RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:34'  -  Amafoto: APR FC ikosoye Bugesera- Amagaju asezerera As Kigali  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 21:03'  -  Hagati ya AS Kigali, Rayon Sports na APR FC harimo ikipe nzakinira-Savio Nshuti
Kirehe, Marines, Gicumbi na Kiyovu mu rugamba rukaze rwo kutamanuka
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Burya ngo biragoye ko abatangiye urugendo urwo ari rwo rwose, ari ko bose bashobora kurusoza. Na hano iwacu, ni uko bimeze ndetse ni ko bisanzwe, tumaze kubimenyera ko uko batangiye ari 16 nyuma yo kongerwa kw’amakipe, haba hagomba kuvamo amakipe 2 amanuka mu cyiciro cya kabiri. Urugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona y’u Rwanda si bwo rutangiye, gusa rugeze aho rukomeye!

Mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igere ku musozo, Pepiniere FC ni yo kipe byamaze kumenyekana ko tutazayibona ikina iri rushanwa rikuru mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino keretse bigenze nka bya bindi, wenda akagirwa 18!

Reka twirengagize Sunrise ifite amanota 33, Mukura Victory Sports n’Amagaju FC zifite amanota 32, tuvuge ko zo zidashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri ku mpamvu nza gusobanura, ahubwo twibande ku makipe ane akurikira izi ku rutonde rwa shampiyona, aya agomba kwishakamo umanukana na Pepiniere FC.

Uko amakipe ahagaze ku munsi wa 28 wa shampiyonaUko amakipe ahagaze ku munsi wa 28 wa shampiyona

Kirehe FC

Iyi kipe itozwa na Sogonya Hamissi ’Kishi’ yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda uyu mwaka, intangiriro zari nziza muri shampiyona, ibyivugo byari byose, gusa ntacyo bikivuze, umwanya wo kwiyerekana ni uyu.

Kirehe FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 28. Iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’amakyepfo y’u Rwanda, isigaje imikino ibiri aho kuwa Gatanu tariki ya 26 bazaba bakira Gicumbi FC barusha inota rimwe mu mukino uvuze byinshi uvuze, wogereho ko ufite byinshi uvuze.

Kirehe FC yazamutse muri shampiyona y'icyiciro cya mbere, iyikina bwa mbere uyu mwaka Kirehe FC yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, iyikina bwa mbere uyu mwaka

Gutsinda uyu mukino kuri Kirehe FC bizayifasha kugira amanota 31, n’ubwo yajya gutsindirwa i Huye na Mukura Victory ku munsi wa nyuma wa shampiyona tariki ya 15 z’ukwezi gutaha, YAGUMA mu cyiciro cya mbere kuko Marines, Gicumbi cyangwa Kiyovu zose si ko zayicaho.

Kunganya uyu mukino kuri kirehe FC byayisaba ko yajya gutsindira Mukura Victory Sports iwayo kugira ngo yizere ibyo buri wese uyikunda asaba iyo mu ijuru muri aka kanya.

Marines FC

Uretse kuba academy k’ayandi makipe aza gutwara abakinnyi bavuye muri iyi kipe buri mwaka ndetse bikayigora mu gice kibanza cya shampiyona, uyu mwaka birasa n’ibikomeye kuri iyi kipe y’aba-marines.

Marines FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 27 n’umwenda w’ibitego 14 kuko yabashije gutsinda Kiyovu ya 15 banganya byose mu gihe Gicumbi FC ya 14 yo batsindanye 1-0 na 2-1 muri buri mukino ariko iyi kipe yo mu majyaruguru yo yatsinze Kiyovu byinshi, biyifasha kuyiza imbere.

Iyi kipe y’i Rubavu itozwa na Nduhirabandi Abdul Karim ’Coka’ ifite akazi katoroshye mu mukino igomba kwakiramo Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu, gusa aba bari batsindiye i Kigali 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi mu gice kibanza cya shampiyona.

Marines FC ikunda kugorwa n'impera za shampiyona buri mwakaMarines FC ikunda kugorwa n’impera za shampiyona buri mwaka

Marines nta byinshi isabwa kuko gutsinda Kiyovu Sports byayihesha kwigumira mu cyiciro cya mbere, ahubwo bikamanura Kiyovu SC igihe Gicumbi FC na Kirehe FC zabasha kurenza amanota 30.

Kunganya uyu mukino wa Kiyovu kuri Marines FC bivuze ko izaba isabwa gutsinda Police FC, bitaba ibyo ubwo ibyakurikira ni ukujya kuri Tam Tam.

Gicumbi FC

Iyi kipe yabashije kwitwara neza mu mikino ibiri iheruka, ikabona amanota ayifasha kuva mu murongo utukura ku kinyuranyo cy’ibitego gusa (kuko yatsinze Kiyovu) irasabwa amanota ane gusa, ititaye ku bizava ku yandi makipe bahanganye.

