RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 17:24'  -  Manzi na Savio ntibajyanye na Rayon Sports i Rusizi  |  Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi
Sunrise 0-1 APR FC Muhadjili ahesheje APR FC amanota atatu
Print Comments: 26 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Igitego cya Hakizimana Muhadjili kuri Coup Franc, ni cyo kibaye itandukaniro ku mukino w’umunsi wa 23 Sunrise yari yakiriyemo APR FC i Nyagatare.

Dore uko umukino wari umeze:

Umukino urarangiye. Sunrise 0-1 APR FC

90+4 Coup Franc ya Sunrise ku munota wanyuma

90+2: Umunyezamu Jean Paul wa Sunrise ateye umupira nabi usanga Djihad ateye ishoti rikomeye umupira uca hejuru y’izamu.

90’ Iminota ine y’inyongera.

89’ Coup Franc ya Sunrise ku ikosa rikozwe na Yannick Mukunzi Kawunga ayihereye APR FC.

87’ Bizimana Djihad ahaye umupira Ngabo Albert awugaruye mu rubuga rw’amahina ntihagira uwugeza mu rushundura.

85’ Coup Franc ya Sauva igaruwe n’urukuta rwa APR FC. Gadi asubijemo aramurura.

83’ Gusimbuza Twizerimana Onesme ahaye umwanya Nshuti Innocent. Umukino wongeye gutuza.

82’ Ngabo Albert wagiye mu kibuga asimbuye agaruye umupira mu rubuga rwa Sunrise gusa Onesme ntiyawugeraho.

75’ Gusimbuza Sunrise Osee Iyabivuze atwaye umwanya wa SInamenye

72’ Ku mupira wari uturutse kwa Serumogo Michel Rusheshangoga ashatse gukiza izamu biranga Emery Mvuyekure arasohoka umupira uramusiga usanga Aimable awukuye mu izamu agongana na mugenzi we Herve gusa abakinnyi ba Sunrise ntibabyungukiramo.

70’ Yannick Mukunzi yasimbuye Hakizimana Muhadjili

70’ Sunrise iri gusatira cyane izamu rya APR FC. Imipira myinshi iri gukinirwa mu rubuga rwa APR gusa kureba mu izamu ku ikipe iri mu rugo byabaye ingorabahizi.



65’ Niyonshuti Gadi ateye Coup Franc umunyezamu Emery awukoraho agwa mu nshundura abakinnyi ba Sunrise bakeka ko cyagezemo birukira ku musifuzi wo ku ruhande.

62. Coup Franc ya Sunrise ku ikosa rikozwe na Rutanga Eric. Cassa yumvaga ari Penaliti kubwa Mulisa akumva ntakosa ryabaye

59’ Ngabo Albert wa APR FC asimbuye Beneadata Janvier

57’ Benedata Janvier ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Shyaka Clever

52’ Goooooal Muhadjili Hakizimana afunguye amazamu kuri Coup Franc

51’ Niyonshuti Gadi akoreye ikosa Muhadjili Hakizimana gusa abakinnyi ba Sunrise ntibabyumva. Coup Franc nziza ya APR

50’ Niyibizi Vedaste ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gutera inkokora Rutanga Eric

47’ Coup Franc Muhadjili ayiteye kure cyane

47’ APR FC ibonye Coup Franc ku ikosa akoreye Muhadjili ugiye kurihana

Igice cya kabiri cy’umukino kiratangiye. Nta mpinduka zakozwe ku mpande zombi.

Sunrise 0-0 APR FC Igice cya mbere cy’umukino kirarangiye.

Urebye uko iminota yagiye ijya mbere ni ko APR FC yagendaga yinjira mu mukino igenda irema amahirwe y’igitego ahanini ku ruhande rwa Rutanga Eric. Sunrise, yagiye igerageza kungukira ku makosa y’abakinnyi ba APR FC hagati yagendaga abyara za Coup Franc, amakosa ariko abakinnyi bakomezaga guhakana ko bayakoze
bigatera kutumvikana n’umusifuzi.

Muhadjili yari ahagurukije abafana ku kibuga cya Nyagatare atera umupira mwiza ukora ku nshundura zo hejuru y’izamu abafana bakeka ko zanyeganyeze.

45+2. APR FC ibonye Coup Franc nziza ku ikosa rikorewe Onesme hafi gato y’umurongo w’urubuga rw’amahina

45’ Iminota itatu y’inyongera

43’ Onesme Twizerimana yongeye kubona amhirwe yo gufungura izamu gusa Serumogo Ally awushyira muri Corner mbere yuko uyu rutahizamu ahindukira ngo awutere.

34’ APR FC ntiyakwifuza amahirwe arenze aya. Umupira muremure utewe na Rutanga Eric usanze myugariro wa Sunrise wawukojejeho umutwe usanga Onesme asigaranye n’ubusa, gusa ntiyashobora gushyira umupira mu nshundura. Koruneri ivuyemo ntacyo itanze.

