RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Police FC inganyije na APR FC, zongerera Rayon Sports amahirwe yo gutwara shampiyona
Print Comments: 28 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Police FC inganyije na APR FC ku mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, umukino APR FC na Police FC zashakaga amanota ngo zikomeze kwegera Rayon Sports, none ntibizikundiye. .

FT Police 1-1 APR FC

90’+4: Police izamukanye umupira, uhita urenga, umusifuzi yerekana ko umukino urangiye.

90’+2’ Coup franc ya APR FC mu kibuga hagati, ku ikosa rikorewe Congalais, ariko ntiyagira icyo itanga.

90’+1’ AMakipe ari gusatirana bikomeye. umupira urava ku izamu ujya ku rindi, ariko Tuyishime Eric Congolais, akomeza gucenga abakinnyi ba Police uko ashaka. Uyu mwana ni agatangaza.

90’ Hongeweho iminota 4. Mico ateye ishoti rikomeye rica hejuru y’izamu.

89’ Coup Franc itewe na Djihad, umupira uca hejuru y’izamu.

88’ Coup Franc ya Police FC mu kibuga hagati, ku ikosa rikorewe Abbedy. Umupira Police iwuteye nabi, APR FC ihita iwuzamukana, bakorera ikosa Innocent, ni coup franc ya APR FC.

87’ Amini Mwizerwa asimbuye Japhet Imurora.

86’ Umupira aha uri kwihuta cyane muri iyi minota. APR FC ifite umwana aha witwa Congolais ashobora kuzazengereza amakipe menshi.

84’ Djihad ateye umupira mu rukuta, bawugaruye arongera arashota, bawushyira muri koruneli. Biramahir Abeddy wagonganye na Djihad aryamye hasi.

83’ Iyi minota APR FC iri kotsa igitutu cyane ikipe ya Police FC. Irindi kosa hafi y’urubuga rw’amahina, rikorewe Eric Tuyishime wazonze Police, Hussein bamuha ikarita y’umuhondo.

82’ Coup franc itewe na Djihad, Police umupira barawurenza.

81’ APR FC ibonye uburyo nka 3 bukurikiranye mu rubuga rw’amahina rwa Police, umupira Innocent ateye ufata ipoto, ugarutse Issa bawumukura ku kirenge, Yannick ateye uvamo, uvuye mu rubuga rw’amahina bakinira nabi Rusheshangoga. Coup franc ya APR FC. Ikarita y’umuhondo kuri Japhet.

80’ Twagizimana Fabrice ateye umupira ukomeye w’umutwe, Faustin Usengimana awukuramo n’umutwe.

79’ Koruneli ya APR FC ku mupira Imurora Japhet ahinduye, Faustin arawurenza.

78’ Issa Bigirimana ateye umupira n’umutwe wenyine mu rubuga rw’amahina, umuzamu Nzarora arawufata. Police 1-1 APR FC.

75’ Tuyishime Eric bita Congolais ku ruhande rwa APR FC, asimbuye Sibomana Patrick

74’ Umupira utangiye kuzamo kuvunana cyane, umusifuzi Ishimwe Claude ari kwihanangiriza abakinnyi. Twagizimana Fabrice ukiniwe nabi na Yannick aryamye hasi.

70’ Ishoti ikomeye ritewe na Nshuti Innocent, umupira ujya hanze.

67’ Coup Franc ya APR FC muri metero nka 30 ku ruhande rw’iburyo. Patrick ateye umupira muremure, bawukuramo n’umutwe.

66’ Patrick Sibomana wari ubonye uburyo bwiza bwo kubona igitego cya 2 ku ruhande rwa APR FC, ateye umupira Nzarora arawufata.

65’ Gusimbura na none ku ruhande rwa APR FC, Rugwiro ahaye umwanya Usengimana Faustin

63’ Rugwiro yakomeje aryamye hasi, abaganga bamugeraho, nyuma arahaguruka, ariko birangira atabashije gukomeza. Muhadjili Hakizimana avuyemo, hinjira Nshuti Innocent.