Gicumbi FC ya Okoko iraza kuba yerekeza i Kirehe gukina n’iyi kipe bari mu gatebo kamwe,mu gihe ku munsi wa nyuma wa shampiyona bazahura na Pepiniere FC yamanutse, umukino uzabera i Gicumbi, aha ho birasobanutse.

Gicumbi FC imaze imyaka 3 mu cyiciro cya mbere Gicumbi FC imaze imyaka 3 mu cyiciro cya mbere

Kiyovu Sports

Muri gahunda y’umutoza Kanamugire Aloys harimo gutegura Kiyovu Sports ishingiye ku bakinnyi bato, ndetse uyu yatanze isezerano ry’igikombe mu myaka itatu ubariyemo uyu ugiye kurangirira mu cyiciro cya kabiri ngendeye ku rutonde rwa shampiyona mbona imbere yanjye.

Aha banshi baratebya, bakavuga ko icyi gikombe cyaba ari icyo mu cyiciro cya kabiri!

Kiyovu Sports ifite amanota 27 ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma kuko yatsinzwe na Gicumbi FC banganya amanota n’ubwo Kiyovu ihagaze neza ku bitego.

Iyi izajya i Rubavu gukina na Marines idasabwa gukora ikosa na rimwe kuko itsindiwe i Rubavu byaba bisa n’iherezo mu cyiciro cya mbere igihe Kirehe FC na Gicumbi FC zarenza amanota 30. Ku munsi wa nyuma wa shampiyona, Kiyovu Sports izaba yakira Rayon Sports yatwaye shampiyona.

Kimwe n’ayandi makipe; kubona amanota ane kuri Kiyovu Sports muri iyi mikino ibiri byayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Kiyovu SC ntiyorohewe na shampiyona y'uyu mwakaKiyovu SC ntiyorohewe na shampiyona y’uyu mwaka

NB: Sunrise FC, Mukura Victory Sports n’Amagaju FC ntizishobora kumanuka kuko hagati ya Kirehe FC, Marines FC, Gicumbi FC na Kiyovu Sports zose zidashobora kubona amanota ari hejuru ya 5 yatuma zigira 32 kandi zifitanye imikino hagati yazo. Uburyo bumwe bushoboka ni Kirehe FC yagira 32 igihe yatsinda umukino umwe, ikanganya undi.

Imikino yitezwe na benshi izatanga ikipe imanukana na Pepiniere FC

  • Marines FC vs Kiyovu (26/05/2017 i Rubavu)
  • Kirehe FC vs Gicumbi (26/05/2017 i Kirehe)
  • Police FC vs Marines (15/06/2017 ku Kicukiro)
  • Gicumbi FC vs Pepiniere FC (15/06/2017 i Gicumbi)
  • Mukura VS vs Kirehe FC (15/06/2017 i Huye)
  • Kiyovu Sports vs Rayon Sports (15/06/2017 ku Mumena*)
Musemakweli patrick Kuya 25-05-2017 saa 12:11'

Buriya rero abafana band I ma equips ni mureke aya ma equipe yo ubwayo azisobanura cyane ko aribo bireba APR cg rayons SPORT ntizenda kumanuka mureke guterana amagambo

Batigo Kuya 25-05-2017 saa 04:35'

Gicumbi Yacu ntuzamanuka tukurunyuma ayandi nuyishakemo izaherekeza PP ngaho Gicumbi yo niyitegurire2018

NB : turasaba aba ba mayor bayoboye akarere ka Gicumbi Gusubizaho budget ya equips cyangwa begure kuko baje baje kubaka ntibaje gusenya ibyubatswe mubatubwirire.

GIKUNDIRO Kuya 24-05-2017 saa 21:06'

OYAA ABA RAYONS MUREKE AMARANGAMUTIMA YO KWIFURIZA KIYOVU KUMANUKA!NAMWE UBWANYU N TIMUYIRUSHA AMATEKA ! ESE UWABABAZA :ARI KIYOVU ARI MARINES UTANGA AMANOTA ABISHAKA KURI APR NINDE?MARINES NA PEPINIERE NIZIMANUKE KUKO NTAMATEKA NTA BAFANA NTIZIZWI CYANE MURI CHAMPIONNAT NKA KIYOVU!

michel raphael Kuya 24-05-2017 saa 12:51'

kiyovu igomba kumanuka ku nabi no kuneza kuko ntacyo imaze mu kicyiro cya mbere usibye guha apr fc amanota gusa naho Gicumbi ni abantu babagabo kuko bo nta miteto bagira imbere ya apr fc naho kiyovu niyo kudukanira idutesha amanota nimanuke nishaka izahereyo kuko ntacyo imaze

Mile Kuya 24-05-2017 saa 10:15'

Gicumbi ni ikipe ikoneye ntishobora kumanuka. Idutsindire kirehe ni izo ngemwe. Ubundi niyo iza Ku mwanya wa 2 my gushimisha abanyarwanda inyuma ya rayon.

djamal Kuya 24-05-2017 saa 08:14'

kiyovu ndabona ibyayo bizasobanuka nyuma ya marine fc
gusa birasaba ingufu zikomeye cyaneeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)