga nyuma y’imvune yari amazemo iminsi.

APR FC ni yo itangiranye imbaraga igice cya kabiri. Imanishimwe Emmanuel yazamukanye umupira ku munota wa 48, awugeza mu rubuga rw’amahina, ashatse kuwushyira mu izamu Jean Paul awushyira muri corner itagize icyo itanga.

Igice cya kabiri cy’umukino kiratangiye

Rusheshangoga Michel na Kambale Salita ni bo bayoboye amakipe yombiRusheshangoga Michel na Kambale Salita ni bo bayoboye amakipe yombi
Benedata Janvier ni we watanze umupira wabyaye igitego cya mbereBenedata Janvier ni we watanze umupira wabyaye igitego cya mbere
Issa Bigirimana yafunguye amazamu hakiri kareIssa Bigirimana yafunguye amazamu hakiri kare
APR FC yaherukaga kuyobora umukino ikina na MukuraAPR FC yaherukaga kuyobora umukino ikina na Mukura
Issa Bigirimana abeshya ba myugariro ba Etincelles ngo bamuhugireho birangira Aimable yongeye gutsindira i RubavuIssa Bigirimana abeshya ba myugariro ba Etincelles ngo bamuhugireho birangira Aimable yongeye gutsindira i Rubavu

HT Etincelles 0-2 APR FC. Ibitego bya Issa Bigirimana na Nsabimana Aimable bitumye APR FC ijya mu karuhuko yemye.

45’ Umunota umwe w’inyongera igice cya mbere kikarangira.

44’ Coup Franc ya Muhadjili irihukiye mu ntoki za Rukundo Protogene Taiga

37’ Sibomana Patrick Papy yari atunguye umunyezamu Taiga gusa umupira ukomeye ateye uyu munyezamu awushyira muri Corner. Iyi Corner ivuyemo Papy yayiteretse ku mutwe wa Imanishimwe ariko umupira ujya hanze.

34! Gentil uramwumva. Kambale Salita Gentil azamukanye umupira aca kuri Mangwende yihitira agera mu rubuga rw’amahina awuterekera neza Kikunda Patrick gusa uyu awushyira hanze.

Umupira umaze iminota 30 utangiye. Urebye nta buryo bukomeye bwabonetse ku mpande zombi uretse ubwavuyemo ibitego bibiir bimaze gutsindwa kugeza magingo aya.

GOAL! 21. Kuri Corner ya Sibomana Patrick Papy, Aimable Nsabimana atsindiye APR FC icya kabiri.

GOAL! Umupira ugitangira ku isegonda rya 30 gusa, Benedata Janvier aterekeye umupira mwiza Papy uhise uwukata neza ku mutwe wa Issa Bigirimana, Rukundo Protogene ntamenye aho umupira unyuze. Etincelles 0-1 APR FC.

APR FC yabanje mu kibugaAPR FC yabanje mu kibuga
Etincelles yatunguwe Etincelles yatunguwe
Aimable yitakuma mbere yo gutsinda igitego cya kabiriAimable yitakuma mbere yo gutsinda igitego cya kabiri

APR FC yegukanye intsinzi mu mikino YOSE itatu iheruka gukina, gusa icyo twakiwbutsa gusa ni uko yari iya gicuti. Muri shampiyona, APR FC ifite intsinzi imwe mu mikino irindwi iheruka yakuyemo amanota umunani muri 24 yari akenewe.

Akazuba kararnganiye kuri stade Umuganda y’i Rubavu, aho abafana bagerageje kwitabira nubwo atari benshi. Ikigaragara, ni uko umuryango umwe ari wo uri kugaragaramo abafana ba APR FC, ibindi bice bisa n’umutuku, Etincelles irahagarariwe.

Reka rero tubanze tukugezeho abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Etincelles: Rukundo Protogene, Manishimwe Yves, Nahimana Isaaka, Kayigamba Jean Paul,Mugwaneza Pacifique, Nsengiyumva Irshade, Gikamba Ismael, Mumbele Saiba Claude, Kambale Salita Gentil, Nsengayire Shadad, Kikunda Musombwa Patrick.

APR FC: Mvuyekure Emery, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa, Benedata Janvier, Nshimiyimana Amran, Sibomana Patrick, Sekamana Maxime

Abasimbura APR FC: Ntaribi Steeven, Mwiseneza Djamar, Ngando Omar, Tuyishime Eric, Nshuti Innocent, Bizimana Djihad, Nkinzingabo Fiston

Abasimbura Etincelles: Nsengimana Dominique, Byamungu Cedric Abbas, Nshimiyimana Iddi, Niyonkuru Sadjati,Uwase JMV, Mukimbili Mahoro Nicholas, Niyonsenga Ibrahim.

john Kuya 6-04-2017 saa 07:07'

Ariko gutukana mubikurahe inzererezi murazizi? wari waza kureba umupira wa Rayo ubone uko sitade iba yuzuye umuntu se yaba inzererezi akabona nigihumbi please gutukana bibi apr mubyemere muri mubihe Royo oyeeeeeeee bibi rwose

jean Kuya 5-04-2017 saa 12:02'

sinjya ntukana ariko sinumuco ubwo burozi muvuga kuri rayon sinzi ko bwaruta ruswa Apr yinjije muri ruhago nyarwanda mutuze rero mwese mumenye ko ntamwiza wabuze inenge

fils Kuya 4-04-2017 saa 00:30'

congz ku bahungu bacu... ark I’m still standing on my point we need a coach ,,, WIN , DRAW OR LOSS ,,,,,, MULISA OUT.

We really respect you as our lovely legend , ark nturagera ku rwego rwo gutoza APR, rero banza ujye kwiga , uzaze uri ku rwego.

ms Kuya 3-04-2017 saa 22:38'

hhhhhhh mwiba batababona ubuse muzibirahe kwisiyose ibibireba akabisambo kashobosts hhhhhhh murajyahe

nkundimana Kuya 3-04-2017 saa 19:32'

Nibyiza cyane kuba Apr fc yatsinze pe!!
Ariko Umuntu wiyita Nkunda rwose jya ufana nujya gutukana ntukanyiyitirire.
imifanire yanjye itandukanye niyawe muvandi cgrs Murisa na APR Fc.

claudine nibagwire Kuya 3-04-2017 saa 14:56'

abareyo base bye kweri ariko mwakwitonze imyaka mumaze nibikombe mufitentabwo bihura mureke kuroga dukine ndebe

elyse Kuya 3-04-2017 saa 13:36'

nanjye nunge muryamugenzi wanjye nanjye mbona abareyo ari inzererezi kbsa

-####- Kuya 3-04-2017 saa 13:25'

congx bahungu bacu! naho Burozi fc muyihorere gusa imaze kutwicira umupira iwuhindura uburozi gusa. ariko nuko numvise ngo nabo ubwabo bararogana hagati yabo!!! ubuse no muri Nigeria bazajyanayo uburozi ra? ntimwumvise wamutoza wa mukura wabatozaga ko yabyitangarije ahhaaaaaa

Murenzi Kuya 3-04-2017 saa 07:57'

Inzererezi za ba rayon zakozwe nisoni
Doreko zimaze kuba inzererezi zo muyandi makipe hahahahahah

knc Kuya 3-04-2017 saa 07:49'

Ariko muri iyi week end habaye umukino w ’ Apr? Ariko mwagiye mugerageza kweri ! kumanukura comments

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)