RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:54'  -  Mashami Vincent yasezewe gitwari n’abafana n’abakinnyi ba Bugesera  |  Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:13'  -  Amafoto 15 yiganjemo ay’agahinda yaranze imikino mu cyumweru gishize  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 26:11'  -  Rivers United bambwiye ko nitwaye neza, bansaba ko nazerekezayo- Nshuti Savio  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 21:16'  -  Bugesera yahawe miliyoni 20 na Excel Energy bagiye gufatanye mu mezi atatu  |  Yanditswe kuya 20-04-2017 saa 19:18'  -  Masudi Djuma yahishuye icyatumye adakinisha Shassir ku mukino wa Rivers
Perezida wa CAF yateye umugongo Coup d’Etat ya CECAFA yigira muri Somalia
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu atangaza ko Perezida mushya wa CAF Ahmad Ahmad yanze kwitabira ubutumire yari yahawe n’abayobozi batanu b’amashyirahamwe ya ruhago mu karere barimo n’uw’u Rwanda, ni ko kwerekeza muri Somalia gusura ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaho.

Ku ikubutiro, ubuyobozi bwa Ferwafa binyuze muri Perezida wayo Nzamwita Vincent De Gaulle, bwari bwatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere umuyobozi wa CAF mushya azasura nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora iki kigo, aho yagombaga kwifatanya n’abanyarwanda mu cyunamo hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Souleiman Hassan Waberi Perezida wa Djibouti ni we wo muri CECAFA watumiwe mu muhango wo gusezera Ahmad Ahmad wahoze muri Sena ya MadagascarSouleiman Hassan Waberi Perezida wa Djibouti ni we wo muri CECAFA watumiwe mu muhango wo gusezera Ahmad Ahmad wahoze muri Sena ya Madagascar

Uyu muyobozi ariko byarangiye ataje, aho Ferwafa yaje gutangaza nyuma ko hari gahunda yuko yazagera mu Rwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka izasozwa tariki ya 4 Nyakanga.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, atangaza ko mbere y’uko icyumweru gishize gisozwa, abayobozi b’amashyirahamwe ya ruhago muri aka karere, bari bafite gahunda yo guhura bakiga uburyo bakuraho ubuyobozi bwa CECAFA buriho ndetse n’umunyamabanga wayo agasimbuzwa.

Aba bagombaga guhurira mu gihugu cya Uganda, barimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, uwa Tanzania, Kenya na Nzamwita Vincent De Gaulle w’u Rwanda. Mu gushaka ko igikorwa cyabo kigira agaciro, aba bayobozi bari banatumiye perezida wa CAF mushya Ahmad Ahamd, gusa birangira yanze ubutumire ni ko kwerekeza muri Somalia aho yasuye ubuyobozi bwaho.

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yari yasuye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri SomaliaPerezida wa CAF Ahmad Ahmad yari yasuye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Somalia

Kimwe mu bitarashimishije uyu munya-Madagascar uheruka gutorerwa kuyobora CAF, ngo ni uko bamwe mu bayobozi bo mu karere bamubeshye ko bazamushyigikira, gusa ku munota wanyuma bikaza kurangira batoye Issa Hayatou utaranashoboye gutsinda amatora.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle ngo tumubaze iby’iyi nkuru yo gukuraho ubuyobozi bwa CECAFA gusa ntabwo yitabaga telefone igendanwa. Ubwo yadusabaga kumwohereza ubutumwa byarangiye na bwo nta gisubizo aduhaye kuri ibi.

Mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2015 habaye amatora y’umuyobozi wa CECAFA aho umunya- Sudani Mutasim Sirelkhatim Gaffar yaje kuyatsinda n’amajwi agera ku 10 kuri 14 y’abaje gutora.

Perezida wa Ferwafa Nzamwita De Gaulle ngo ashobora kuba umwe mu bahindutse Ahmad Ahmad ku munota wanyumaPerezida wa Ferwafa Nzamwita De Gaulle ngo ashobora kuba umwe mu bahindutse Ahmad Ahmad ku munota wanyuma

Abakandida bagera kuri batanu ni bo bari biyamamarije uyu mwanya ku ntango barangajwe imbere na Nzamwita Vincent De Gaulle, Perezida w’ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda waje kubona ijwi rimwe.

Mu bandi bari biyamamaje, barimo Leodegar Tenga wayoboraga TFF, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzaniya, akaba n’umuyobozi wa Cecafa kuva mu 2007, hakazamo Juneid Bashar Tilmo wa Ethiopia na Lawrence Mulindwa wayoboyeho isihyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda.

Musesenguzi Kuya 18-04-2017 saa 12:28'

FerwaDeGaule genda urarusize ntubuze byose​!!!

Musesenguzi Kuya 18-04-2017 saa 00:22'

Ababababababaaaaasssaaaa!!!!!!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali241344
05Bugesera FC241039
06Musanze FC24238
07Espoir FC24433
08Etincelles FC24-630
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC24-726
13Kiyovu sports24-1422
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC23-1618
16Pepiniere FC24-2512
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR 2 - 0 KIYOVU flag
 Aimable N. (1)
 Albert N. (1)
 
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 SUNRISE flag
 Mukeshe A. (1)
  Alex O. (1)
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA 3 - 1 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE 0 - 2 ESPOIR flag
  Felicien N. (1)
 Houssein R. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 0 AS KIGALI flag
 Ismi K. (1)
 
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES 0 - 0 POLICE flag