RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-04-2017 saa 20:48'  -  Amafoto-Patriots BBC itsinze IPRC bigoranye, 30 Plus yongera kuba insina ngufi imbere ya Espoir  |  Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 21:17'  -  Volleyball: Imikino yo mu itsinda rya Gisagara VC yasubitswe  |  Yanditswe kuya 18-04-2017 saa 25:08'  -  Bidasubirwaho, u Rwanda ruzitabira Afrobasket 2017  |  Yanditswe kuya 16-04-2017 saa 28:57'  -  Beach Volley: Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ihiga kuzerekeza mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 15-04-2017 saa 30:53'  -  Handball: Nyakabanda yikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na APR
Musanze itahiriwe n’imisifurire inganyirije na Police ku Kicukiro
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Penaliti yo ku munota wanyuma, amakarita abiri atukura ahari yari butangwe wongeyeyeho imvune eshatu z’abakinnyi bakomeye, ni wo musaruro ikipe ya Musanze ikuye ku mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona yanganyirijemo na Police 2-2 ku Kicukiro.

Wai Yeka wari wagoye ikipe ya Police, yaje gusohoka mu kibuga ku munota wa 81 w’umukino nyuma yo kugerageza gukina ubugira kabiri byanga. Uyu yari yaje gukorerwa ikosa rikomeye na myugariro wa Police Habimana Hussein, hari imbere y’umusifuzi wo ku ruhande utigeze azamura akaboko ke k’iburyo kari gafashe igitambaro.

Musanze yari yakoze ku bafana bayoMusanze yari yakoze ku bafana bayo
Police ntabwo yagowe n'umukino wo kuri uyu wa gatanuPolice ntabwo yagowe n’umukino wo kuri uyu wa gatanu

Uyu rutahizamu wa Musanze wari watsinze ibitego bibiri mu mukino, yaje gusohoka nyuma yo gukorerwa iri kosa ubundi ryashoboraga kubyara ikarita itukura, amara iminota ibiri avurirwa hanze, agaruka mu kibuga biranga ni ko gusohoka ntawe uri bumusimbure kuko Musanze yari yarangije gusimbuza abakinnyi bayo bose uko ari batatu, aho babiri muri bo barimo Peter Otema, bari basohotse na bo bavunitse.

Ibi, byatumye Musanze ikina iminota 14 yari isigaye ubariyemo n’iyinyongera ari abakinnyi 10 gusa. Nubwo iyi kipe yari hanze ariko, ni yo yaje kubona amahirwe akomeye yanyuma muri uyu mukino, ubwo ku munota wa 90, Segawa Mike wari wasimbuye Otema, yazaga guhereza umupira kwa Maombi Jean Pierre, gusa nyuma yo kugundagurana n’abinyuma ba Police yashatse gutera mu izamu, ariko akorerwa ikosa na Jean Paul mu rubuga rw’amahina, gusa aha na ho umusifuzi yemeza ko umukino ukomeza.

Muri rusange, byari byatangiye neza kuri iyi kipe ya Lumumba na Katauti imaze iminsi yitwara neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. Nyuma yo kunganya na APR FC ikanatsinda Kiyovu, Musanze yagombaga kwereka abanya Kigali ko bitayigwiriye. Ku munota wa Wai Yeka yaje gutsinda kimwe mu bitego byiza muri shampiyona, bitewe n’uburyo cyagiyemo nyuma yo guhererekanya na bagenzi be.

Abakinnyi b'inyuma ba Police ntabwo bari mu bihe byabo kuri uyu munsiAbakinnyi b’inyuma ba Police ntabwo bari mu bihe byabo kuri uyu munsi
Musanze yahatanye kugeza ku munota wanyuma nubwo byayisabye gukina ari abakinnyi 10Musanze yahatanye kugeza ku munota wanyuma nubwo byayisabye gukina ari abakinnyi 10

Police FC yaherukaga gutsinda Mukura na bwo biyisabye guturuka inyuma, nubundi yahise yishyura iki gitego, ku mupira w’umutwe wa Biramahire Abedy na we ukomeje kwigaragaza ko aho Mico na Danny badahari ashobora kuhababera. Ntabwo iby’i Huye byisubiyemo ariko, dore ko ku mupira muremure wa Maombi, Wai Yeka yaje gusiga myugariro Jean Paul, atsinda neza igitego cya kabiri cye cyari n’icya kabiri mu mukino.

Igice cya kabiri cyari cyihariye, dore ko ikipe ya Musanze yari imaze kuhatsindirwa ibitego bine yo nta na kimwe itsinze mu mikino itatu iherukaga gukina. Ku Kicukiro ntabwo byagiye kure y’ibi. nubwo iki cyatangiye Wai Yeka na Peter Otema bahusha ibitego byabazwe, byaje kurangira Biramahari Abedy yishyuriye Police igitego cya kabiri, cyanayigumishije ku mwanya wa gatatu aho inganya amanota 40 na APR FC, dore ko nta kindi gitego cyaje kuboneka muri uwo mukino warangiye amakipe ananiwe kwikiranura.

rulove Kuya 18-03-2017 saa 11:35'

harya ubwo iyo bigenze gutyo bikaba ngombwa ko federation ifata icyemezo kiba ikihe? Gusa mu Rwanda FERWAFA ishobora kuba iri umufana bikaba itabitaho igihe da!

mutuye Kuya 18-03-2017 saa 03:25'

uriya musifuzi ngo ni Embroize wagirango arwaye mumutwe, uziko yateza akavuyo kukibuga rimwe abarayon baza mukosora nakomeza gukora ariya mabara yaraye akoreye hano kicukiro.

Musesenguzi Kuya 17-03-2017 saa 12:32'

Abasifuzi Bo mu Rwandaaaaaa!!!!!!!
Bamukatire ibimukwiye kuko ibyo ni ugusubiza igihugu inyuma!!!!

Musesenguzi Kuya 17-03-2017 saa 12:24'

Police ubu ni iya kabiri kuko ifite ibitego 14, APR ikagira 13.
Mureke AS Kigali yikomereze.
Mwapfa Pepiniere!!!!

vedaste Kuya 17-03-2017 saa 11:44'

Ariko c Ferwafa n’aba basifuzi bayo Koko KO bakomeje kugaragaza kubogama niba atari ubuswa. Ubwo Ntibari kubishya championnat niba ibyo uvuga ari byo koko !


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC231647
03Police FC231846
04As Kigali231444
05Musanze FC24238
06Bugesera FC23836
07Espoir FC23230
08Etincelles FC23-629
09Sunrise FC23-426
10Mukura VS23-926
11Amagaju FC23-725
12Kirehe FC23-425
13Kiyovu sports23-1222
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC22-1418
16Pepiniere FC23-2312
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR - vs - KIYOVU flag
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - SUNRISE flag
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - GICUMBI flag
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE - vs - ESPOIR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - POLICE flag
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - POLICE flag