62’ Dany Usengimana yishyuye igitego bari batsinzwe n’umutwe. Police 1-1 APR FC

61’ Aimable Nsabimana akiniye nabi Biramahire Abeddy. Gooooooooaaaaaaaal Dany

59’ Coup Franc ya APR FC ntacyo itanze, Muhadjili ateye umupira mu rukuta. Police ikora contre attaque, ku mupira Dany azamukanye yirukanka, ariko awutera hanze.

57’ APR FC iri kotsa igitutu cyane ibonye coup franc iri ku murongo w’urubuga rw’amahina, ku ikosa rikorewe Muhadjili

56’ Biramahire Abeddy asimbuye Mushimiyimana Muhamed.

53’ Police 0-1 APR FC, Igiteo cya APR FC, ku mupira mwiza Patrick ateretse ku mutwe wa Imran Nshimiyimana. Ibyo gusimbuza Jimmy arabiretse.

52’ Koruneli ya APR FC. Goooooooooooooooaaaaaaaaal Imran Nshimiyimana

51’ Umupira uri gukinirwa hagati mu kibuga, cyane cyane mu kirere. Nshuti Innocent aritegura gusimbura ku ruhande rwa APR FC.

49’ Imanishimwe azamukanye umupira yihuta, awuhereza Issa Bigirimana, Nzarora asohoka neza arawumutanga, arawufata.

48’ Yannick Mukunzi na Imran Nshimiyimana bakubitanye imitwe, bashaka umupira. Ikosa rihanwe vuba na Police, Dany ahinduye umupira Emery arawufata.

47’ Coup Franc ya APR FC mu kibuga hagati, ikosa Hussein akoreye Muhadjili, barihana vuba Police ihita ibaka umupira.

46’ Igice cya 2 cy’umukino gitangijwe na APR FC.

Indi mikino: HT: Mukura 1-1 Bugesera; Sunrise 0-0 Kiyovu Sports, Kirehe 0-1 Marines.

45’+3’ Igice cya mbere kirangiye ari 0-0.

45’+2’ Police FC ihinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Japhet akorwaho na Imanishimwe aragwa, ariko Claude avuga ko nta kosa ryabayeho.

45’+1’ Coup Franc ya APR FC, ku ikosa rikorewe Rugwiro. Patrick ayiteye Nzarora afata umupira.

45’ Hongeweho iminota 3. Muhadjili azamukanye umupira, ashatse guhereza Papy awutera nabi urarenga.

42’ Police FC 0-0 APR FC. Iyi minota APR FC iri kurusha ikipe ya Police

41’ Abakinnyi bo hagati ba Police FC batakaje umupira Issa awuzamukanye wenyine, ateye Nzarora awukuramo n’agatuza. APR ikomeje gusatira Djihad atera ishoti rikomeye, umupira ujya muri Koruneli itagize icyo itanga.

39’ Patrick Sibomana yongeye gutungura Nzarora Marcel, amutera ishoti rikomeye, uyu muzamu arongera awukuramo.

38’ APR yokeje igitutu Police FC muri iyi minota, Patrick Sibomana atera ishoti rikomeye, Nzarora Marcel ararifata.

Indi mikino iri kuba: Mukura 0-1 Bugesera (Farouk Ruhinda); Kirehe 0-1 Marines (Dusenge Bertin kuri Penaliti.

36’ Contre attaque ya APR FC, Issa Bigirimana ahabwa umupira, ateye Nzarora awushyira muri koruneli. Uburyo bwa mbere bwiza bubonetse muri uyu mukino.

35’ Mico Justin ateye umupira ufatwa na Habimana Hussein, ateye mu izamu uca hejuru.

34’ Coup Franc ya Police muri metero nka 20 ku ruhande rw’ibumoso. Ikosa Imran wahoze muri Police FC akoreye Meddy.

31’ Korneli ya APR FC, ku mupira wari uhinduwe na Issa Bigirimana awatse Hussein, Fabrice arawurenza. Iyi Koruneli ntacyo itanze.

30’ Coup Franc itewe na Mico Justin ntiyagira icyo itanga. Stade ya Kicukiro yuzuye, abantu barahagaze.

28’ COup Franc ya Police FC, ku ikosa Rusheshangoga akoreye Usengimana Danny muri metero nka 25.

