RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-04-2017 saa 20:48'  -  Amafoto-Patriots BBC itsinze IPRC bigoranye, 30 Plus yongera kuba insina ngufi imbere ya Espoir  |  Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 21:17'  -  Volleyball: Imikino yo mu itsinda rya Gisagara VC yasubitswe  |  Yanditswe kuya 18-04-2017 saa 25:08'  -  Bidasubirwaho, u Rwanda ruzitabira Afrobasket 2017  |  Yanditswe kuya 16-04-2017 saa 28:57'  -  Beach Volley: Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ihiga kuzerekeza mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 15-04-2017 saa 30:53'  -  Handball: Nyakabanda yikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na APR
Rayon Sports ishoje 2016 iyoboye shampiyona, Kiyovu Sports ihagaritse Police FC- Nahimana Shassir akomeje kuyobora
Print Comments: 11 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rayon Sports ishoje umwaka wa 2016 iyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere n’amanota 29, ni nyuma yo gukura amanota atatu i Kirehe, itsinze ikipe yabo ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Kwizera Pierrot, Irambona Gisa Eric na Nahimana Shassir batsinze ibitego byombi byabonetse ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Kirehe FC yatsindiwe na Kagabo Ismi.

Nahimana Shassir akaba yatsindaga igitego cye cya 10 muri shampiyona ndetse ni we ukomeje kuyobora abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona.

Kiyovu Sports ibifashijwemo na Nizeyimana Jean Claude yahagaritse imikino icyenda Police FC yari imaze idatsindwa, iyitsinda ibitego 2-1. Mico Justin yatsinze igitego cyishyuraga ku ruhande rw’ikipe y’abashinzwe umutekano mu gihe Danny Usengimana yahushije penaliti.

Mutonga Pignol na Mugabo Innocent bafashije Musanze FC gutsinda Bugesera FC 2-1, iyi yari yayibanje igitego cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenu mu mukino wabereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

I Nyagatare, Samson Babuwa na Niyonshuti Gad bafashije Sunrise FC gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0, Mukura Victory Sports itsinda Amagaju FC 1-0 cya Shyaka Philbert i Huye, naho AS Kigali itsinda Etincelles FC 1-0 cya Senanani Crespo kuri stade ya Kigali.

APR FC yatsinze Espoir FC iyisanze iwayo ibitego 2-0, mu gihe Marines na Pepiniere, umukino ntiwabaye kuko Pepiniere FC yamaze gusezera muri shampiyona.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Jean d’Amour Mayor, Eric Irambona, Ange Mutsinzi, Munezero Fiston, Kwizera Pierrot, Fabrice Mugheni, Nova Bayama, Mustapha Nsengiyumva, Lomami Frank na Nahimana Shassir.

Kirehe FC : Mbarushimana Emile, Nkurikiye Jackson, Shauri Nyamugenda Fiston, Nshizirungu Jean de Dieu, Niyonkuru Vivien, Nizeyima Junior, Ndikumana Ibrahim, Mutabazi Isaie, Uwimbabazi Jean Paul, Kagabo Ismi na Muhoza Trezor.

-####- Kuya 31-12-2016 saa 07:36'

Yewe musinga we ntago pepiniere idusebeje ahubwo ibaye intwari kuko niyo ya mbere igaragaje akarengane kabera muri ruhago nyarwanda none se apr niyo yiga ku buziranenge bw’ikibuga cg ni federation. uri buvuge uti apr uyizanye ute? ndibukwibutse ko ari yo ya mbere yakanzwe na pepiniere ihitamo n’ikibuga pepiniere yakiriraho ubundi se nshime ko ikiuga kitari kiza aliko se babibonye kuri match ya apr izindi zarahakiniye? noneho agashya kakozwe mu buryo bwo guhishira ubwoba bw’igikona bahita bayihindurira aho yakirira match zose zisigaye. genda pepiniere ubaye intwari n’abandi nibagere ikirenge mucyawe maze turebe shampiyona y’umuntu n’ikipe imwe.

pAUL Kuya 31-12-2016 saa 03:38'

Umwaka mushya muhire! Icyo kibuga rwose ntigikwiriye kwakira imikino ya championnat! Ababishinzwe bakwiye kureba uko byahinduka. Kereka niba ari uwafashe ifoto nabi cg akayihindura...naho ubundi nta kigenda.

nkundiye Kuya 31-12-2016 saa 01:12'

muduhaye noel nubunane murabagabo rwose, oyeeee rayon

Tonto Kuya 31-12-2016 saa 00:50'

komeza utere imbere oreyoooo!!

Cherles Kuya 30-12-2016 saa 22:53'

Ariko iki kinyamakuru ko gisigaye gihuzagurika! ngo As Kigali itsinda Etincelle 1-0? ryari se? iyo match yabereye hehe? iyo tuzi ni iyo banganyije.

disi Kuya 30-12-2016 saa 11:50'

Bodo oyeeeeee!

Musesenguzi Kuya 30-12-2016 saa 10:54'

Nari nabibabwiye ko ari 3 na kimwe cy’impozamarira cya Kirehe. Mbateguza ko baza gutaha bababaye.
Jye nasaraye, ibyishimo Ni byose.
Twe turitsindira, ntabyatekinike!

Rusizi Patrick Kuya 30-12-2016 saa 10:45'

Mukosore Aho Mwavuzeko Umukino Wa Marines Na Kirehe Bitakinnye Ni Pepiniere Byari Gukina Ntabwo Ari Kirehe Ntimuziko Kirehe Yakinnye Na Rayon Sports?

kazungu Kuya 30-12-2016 saa 10:36'

na 2017 tuzayobora urutonde RWA shampiyona, ngaho mukore update ya list

musam Kuya 30-12-2016 saa 10:16'

ohhooo rayon aho uzagwa nzagwa aho!!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC231647
03Police FC231846
04As Kigali231444
05Musanze FC24238
06Bugesera FC23836
07Espoir FC23230
08Etincelles FC23-629
09Sunrise FC23-426
10Mukura VS23-926
11Amagaju FC23-725
12Kirehe FC23-425
13Kiyovu sports23-1222
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC22-1418
16Pepiniere FC23-2312
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR - vs - KIYOVU flag
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - SUNRISE flag
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - GICUMBI flag
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE - vs - ESPOIR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - POLICE flag
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - POLICE flag