29’ Bizimana Djihad yongeye kubona amahirwe yo gufungura amazamu ubwo yari asigaranye wenyine n’munyezamu wa Sunrise gusa ntyashobora kumunyuzaho umupira. Sunrise 0-0 APR FC.

27’ Michel Rusheshangoga wa APR FC yahawe ikarita y’umuhondo kubera kutishimira imisifurire

23’ Uburyo bukomeye bwa mbere bw’umukino bubonywe na APR FC. Ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso nanone, Bizimana Djihad ateye umupira gusa umunyezamu ashobora kuwugarura bigoranye, habura usubizamo. Sunrise 0-0 APR FC.

Ubwugarizi bwa Sunrise burakihagazeho kugeza ubuUbwugarizi bwa Sunrise burakihagazeho kugeza ubu
Bareba ko ntawabameneraBareba ko ntawabamenera
Coup Franc APR FC imaze kubona ebyiriCoup Franc APR FC imaze kubona ebyiri
Umunyezamu wa Sunrise yagezeho afata akaruhuko gatoUmunyezamu wa Sunrise yagezeho afata akaruhuko gato
Bizimana Djihad agerageza gufungura umukinoBizimana Djihad agerageza gufungura umukino

19’ ikigaragara ni uko umupir autaryoheye ijisho ahanini bitew en’ikibuga gikinirwaho. Imipira myinshi irakinirwa mu kirere. Gusa mu kanya, Sibomana Patrick Ppay azamukanye umupira ku ruhande rw’ubumoso awugaruye mu rubuga rw’amahina ntiwagera kwa Onesme.

Umukino uhagaze iminota igera kuri ibiri havurwa umunyezamu wa Sunrise Itangishatse Jean Paul

12’ Ku ikosa rikorewe Djihadnko muri metero 35, Sibomana Patrick Papy ahisemo gutera umupira ugana mu izamu gusa uca kure cyaaane.

Kugeza ubu ni uko APR FC byayigoye kwinjira mu mukino. Ku mupira mwiza Vedaste ateye centre mu rubuga rw’amahina Aimbale ashobora gukiza izamu.

9’ Uwambajimana Leon atakaje umupira mu kibuga hagati usanga Sibomana Patrick Papy ateye ishoti rica hejuru y’izamu rya Jean Paul.

8’ Sunrise yongeye gusatira izamu rya APR FC gusa ishoti rya Leon Uwambajimana rica hejuru y’izamu rya Emery

6’ Sunrise yari igerageje guhanahana neza gusa Niyibizi Vedaste ntiyashobora gufunga umupira mu rubuga rw’amahina.

2’ Onesme Twizerimana ni we uraririye bwa mbere mu mukino, ni ku mupira yari ahawe na Benedata Janvier Jijiya

1’ Umukino uratagiye utangirana imbaraga ku mpande zombi nubwo ukiri gukinirwa hagati

Sunrise ngo yiteguye gukora akantuSunrise ngo yiteguye gukora akantu
Cassa yabanje gusuhuza abatoza bombi ba APR FCCassa yabanje gusuhuza abatoza bombi ba APR FC
Bati Mana dufasheBati Mana dufashe

Ku zuba ryinshi bigaragara, ku kibuga cya Nyagatare cy’ubutaka busa, dore abakinnyi 22 bagiye gutangira bahanganye bategereje kuza gutandukanywa n’iminota 90 y’umukino.

Sunrise: Itangishatse Jean Paul, Serumugo Ally,Niyonshuti Gadi, Mushimiyimana Regis, Shyaka Clever, Uwambazimana Leon, Niyibizi Vedaste, Omoviare Samson, Ngiladjoe Fred Etienne, Musa Ally, Sinemenye Cyprien

APR FC: Mvuyekure Emery, Michel Rusheshangoga, Rutanga Eric, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Benedata Janvier, Hakizimana Muhadjili, Sibomana Patrick, Twizerimana Onesme.

Abasimbura Sunrise

  1. Mutabazi Jean Paul
  2. Mulisa Jean Paul
  3. Iyabivuze Osee
  4. Rugamba Etienne
  5. Mucyo Pasteur
  6. Gasongo Jean Pierre
  7. Iradukunda Pacifique

Abasimbura APR FC

  1. Ntaribi Steeven
  2. Usengimana Faustin
  3. Ininahazwe Fabrice
  4. Eric Congolais
  5. Mukunzi Yannick
  6. Nshuti Innocent
  7. Ngabo Albert
-####- Kuya 17-04-2017 saa 08:16'

courage bahungu bacu ntacyo mutaduhaye naho mureka burozi fc cg batwibye fc igume mubigambo ngo izabona amadorari

manzi Kuya 17-04-2017 saa 07:46'

Barazutse FC kombona yacitse ururondogoro ra!! sinzibagirwa abafana banyu barira nk’utwana duto kumaradio none babateye serum banga penariti ya sunrise none ivuzuvuzi ryabamaze, ayinya koko iyo ipusi isohotse imbeba zisigara zibyina umuziki.