26’ Umupira uri gukinirwa hagati mu kibuga, Police mu minota 5 ishize irahererekanya neza kurusha APR FC.

22’ Iminota 22 y’umukino Police FC 0-0 APR FC. Umukino wagabanije umuvuduko.

18’ Umupira Muvandimwe JMV awuhereje Mpozembizi atera ishoti rikomeye, ariko abakinnyi ba APR FC bahita bakiza izamu. Izuba ku Kicukiro rimaze kugabanuka, ugereranije ni uko umukino watangiye bimeze.

17’ Coup franc ya Police ku ikosa Muhadjili akoreye Mpozembizi

13’ Umupira uhinduwe na Patrick Sibomana, Mulafu awukuramo n’umutwe.

12’ Coup Franc ya APR FC, ku ikosa JMV Muvandimwe akoreye Rusheshangoga.

9’ Police FC, umukino watangiye yotswa igitutu kinsshi itangiye kugaruka mu mukino buhoro buhoro. IbonyeCoup franc itewe na Medddy, umupira uca ku ruhande gato.

6’ Koruneli itewe neza na Papy, Rugwiro atsinda igitego, ariko musifuzi Cluade Ishimwe, avuga ko yakoreye ikosa Nzarora Marcel.

5’ Coup franc y’indi ya APR FC ihinduwe na Papy, umupira bawushyira muri Koruneli, itewe bawusubiza muri Koruneli.

4’ Coup franc ya APR FC ku ikosa ryari rikorewe Sibomana Patrick, bayiteye ntyagira icyo itanga.

2’ Police FC yambaye umwambaro w’ubururu bwijinye burimo imirongo y’umweru mu mpande, naho APR FC yambaye umwambaro w’umweru na nimero zandikishije umukara

1’ Police FC niyo itangije umupira, ihita itakaza umupira.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC

JPEG - 196 kb
Abakinnyi ba Police babanje mu kibuga

Umuzamu: Nzarora Marcel

Abakina inyuma: Mpozembizi Mouhamed, Twagizimana Fabrice, Habimana Hussein, JMV Muvandimwe.

Abakina hagati: Nizeyimana Mirafa, Mushimiyimana Mohamed, Ngendahimana Eric.

Abataha izamu: Imurora Japhet, Dany Usengimana na Mico Justin.

Abasimbura: Bwanakweli Emmanuel, Umwungeli Patrick, Ndayishimiye Celestin, Uwihoreye Jean Paul, Mwizerwa Amini, BIramahire Christophe, Ngomirakiza Hegman.

Umutoza: Seninga Innocent

APR FC

JPEG - 186.6 kb
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umuzamu: Emery Mvuyekure

Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel.

Abakina hagati: Imran Nshimiyimana, Djihad Bizimana, Muhadjili Hakizimana

Abakina imbere: Benedata Janvier, Issa Bigirimana na Sibomana Patrick.

Abasimbura: Kimenyi Yves, Usengimana Faustin, Benedata Janvier, Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Eric Tuyishime.

Umutoza: SJimmy Mulisa

rulove Kuya 2-05-2017 saa 20:53'

areweeee! ariko murasetsa kandi mwuzuye ibimwaro!!!! aho kubura ariya ma$ nashyitaho urutugu ntibabibone kuko nabyo ni ubuhanga!!! ubuse camaramasende nirwara cyumya, nkone nawe akagenda na bariya bahashyi bikaba uko kuko nta patriotism bafite muzajya kuba mu ishyamba ko gasenyi izaba iboze itacyaka!?? APR FC oyeeeeeeeee! kuko nibyanga tuzafata umuheto turinde ubusugire bw’u Rwanda kuko turi bene rwo, iryo na ryo ni ishema!!! twaje muri ruhago ngo tubanze tubike ibikombe mwananiwe kubera byari biremereye bitakwirwa mu bubiko bwanyu mone ngo iki? erega twari duhugiye ki mutekano nitumara gutora H.E tuzongera tubafate ku munwa mwa bahashyi mwe.

john Kuya 1-05-2017 saa 15:01'

mubyage mubyemere rayon nikipe naho kuvuga ngo udutsinze3 se kakumariye iki? ubundi se gutsinda rayon gatatu ugatsindwa na Gicumbi na kirehe bisobanuye ko muzi umupira? ikipe yararangiye muyiveho mufane ikipe nyakipe Rayon oyeeeeeeee

