RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 17:24'  -  Rayon Sports yajyanye i Rusizi abakinnyi 15 gusa  |  Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi
Marines itsindiye Kirehe iwayo- abafana hafi gutera amabuye umusifuzi
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ruhago! Ni ibyishimo, ni kimwe mu bituma umuntu aruhuka akiyibagiza imirimo aba yanyuzemo mu cyumweru cyose. Kuri bamwe ni akazi, ku bandi ni inzira yo kubona amafaranga. Gusa igihurizwaho, ni uko ruhago ibereyeho gushimisha abayireba, no kubababaza, ariko bitewe n’ibyayivuyemo birangirana n’ifirimbi yanyuma. Iyo hashatse kuvamo amahane ariko, iyo ntiba ikiri ruhago. I Kirehe habuze gato ngo abafana barwane ! iyo si ruhago.

Umukino ubwawo ntabwo wari ushamaje. Abanyakirehe ubanza na bo bari babimenye kuko uko basanzwe bitabira imikino bakiriye, bitagaragaye kuwa Marines kuri iki cyumweru. Wenda ahari ni uko wahuriranye n’imikino ikomeye mu Bwongereza, cyangwa se ni uko batakiraga ikipe ifite izina, gusa ushatse wavuga ko ari uko babonaga ko ntacyo bakinira- Ko ntacyo bagiharanira.

Kutagira icyo uharanira bimaze kuba iturufu mu mikino yanyuma yo mu Rwanda, amakipe amwe atangira gutakaza imikino atagatakaje, agatangira gukina mu buryo adasanzwe akinamo.

Abasifuzi b'umukino banenzwe n'abakunzi ba KireheAbasifuzi b’umukino banenzwe n’abakunzi ba Kirehe
Kirehe ntabwo yakinnye nkuko isanzwe ikinaKirehe ntabwo yakinnye nkuko isanzwe ikina
Marines yaje ngo ishaka gutsinda ku buryo bwoseMarines yaje ngo ishaka gutsinda ku buryo bwose
Marines yari yizaniye abafana 4Marines yari yizaniye abafana 4

Ntimuntere ibuye, kuba ikipe zenda kumanuka zigaragaza ibitangaza ntabwo ari ibya Marines n’Amagaju gusa mu Rwanda, urugero rwa hafi, ni ibyo amakipe y’i Manchester yahuye na byo kuri uyu munsi. Ikibazo ariko mu Rwanda ho ni uko mu gihe ahandi amakipe yenda kumanuka akoresha ibishoboka byose ngo atajye mu cyiciro cya kabiri, mu Rwanda ho amakipe adafite icyo aharanira akoresha ibishoboka byose ngo amakipe yenda kumanuka ntagire iyo ajya. I Kirehe ntabwo byari kure y’ibyo.

Ni byo ko ibyemezo by’abasifuzi b’umunsi byakwibazwaho ahanini ku gitego cya kabiri Marines yatsinze ndetse n’igitego cya kabiri cya Gicumbi cyanzwe. Gusa aha, wanakwibaza impamvu ikipe ya Kirehe yategereje umunota wa 80 ngo itere umupira wa mbere ugana mu izamu. Ibi ntabwo bisanzwe i Nyakarambi, yewe no ku mikino ibyibushye iyi kipe yagendaga yihagararaho.

Byose byatangiye neza ku ruhande rwa Marines. Ku munota wa cyenda, Dusenge Bertin yaje gukorerwaho ikosa maze iyi kipe y’i Rubavu ibona Coup Franc iteretse neza. Mu kuyitera abakinnyi ba Kirehe basiganye gukiza izamu, maze ubwo Jimmy Mbaraga yashakaga gusubiza mu izamu yisanga ari hasi, umusifuzi yemeza Penalty yaje kwinjizwa neza na Kalisa Amri. Impaka zari zitangiye ubwo.

Marines nubundi yari yatangiye isatiraMarines nubundi yari yatangiye isatira
Penalty ya Kalisa yinjiye nezaPenalty ya Kalisa yinjiye neza
Uyu musore yishimirye gufungura amazamuUyu musore yishimirye gufungura amazamu

Kirehe yakomeje gukinira mu kibuga hagati, nkaho hari ikibazo ifite ku izamu ryari ririnzwe na Ingabire Regis. Ni byo ko iyi kipe ya Kishi yagumanaga umupira gusa Marines ni yo yabonaga uburyo bwo gutsinda mu izamu. Ibi ntanubwo byayitindiye, dore ko Bisangwa Jean Luc yaje guterekera umupira mwiza Dusenge Bertin akawuruhukiriza mu nshundura ku munota wa 45. Nta mashusho nari mfite ngo menye ko yari yaraririye, gusa yari ahagaze wenyine ubwo yatsindaga. 2-0 Coka yari arangije umukino.