Musesenguzi Kuya 17-04-2017 saa 00:01'

Sha bafana b’igisiga,
Nnimutsinda Police, ugatsinda AS Kigali, mugatsinda Rayon na Bugesera, muzagitware muzaba mugikwiye!!! Ndetse Jimmy bazaguhe igihembo nk’umutoza mwiza!
Casa yari abamazemo Umwuka, bamwimye na penaliti none muridoga!!

Gisa Kuya 16-04-2017 saa 14:17'

Ngo Witwa Ema Hahahahaaa Yewe Agahinda Kazakwica Ujye Umenyako Ufana Equipe Yakajagari Nubushobozi Buke ( Burozi Fc) Ikagira Abafana Bitwa Ba Bigambo.Com Haryango Muzi Kuroga? Hahahahaaa Mwaroze Mukura Nizindi Ariko Reavers Ntimashobora Kuyiroga Iraje Ibahe Ibyo Mukwiriye 03_0 ubundi mugaruke kgli mwimwiza akamoso.

Venuste Niyotwagira Kuya 16-04-2017 saa 09:50'

Arewe!areweeeeee!mama shenge! ahhhhhh ngo igikombe apr muragishaka ngo muturusha ibigwi yewe aho gutwara ibikombe 5 bishoreranye ntabyishimo birimo kubera kubyiba nzajya ntegereza imyaka 5 ariko nishime bitewe nimbaraga zacu nkabafana twakoresheje naho ubo bafana ba epiyara barota ibikombe uyumwaka nabagira inama yo kurwana kumwanya wakabiri bariho nubwo police itazaborohera apr bu buuuuuuuuu!

Elyse apr fc Kuya 16-04-2017 saa 09:33'

hhhhhhh ukize inkuba arayiganira kbsa abareyo bibagirwa vuba rwose baca umugani ngo ukize ububwa abuharira abandi abareyo nimutuze ntimukavugishwe ngomukabye ngoharya mwadusize kurugo hhhh ndabasetse gusigara kurugo muvuga simbyumva twe twagiye mwirushanwa turasezererwa nkuko namwe mwari mwasezerewe na 11 creteurs nyuma mugakomeza mudakinnye ntabworero Apr fc yigeze isigara kurugo mubimenye ahubwo mwibuke incuro mwasigaye kurugo gasenyi yasohokaga aruko Apr fc yatwaye igikombe cya shampiyona ni cyamahoro hanyuma gasenyi ikaba iya 2 tukayiheka kumugongo mubyibukeneza harinigihe twabahaye rifuti babuze tike yuburyo bagera murwanda none dore abanyarwanda twibagirwa vuba cyaneeee abaicyo bibagirwa vuba baca umugani ngo umuvura ijisho bwacya akarigukanurira abareyo nimutuze ntaho muragera murakishakisha ahubwo iyaba imana yaribafashije mugatsinda iriya kipe yomuri nijeriya nibura mukajya muvuga mufite nicyo muvugiraho ubuse muri Apr fc yageze 1/2 hhhhh wp ikipe nimwe ndabisubiramo ni Apr gusa baca umugani ngo inguguru irimo ubusa niyo isakuza cyaneeee mwe icyo muturusha ni amagambo naho ibindi wapi kabisa

ema Kuya 16-04-2017 saa 08:07'

Ndebera yewe ngo bishimye ngo batsinze haha ubundi umuyede yikaza kurenza umufundi, ubundi ntamupira muzamenya kugeza igihe muzajya mutsinda mwabikoreye nimusohoka mwikange yuko babasifurira neza musange mwishuka mudagadwe nkuko nababinye kuri zanaco uwabahuza na wawu saram ngo ibampere nka3 ntamupira muteze kumenya ariko kwiba byo ok

aimable Kuya 16-04-2017 saa 06:21'

ariko nkuyu Samuel ajya yibuka ko APR ari ikipe yambere murwanda nujya uryama, ubyutse, uri mukazi ujye wibuka ko apr ari ikipe yambere murwanda. twe nti dutegereza imyaka myinshi dushaka imbaraga zo gutwara igikombe nkuko bigenda kuri Burozi fc. kd mboneraho kuvuga ko twe nta mukeba tugira murwanda kuko ntiwagira mukeba mudahuje ibigwi namba haba mubikombe, mumikino twabatsinze, guhagararira igihugu, twe twageze 1/2 de final ariko bo ni ugukizwa na FIFA yahagaritse amakipe. cyakora byabafata imyaka myinshi ngo babe ba nukeba ntimukikuze kd musaziye ubusa

nadine Kuya 16-04-2017 saa 00:07'

Imana Ishimwecyaneeeeeeee Apr ooooooy nzakungwa inyuma Abareyo mutuze ?

Emmy Kuya 15-04-2017 saa 23:49'

APR umwana wanzwe niwe ukura ese reyor ijya yibuka kowitwa mpatse amakipe wanshimishije uyumunsi dore kabwari nubwambere nkwirebeye amaso ku maso iyutsindwa agahinda sinarikugakira komerezaho Apr oyeeeeee!!!

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)