Quatre-Vingt Kuya 1-05-2017 saa 13:50'

@Musesenguzi
Blunt Siprotif rwose ndemera ko Igikombe aeicyagasenyi.
naho ibindi byo kuba batsindisha intoki
urutugu se? nibindi utekereza. sibyo bigira Apr Abaswa. rwose emerako Apr itsinze 3 Rayon
ntacyo bigutwara. Naho ibyokwikaraga imbere yizamu ntawabirusha Gasenyi nutabyemera uzabaze kamara

ema Kuya 1-05-2017 saa 12:41'

Nabonye barazanye agakombe kamafuti kuri stade ariko manegeka we musigaye mubura uko mwiba neza kubera camera?aho siyompamvu? abasifuzi bagatinya kubera gusifura imikino mpuzamahanga,ubusekoko mbabwire ngwiki?mugese zanaco nsigaye mbona nababafana100 mwagiraga hasigaye50 abandi bagiyehe?gusa ndakwanga kdi cyera naragufanaga ariko nakwangiyeko abasifuzi baguheka nkumwana utazi kwigenza hamwe na ferwafa murwanda ukibeshya yuko uzi umupira wahe wokajya,none usugaye wamamaza uburozi wowe na mukura mwabushakiye hamwe none butuma mudatsinda manegeka we undya ahantu kubera guhekwa rayon ndabinginze nimutwara igikombe muzakibahe kko niyo basohotse ntaho bagera naba nawe urenga umutaru ubutaha bizakunda mukomeze aho natwe tubahe inote mukure mujya hejuru ntabwo muri kagakipe abafana batazi aho abakinnyi bako bahemberwa ariko gusakuza bakarusha kadende bamamaza uburozi ntawuzabugura muzahomba mushore imari ahandi uburozi butuma mutsindwa? mubanze mutsinde ubundi muzabwamamze

Clever Kuya 1-05-2017 saa 11:23'

Ariko abafana mugira imitima ikomera APR yemereko uyumwaka atari uwayo.nibategure utaha kandi bareba nabi bagaseba nabwo kuko RAYON irihanze hano irengeje ubushobozi amakipe yo mu Rwanda

Musesenguzi Kuya 1-05-2017 saa 07:40'

APR oyee,
Ndemera ko ndi umuswa wowe ukaba umuhanga.
Ariko se n’ibitego by’intoki nabyo murabibara.
None biriya Issa akina yarangiza akibanga nk’umuheto yanaraririyr, Ni Handball, Ni volball, Ni uwuhe mukino!??
Ngaho nsubiza!!!

Francis Kuya 1-05-2017 saa 07:27'

Nimugume kuri rayon yacu irayoboye rwose ahubwo n’uwo mufana wa apr aze afane rayon nawe asarure ibyishimo ave mugahinda.

Gitwenge Kuya 1-05-2017 saa 06:12'

Ngo kuvutura 3!!! Nari umugabo ntihabwa intebe we! Reba imbere nusubira inyuma warangiye! Vutu vutu! Hama hamwe Rayons Sports ifite ingufu! Emera uyoboke ni cyo ubura!

Apr oyee Kuya 30-04-2017 saa 23:05'

musesenguzi urumuswape uzana amarangamutima ugakabya ntuzanemo ubusportif ikipe ikuvutuye gatatu(3)kikurikiranya warangiza ngoyararangiye ntasoni ngufana gasenyi ubwose nibayararangiye igutsinze3 ubwowowe umezute? wararangiye nubwo watwara igikombe ntimwangira i1/2cya APR gusa icyanshimisije nugutsindwa No Rivers United ntimugere mumatsinda ntawari kubaryamana

Apr oyee Kuya 30-04-2017 saa 22:59'

musesenguzi urumuswape uzana amarangamutima ugakabya ntuzanemo ubusportif ikipe ikuvutuye gatatu(3)kikurikiranya warangiza ngoyararangiye ntasoni ngufana gasenyi ubwose nibayararangiye igutsinze3 ubwowowe um

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)