“Twashakaga gutsinda hakiri kare. Kuri ubu nta kindi duharanira, kugarira ntacyo byadufasha, turashaka gutsinda, ni byo twakoze none tubona intsinzi mu minota mbere”, Nduhirabandi Abdoul Karim utoza Marines.

Igice cya kabiri cy’umukino nta kinini cyabayemo kirenze imipira miremire, kuryama kwa hato na hato kw’abakinnyi ba Marines ndetse n’amakosa menshi mu kibuga.

Kirehe yari mu rugo, yaje kubona igitego, ubwo Kagabo Ismi yakoraga ku mupira wari uturutse muri Coup Franc ukaruhukira mu nshundura. Hari ku munota wa 80,byose byashobokaga kugeza ubwo ndetse byanashobotse kuko Kirehe yaje kubona igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, gusa ku bw’amahirwe make umusifuzi akavuga ko habayemo kurarira.

“Igitego twatsinze ni nk’icyo Marines yatsinze cya kabiri. Penalty umukinnyi wa Marines yigwishije, yego ntabwo twavuga ko tubuze amanota kubera umusifuzi, ariko na we yabigizemo uruhare”.

Kishi asanga yazize imisifurireKishi asanga yazize imisifurire
Abafana ba Kirehe nyamara mu karuhuka bibyiniraga nubwo bari batsinzweAbafana ba Kirehe nyamara mu karuhuka bibyiniraga nubwo bari batsinzwe
Nkuko bisanzwe iteka mu minota yanyuma ku ikipe yatsinze ikibuga gihinduka Uburiri!Nkuko bisanzwe iteka mu minota yanyuma ku ikipe yatsinze ikibuga gihinduka Uburiri!

Uwo ni Kishi wavugaga aya magambo, mu gihe abafana b’ikipe atoza bo barimo biruka ku musifuzi bamubwira ko yabibye, Police yatabaye, bamwe batoraga amabuye hasi, ikibuga bakiniraho kirabibemerera, gusa ku bw’amahire, abasifuzi bageze mu rwambariro amahoro, mu gihe abakinnyi ba Marines bo babyinaga intsinzi. Iyi ariko, yaje kuba nka ya sosi iguyemo inshishi, ubwo babwirwaga ko Kiyovu bahanganiye kutamanuka na yo yatsinze !

kalisa Kuya 2-05-2017 saa 04:09'

Ikigaragara cyo ni uko bari gushaka uko Marine yaguma mucya 1 kandi buri wese arabyumva impamvu kandi n’imikino isigaje ntabwo ikomeye pe kandi izabikora cyangwa byibikorere ariko igumemo.

anatole Kuya 1-05-2017 saa 08:26'

ibyabere i kirehe nagahomera munywa kirehe yakinye numusifuzi mbega ruswa cyora bayirye bayimare ruhago bayishyire munegeka bizabagara

alveiro francis Kuya 1-05-2017 saa 07:58'

ESE kuki mwandika inkuru mushyiramo amarangamutima yanyu? ESE wakwemeza ute ko kirehe itariri muri meforme?

Sam Kuya 1-05-2017 saa 06:27'

Arko FERWAFA mukwiye guca Kirehe FC ku ngeso mbi ifite idakwiye muri sport yo gukubita no kwiruka ku bakinnyi b’ikipe ibatsindiye iwabo iyo cg ku basifuzi. Ni ukuyifatira ibihano, si non agahugu kadakubise imbwa, ....

Emmanwel Kuya 30-04-2017 saa 20:50'

Kiyovu Irokotse Uyumunsi Aperi Irahombye Police Irungutse

etoo Kuya 30-04-2017 saa 20:15'

Nonese ikibazo mufite nikihe kuki mutagaya gicumbi izaza gukinira i nyamirambo kandi yari kwakira ahubwo mwikibasira Marines? Ese kuki mutavuze ibyabereye nyagatare menya namwe mufana za kipe ntavuze mwiyibagije ko Marines itajya ipfa kumanuka bitewe naba stars ihora igira iyo phase retour itangiye ubwo baraje nabo bayisahure abakinnyi kuko niyo mu rwanda izamura talents, muzarebe mu makipe akomeye muzasangamo abaturuka muri marines kandi baba tutileurs.

Aime Kuya 30-04-2017 saa 19:02'

Yabaye wamanukaga wanyatsiwe!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)